Amakuru Ibyigisho

“Kutirengagiza kwita ku gakiza gakomeye twahawe” KANYANA Ernestine

0Shares

Mu materaniro yabereye muri imwe muri komisiyo gikorera umurimo w’Imana muri CEP yitwa IDC(Information display Commission) ,Umwigisha KANYANA Ernestine yatuganirije ku magambo meza agira ati” Benedata,mureke twite ku gakiza twahawe”

 Twatangiye dusome Abaheburayo 2:1-4

[1]Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa tukabivamo.

[2]Mbese ubwo ijambo ryavugiwe mu kanwa k’abamarayika ryakomeye, kandi ibicumuro byose no kutaryumvira bikiturwa ingaruka ibikwiriye,

[3]twebweho tuzarokoka dute nitwirengagiza agakiza gakomeye gatyo, kabanje kuvugwa n’Umwami wacu natwe tukagahamirizwa n’abamwumvise,

[4]Imana ifatanije na bo guhamya ihamirisha ibimenyetso n’ibitangaza n’imirimo ikomeye y’uburyo bwinshi, n’impano z’Umwuka Wera zagabwe nk’uko yabishatse?

Kumurongo wambere  haravuga ngo

[1]Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa tukabivamo. Ijambo ngiri uko rije ritubwira, Ati hari icyakagombwe gutuma tugomba kwita kwita kubyo twumvise. Mbese ibyo twumvise nibiki?

Kuko uko biri kose nitutabyitaho amaherezo tuzashaka kubyumvisha ubwenge bwacu, dushake kubisobanuza ibyiyumviro ndetse nakamere birangire dutembanwe….dusigarire ko twabibayemo twabitambyemo se cyangwa se ko tubishishikariza abandi nka IDC, ariko twarabivuyemo.

Benedata dusangiye urugendo agakazi twahawe tukagahamirizwa nabumvise Yesu, Kandi usibye nibyo ijambo riravuga ukuri ko Imana yafatanije na bo(abamwumvise) guhamya kuko yariziko turi abanyantegeke Kandi kumva ko ariyo Mana nyamana byari butugore rero ihamirisha ibimenyetso,imirimo ikomeye,ndetse n’ibitangaza. Kandi icyindi impano z’umwuka wera. Navuga ko Umwuka wera uri mu itorero Ni ikimenyetso gikomeye cy’agakiza twakiriye.

Nkuko iyi Mana yakoresheje imirimo ikomeye n’ibitangaza ngo irengere ubwoko bwayo yakundaga murabyibuka cyane abisiraheli bambuka ahumutse mu nyanja, yishe  amategeko yinyanja ngo itabare ubwoko bwayo ninako yongera ikayica ikarimbura  abayanga muribuka inkuru za bibiliya za Ebiramu Imana yasamuye ubutaka buramumira

Kuko yashatse kuba umwanzi w’Imana.

Kandi ijambo riravuga ku murongo wa 3 ati niba ijambo ry’abamarayika ryakomeye Kandi rikiturwa ingaruka ibikwiriye!! Noneho twebwee ho bizamera bite Imana yadukoreye byose bishoboka nubu iracya tugarura ati mwihangane mwe gutembenwa…. , Satani ibyo yakoze simbigarukaho ark Imana yanga abibone Kandi isezerano ifitanye nabo Ni ukubarimbura Kandi irabarwanya (Yakobo)Iyi Mana tuyikorere tuyitinya. Nukuri isano ryacu na Yo Ni UGUKIRANUKA ibindi waba wibeshya. Niyo mpamvu yadusigiye umwuka wera ngo atwemeze ibyo twakoze tuyigarukire dusenge, nawe akore umurimo wo kutuyobora mu kuri kose.

Yakobo 4:6  niho hatwereka ko irwanya abibone ariko abaca bugufi ibahera ubuntu.

Kugira ngo tutazatembanwa icyo gukora Niki? Ni ukwegera Imana kuko ubwenge bwacu uko buteye mugihe tutayobowe nayo(Imana) dusanga kamere yacu yatuyoboye, rimwe na rimwe tukavanga Ibntu twibwirako Ari Imana tuvuga, ariko nyamara Atari ubuyobozi bwayo.

Abadafite umwuka wera, tukawusaba kuko niyo NGWATE Kristo yadusigiye mugihe arigutegura ibyiza tutarabona. Tugasenga, tugasoma ijambo ry’imana kuko niwo mucyo Kandi nibwo buhanuzi butavangiye mugihe mwuka wera akorana nawe. Kandi ijambo ry’Imana niyo ndorerwamo twireberamo tukamenya uko duhagaze

Hanyuma Mwuka wera akadukoresha imirimo yImana dutinya.

Kandi nukuri nituyegera nutangira no gutembanwa, Mwuka wera azabikumenyesha ugaruke munzira. Kuko umukiranutsi wayo niyo yagwa ntazarambarara twe  gutembanwa nibigezweho nudushya cg ibindi  tubona ahubwo dutumbire igihugu dutegerezanyije amatsiko menshi aho  tuzaba ubuziraherezo

Imana idukomereze kuyikorera no kuyubahisha kuyibwira abatayizi no kuyibahamiriza

Amena.

Yesu akomeze atwishimire

Umwanditsi: Claver NIYOMUGENGA

 1,342 total views,  4 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: