Amakuru

kurikirana umunsi wa gatatu w’igiterane cy’ivugabutumwa(live) kiri kubera kuri sitade ya kaminuza

0Shares

Ni igiterane cyatangiye kuwa gatandatu i tariki ya 18/01/2020 kikaba gifite intego igira iti”icyaremye gishya,ubuzima nyakuri” riboneka 2 abakorinto 5:17.

Umuyobozi Wa Gahunda

umwigisha uyu Munsi ni Ev.karangayire Clement uturuka i Kigali Paruwasi ni REMERA

uwakiriye Iteraniro

hagiyeho umwigisha dutangiye dusoma Abaroma 8:6

Umutima wa kamere utera urupfu,ntabwo turi abanyabyaha kubera ibibi twakoze,ahubwo turibo kuko ariko turemye. Umutima wa kamere uturuka kuri Adamu na Eve. Adamu yarafite ibyumviro bitandatu: kumva,guhumurirwa,gukorakora,kureba,gutekereza,kwizera

Akagira ibice bitatu:Umubiri,Ubugingo n’Umwuka ariko amaze gukora ibyaha bimwe ababibura harimo Umwuka kuko ariyo Imana ituye.byatumye asigarana ibyumviro bitanu n’ibice bibiri akanagira ibitekerezo bya Satani harimo n’ amasomo Twiga muri za kaminuza kuko bikoresha kuvura ikibazo ariko ibitekerezo biva muri bibiliya bikoresha ahantu hatandukanye naha byo bivura ibyaha bigatanga Amahoro Isi idatanga.

Iyo Usomye Yesaya 52:3 hagira hati” mwagunzwe ubusa,muzanacungurwa ntacyo mutanze”.iyo mpamvu Imana yaducunguye ntacyo itanze kandi ntanuwo ibajije.

kugira ngo ibyo twiga bizagire agaciro nuko ubanza kubaha Imana

ikibazo sibikuriho(ibibazo),ahubwo ikibazo nibikurimo(Ibyaha). Iyo usomye neza muri bibiliya 1 Samuel 17:33,45-47.Kwiga ntibyatuma utaba indaya,ntibyatuma utaba ikirara ariko kubaha Imana iyo ufite ukora Ibyiza

ikibazo kuki Sawuli yagira ikibazo imbere yagira ikibazo imbere ya Goliya ti nuko yatewe na Goliyati afite ibyaha ariko Dawidi ntabwoba afite kuko yatewe nta cyaha afite mu mutima we.

ikindi gusenga wirukana ikibazo kuba usenga Satani kuko Satani akemura ikibazo ari uko ubanje gukora ibyaha,ariko ikemura ikibazo ari uko ubanje kureka ibyaha.

Sawuli kuko yari Umwanzi w’Imana byatumye Imana iba inshuti y’abanzi be ariko kuko Dawidi yari inshuti y’Imana byatumye Iba Umwanzi w’abanzi be. kugira rero Imana ibe Umwanzi w’Abanzi nuko uyumvira by’ukuri ureka ibyaha,tureke gusenga twirukana abanzi bacu ntahubwo gusenga twirukana kuba Umwanzi w’Imana.

Imigani 1:33,zaburi 119:165 niki kizakubwira ko wumvira Imana by’Ukuri ni Uko uba ufite amahoro yo mutima kandi abanzi bagihari. Nihumvira Imana uzaririmba nkuwariye,kandi waburaye.

Mbese ikibazo kibuza Amahoro?,Yego rwose Ikibazo kibuza Amahoro niko umuntu yasubiza =,nonese kuki Dawidi ntamahoro yabuze imbere ya Goliyati? ahubwo ikintu kibuza Amahoro ni icyaha ninayo mpamvu Sawuli yabuze amahoro,Umwanzi abantu bagira ni icyaha. Abantu benshi bazi ko ibyaha ari Ugusambana si ukubeshya ahubwo icyaha ni igitekerezo kibi cyatumye ukora igikorwa kibi. Abantu benshi ntabwo bazi Umwanzi ( Matayo 15:19) Hagira hati” kuko mu mutima w’umuntu ariho haturuka ibiterezo bibi aribyo gusambana,kwica n’ibindi abantu twita ibyaha.

Iyo usomye neza uyu murongo neza ubona ko icyaha ari igitekerezo kibi aha wakwibaza ari Umutwe n’umusatsi niki kibi? ikibi ni Umutwe kuko ariho utanga umusatsi rero niba ushaka kureka ibyo abantu bita ibyaha nuko ubanza kwihana ibitekerezo bibi. Benedata tugomba kwihana hatarimo uburyarya icyiza nuko ubyihana imbere y’itorero ariko ku Mana ushaka kubireka (yohana 17:17).

iyo wihannye iki gice cy’icyaha ubana amahoro n’abantu ariko iyo wihannye ibitekerezo bibi ubana amahoro n’Imana.

twihane neza Benedata,Umwigisha arasoje

Tugeze mu mwanya wo gusoza tubifashijwemo Eric Ukundwaniwabo

Turongera saa Kumi n’Imwe turaba turi kumwe nanone na Karangayire Clement dukomeza gufashwa.

 1,248 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

  1. Imana ibahe umugisha IDC muri kwitwara neza cyanee…. Tubakurikiranye nkabari yo. Kd Umwuka wera arikubakoreramo cyanee. Keep it up.

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: