Amakuru

Ukutumvira ubuzima bwigomeka ku Mana igice cya mbere, Kuruyu munsi wa gatatu w’igiterane cy’ivugabutumwa na KARANGAYIRE Clement, cyateguwe na CEP UR HUYE Campus

0Shares

Iki giterane gifite intego igira iti: imbaraga z’ububyutse. biboneka muri Ezekieli37:5 Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira aya magufwa ngo: Dore ngiye kubashyiramo umwuka ngo mubeho, itangiriro 3:24 Nuko yirukana uwo muntu, kandi mu ruhande rw’iyo ngobyi yo muri Edeni rwerekeye iburasirazuba, ishyiraho Abakerubi n’inkota yaka umuriro, izenguruka impande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cy’ubugingo.

Intego y’uyu munsi:ukutumvira ubuzima bwigomeka ku Mana”

kumvira ariko kwizera ni ukuvana ijambo ry’Imana mu magambo ukarishyira mu bikorwa ariko kwizera, ibyo wakora byose wumvira Imana biba byiza mu buzima bwawe. Umuntu utumvira Imana (utizera) ni umuntu usanzwe ariko umuntu wumvira Imana (wizera) ni umuntu udasanzwe. umuntu utumvira Imana ni ikigomeke ku Mana urugero kuri Adamu amaze gukora icyaha yabaye ikigomeke ku Mana bituma yirukanwa mu ngobyi ya Edeni nkuko twabibonye hejuru bituma Imana iharindisha abamarayika.

 

Twese twavutse kuri adamu, bivuzeko natwe twavutse turi ibyigomeke niyo mpamvu Imana yohereje adamu wa kabiri ariwe YESU KRISTO kugirango atugire abadasanzwe(bizera)Yohana 1:12-13 “Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana”.  niba ushaka kuba umuntu wa nyawe ba inshuti na Bibiliya kuko Imana yayitwandikiye kugirango dukuremo iby’igiciro duhinduke ab’agaciro, uwabyawe n’Imana niwe ukora ibidasanzwe, kuko aba yarabyawe n’amaraso ya kristo (n’ubushake bw’Imana).

 

Isaka kugirango avuke ntabwo byari ubushobozi bwa Aburahamu na Sara kuko bose imbaraga z’umubiri zari zararangiye, bivuzeko yabyawe n’ubushake bw’Imana niyo mpamvu yari udasanzwe. Hari Ibintu biranga umuntu utumvira Imana (usanzwe), icya mbere arangwa nuko afite ibyumviro bitanu: kumva, kureba, guhumurirwa, kuryoherwa no gukorakora Icya kabiri aba afite Ubugingo n’umubiri gusa,

 

icya gatatu a rangwa nuko afite ibitekerezo bya satani Bibiliya yita umutima wa kamere (abaroma 8:6 umutima wa kamere utera urupfu), Hari n’ibiranga umuntu udasanzwe (wizera) uba afite ibimuranga birenze iby’usanzwe, icya mbere arangwa nuko afite ibyiyumviro bitandatu kumva, kureba, guhumurirwa, kuryoherwa, gukorakora, ndetse no kwizera kuko kwizera niko gushinzwe gufata ibidafatika bikavanwamo ibifatika, guhindura ibitagaragara mo ibigaragara.

Icya kabiri udasanzwe arangwa no kuba afite ibyumba bitatu (chambers) bitatu umwuka, umubiri, n’ubugingo (1abatesalonike 5:23 Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.) Imana itura mu cyumba (chamber) yitwa umwuka.

 

Icya gatatu arangwa nuko afite ibitekerezo by’Imana Bibiliya yita umutima w’umwuka (abaroma8:6 naho abarangwa n’umwuka nibo bana b’Imana), Hagati y’uyu muntu usanzwe n’uyu udasanzwe ninde wabanje? Habanje umuntu udasanzwe wumvira Imana, nyuma yo kumvira satani bituma bya byiyumviro bitandatu bisenyuka hasigara bitanu gusa.

 

Kuvuga ko Imana itibahaho, ni ukuvuga ko ikorana n’abantu batabaho ahantu hatabaho hakavamo ikintu kitabaho, kuberako hano mu isi ikibaho ari ikigaragara gifatika nicyo kemerwa. Nanone kuvuga ko Imana idashoboka(idasanzwe) ni ukuvuga ko ikora ibidasanzwe, ikoresha abadasanzwe, ibintu bidasanzwe kandi hakavamo ibidasanzwe. urugero kunyanja itukura, Imana yakoresheje Mose wari udasanzwe maze imukoresha ibidasanzwe ahantu hadasanzwe, mubantu badasanzwe kandi havamo ibintu bidasanzwe (inzira hagati y’amazi) kuko bari bafite ibyiyumviro bitandatu ariko abanya giputa kuko bari abasanzwe bashirira ahadasanzwe.

Umuntu udasanzwe iyo aje mubuzima busanzwe arapfa cyangwa agahomba. Urugero indaya ntiyapfa kujya murusengero kuo iba iziko yahasebera, umuntu ubeshya ageraho ashaka kuko asanzwe ariko udasanzwe nabigerageza ntibizamuhira azahomba cyangwa apfe Imana iturengere cyane. Mana dukure kuba abasanzwe uduhindure abadasanzwe kugirango udukoreshe ibidasanzwe mu izina rya Yesu amen.

Amwe mu mafoto yaranze igiterane:

 

 

 

 

 1,158 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: