Amakuru

Kwirinda no kuba maso, uburyo bwiza bwo gutegereza Kugaruka kwa Kabiri kwa Yesu.

0Shares

Ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03.Gicurasi.2019, ubwo muri CEP bari mu nyigisho yo kugaruka kwa kabiri kwa Yesu Kristo n’umubwirizabutumwa bwiza Kubwimana Mazimpaka Joseph akaba n’ubumisiyoneri wababwiye ko kuba maso no kwirinda ari bwo buryo bwiza bwo gutegereza.

Yavuze ko uku kugaruka kuzazanana n’ingabo ari bo bera b’Imana bazaba barakiranutse bakiri mu isi bazaba baratwawe mu kugaruka kwe kwa mbere bakajya gupimirwa imirimo.

Hari abantu bitwa Abamireniyumu (Millennium) batemera ingoma y’imyaka igihumbi ko izabaho kuko bemeza ko ubu ahubwo iriho.

Icyakora ukuri Kubwimana we yemeje ni uko aba biringira ibinyoma bisa kuko Yesu azatwara abantu bamwizera mbere y’akarengane kandi akazimana nabo ingoma y’imyaka igihumbi nyuma y’akarengane.

Kubwimana yavuze ko kuza kwa Yesu kwa kabiri kuzabanzirizwa no guhishurwa k’umugome Satani ariko mu by’ukuri ikinejeje ni uko abakijijwe bazaba baragiye: 2 Abatesalonike 2.5-12

Yifashishije ibyanditswe na Daniyeli, yavuze iby’icyumweru cya 70 gisobanura imyaka 7 Aba Yakobo (Abisirayeli) bazaba babazwa na Anti-Kristo naho abizera bagororerwa n’Imana Data.

Ibyaba byiza nshuti ni uko wakwizera Kristo, ukirinda kandi ukaba maso ugahora unesha kuko mu kugaruka kwa Kabiri kwa Kristo hari abo bizabera ibyishimo n’umunezero (Abizera) abandi bibabere agahinda n’umubabaro ukomeye (abatizera) ku bwo kubabazwa kuzabagirirwa.

Soma n’iyi mirongo wongere kwiyungura: Ibyahishuwe 19.11-16, 1 Abakorinto 15,  Yeremiya 30.7.

 744 total views,  1 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: