Amakuru

Menya Ibintu Yesu yakoreye ku musaraba

0Shares

Hoseya 6:2 “Azaduhembura tumaze kabiri, ku munsi wa gatatu azaduhagurutsa, kandi tuzabaho turi imbere ye”,  hano hoseya yagaragaje iminsi itatu yesu yamaze mugituro  umunsi wa mbere ntago awuvugamo avugako ku munsi wa kabiri tuzahemburwa uwagatatu akaduhagurutsa yesu yagombaga kumara iminsi itatu n’amajoro atatu nkuko tubyizihiza , tuvugako yesu yampfuye kuwa gatanu i saa cyenda ku cyumweru mugitondo akazuka ubonako ari ikinyoma kuko ntabwo iminsi itatu n’amajoro atatu byaba byuzuye , mu buyuda babaragako umunsi warangiraga aruko izuba rirenze  i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hanyuma hakabona gukurikiraho undi munsi nawo ukazarangira izuba rirenze, ubwo iyo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo zarangiraga ijoro ry’umunsi watangiye i saa kumi n’ebyiri za n’imugoroba ryabaga rirangiye hagakurikiraho amanywa y’uwo munsi aribuze kurangira i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nuko umunsi wabaga uteye gutyo gutyo nindi minsi niko yabarwaga.

Rero iyubaze kuwa gatanu ko aribwo Yesu yapfuye usanga ataribyo kuko ubaze ko yapfuye kuwa gatanu wabona ko Yesu yamaze iminsi ibiri gusa kandi sibyo nkuko Hoseya yabivuze haruguru, Yesu yamaze iminsi itatu ikuzimu , twifashije ibyanditswe muri Matayo 12:40. “Nk’uko Yona yamaze iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’urufi, ni ko n’Umwana w’umuntu azamara iminsi itatu n’amajoro atatu ikuzimu”.  Ibi bigaragaza ko Yesu yagombaga kumara iminsi itatu n’amajoro atatu arikuzimu reka turebe uko iminsi itatu n’amajoro atatu uko byagombaga kugenda yesu ari ikuzimu.

Mu buzima abayuda babagamo bubahaga umunsi w’isabato , ariko urebye uburyo bizihizaga isabato wasangaga harimo amasabato abiri abenshi bakunda kwitiranya  ariyo (Sabbath) na (special Sabbath) mururimi rw’icyongereza wakibazango ese ubundi bitandukaniyehe ? Iyi sabato arinayo (Sabbath) abayuda bayizihizaga muminsi ya Pasika n’indi  minsi mikuru itandukanye bakoraga  bakavuga ko bizihije isabato kuko babaga baruhutse bagakora n’iteraniro ryera  naho iyi  yindi ariyo (special Sabbath) niyi abantu bizihizaga kuwa gatandatu akaba arinayo yashyizweho ngo tujye tuyizihiza niho bitandukaniye niriya (Sabbath) .

Twifashishije ibyanditswe muri Mariko 15:42 “Bugorobye kuko wari umunsi wo Kwitegura, ari wo munsi ubanziriza isabato”, hantu haravuga ngo Bugorobye aha wari umunsi bari kwitegura isabato abantu benshi bakunda kwitiranya iyi sabato bavugako ari (special  Sabbath) dusomye muri Yohana 19:31 hagira hati  “Uwo munsi wari uwo kwitegura Pasika, kandi Abayuda ntibashakaga ko imibiri iguma ku musaraba ku isabato, kuko iyo sabato yari umunsi mukuru, ni ko gusaba Pilato kubavuna amaguru ngo babamburwe”. Aha bahita bagaragaza isabato yesu yabambwe mbere yayo iyariyo , aha yohana agaragazako iyo sabato bizihizaga hari kuri pasika ariko bo bavugaga ko ari isabato nkuko twabibonye haruguru.

 Mariko 16:1 hagira hati “Isabato ishize, Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yakobo na Salome, bagura ibihumura neza ngo bajye kubimusiga”.  Hano wakwibaza ngo ese iyi sabato yarishize niyihe? Aha iyi sabato yari shize  nntago yari (special Sabbath) ahubwo yari isabato ya pasika ariyo (Sabbath) kuko muri Luka 23:56 haragira hati “basubirayo batunganya ibihumura neza n’imibavu ,Kandi ku munsi w’isabato bararuhuka nk’uko byategetswe”. Tugendeye kuruyu murongo uri muri Mariko na Luka bigaragazako ba mariya batunganyije ibihumura neza hagati y’amasabato abiri wakwibazango nayahe? Isabato yambere niriya yabaye kuwa gatanu ariyo ya pasika kuwa gatanu ni mugoroba nibwo bagiye kugura ibihumura neza aho biteguraga indi sabato ariyo (special Sabbath) iba kuwa gatandatu ayo niyo masabato abiri yarahari.

