kwihangana no kubabarira ,taliki ya 15 ugushyingo president wa CEP UR HUYE # TURATSINZE RODRIGUE yagiriye uruzinduko rw’ivuga butumwa muri RASA.
uwizeye umwana w’Imana naho yaba yarapfuye azongera abeho”… ibyiringiro bidakoza isoni nuko tuzi yuko Yesu kristo yazutse ataheze mugituro, ubu akaba ari muzima ,yongera kuvuga ko twe turi abana b’Imana kuko twazukanye na yesu (luka 20:36).
“Kwihanganirana no kubabarirana” kandi nkuko bikwiriye intore z’Imana kandi zikundwa ,mwambare umutima w’imbazi n’ineza …( abakorosayi 3:12-13).
Mbese umuntu yabasha kubabarira atagira urukundo ,intumwa Paul yabyandikiye abaroma 13:1, avuga ” icyintu cyose wakora cyangwa icyo waba uricyo cyose ariko utagira urukundo ntacyo biba bimaze ,Umwigisha nawe yongeye kubishimangira neza avuga ko dukwiriye kubabarira ariko murukundo rw’Iman ishobora byose”.
Hari itandukaniro hagati y’umuntu wakiriye kristo ndetse n’umuntu utaramwakira kuko uwakiriye kristo atangira kubaho kubwa yesu kandi aba ahindutse icyaremwe gishya muri kristo yesu
(2 Abakorinto 5:17).
Uwahuye na yesu ahinduka mushya ,kuko ntaba akibasha kwitwara we ubwe uko yiboneye,ahubwo atangira kubaho kubwa yesu,kandi ibyishimo bye nukuba imbere y’Imana iminsi ye yose.
Burya kwizera yesu ntago ari ukumenya ibyi inkuru ze cyangwa igihe azazira n’uburyo azazamo, ahubwo iyo umuntu yizeye yesu kristo atangira kwera imbuto zigaragaza ukwizera kwe,
ntago igiti kera imbuto ngo bazirye ahubwo igiti cyera imbuto kugira ngo izo mbuto nazo zibyare izindi , ninako natwe dukwiriye kwera imbuto zihindura abatureba ,bityo nabo bakera imbuto (1petero 2:12) .
Ukwiriye nawe gupfa kungeso mbi kugira ngo ubugingo bwawe bube buhishanwe na kristo mu Mana (Abakolosayi 3:3).
Ukwiriye gukiranuka ukarusha ukw’abafarisayo n’abanditsi kuko ukwiriye kubana na Yesu kristo mu buzima bwawe bwose (Matayo 5:20).
Tugire umutima nkuwari muri kristo yesu, tubabarira ,dufashanya, twihanganirana tunasabirana mubuzima bwacu bwa buri munsi, kuko kristo ntatekereza ikibi kubantu .
UMWANDITSI : NSENGIMANA OLIVIER.