Iyi mirongo yose tuyihuje neza usanga yesu atarapfuye kuwa gatanu tugendeye kuri (calendar) yubu usanga yesu yarabambwe kuwa kane i saacyenda aribwo umwuka waheze nibyo pilato yatanze itegeko ngo babavune amaguru kuko bari bagiye kwitegura isabato ya Pasika, tubaze duhereye kuwa kane sacyenda nibyo iminsi itatu n’amajoro atatu biba byuzuye neza .

Aha yesu yamaze iminsi itatu n’amajoro atatu nkuko Yona nawe yamaze iminsi itatu n’amajoro atatu munda y’urufi,  aha yesu yagombaga gupfa mbere yuko pasika y’abayuda iba kugirango akureho iyo abayuda bizihizaga ngo ashyireho iyukuri yogucungurwa kose ngo abari yo twese twizihiza.

Aha Yesu yampfuye mbere yuko abayuda bizihizaga pasika arinayo bitaga isabato(Sabbath),iyo uvuzeko yesu yampfuye kuwa gatanu uba uhaye agaciro pasika y’abayuda bizihizaga kurusha iya yesu.

Iyo tuvuzeko yesu yampfuye kuwa gatanu tuba tuvuzeko yesu yamaze iminsi ibiri n’amajoro abiri ikuzimu nkuko twabonye hoseya yabivuze haruguru ko buri munsi yabaga afite ho igikorwa cyogukora rero iyuvuzeko yampfuye kuwa gatanu Hari igikorwa kimwe uba wirengagije ,wakwibaza ese nibihe bikorwa bitatu yesu yakoze ubwo yarari ikuzimu atakigaragara mubazima?

Ibintu bitatu yesu yakoze mu minsi itatu n’amajoro atatu ubwo yarakimara gupfa

Ku munsi wa mbere: yesu ku musaraba yari yamaze kwishiraho ibyaha byacu byose niko Petero yavuze ati yabambanwe ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa kugiti kugira ngo njye nawe tuve kucyaha tuzukane nawe kuko yadukijije, umubiri wa yesu wari wuzuye ibyaha byacu byose ikintu yakoze kumunsi wa mbere yiyambuye ibyaha byacu byose byari kuriwe abishyira aho byagombaga kujya.

Ku munsi wa kabiri : muri Hoseya 6:2 havugako ku munsi wakabiri ko tuzahemburwa, aha yesu yajyanye ubugingo bw’abamwizeye imbere y’Imana tubisanga muri Abefeso 4:8 “Ni cyo gituma ivuga iti”Amaze kuzamuka mu ijuru, Ajyana iminyago myinshi, Aha abantu impano.”aha kuruyu munsi yesu yanjyanye ubugingo bw’abamwizeye buhishanwa nawe n’Imana yesu yashyizeho umworera munini hagati y’abeza na babi kuko yatandukanyije abeza n’ababi  cyangwa abumwijima n’abumucyo ibi nibyo yesu yakoze ku munsi wa kabiri.

Ku munsi wa gatatu: aha Hoseya yavuzeko ku munsi wa gatatu akaduhagurutsa nyuma yuko ubugingo bwacu bwatandukanye kure cyane n’icyaha, uku guhagurutswa nuguhabwa imbaraga zidushoboza gukiranukura mu mubiri cyangwa se guhabwa mwuka wera, aha yesu kuruyu munsi yaraje gutanga imbaraga zizura.

Ibi nibyo bikorwa yesu yakoze igihe yarari mumva mu minsi itatu n’amajoro atatu yamaze rero iyo tuvuzeko yesu yampfuye kuwa gatatu hari igikorwa kimwe tuba twirengagije muribi bikorwa byose yakoze.

Twarababariwe kubya yesu witanze ku musaraba kubw’ibyaha byacu byose niwe wenyine waduhagarariye mu mwanya ukomeye igihe nta muntu n’umwe wari kuhatubera ariko we yarahabaye.

 1,870 total views,  4 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: