Amakuru

Menya inzira ijya aho Imana iri, aho iba, n´uburyo wakoresha uyishaka|| atubwiye amagambo akomeye avuga impamvu tugomba gushaka Imana.

0Shares

Mu cyumweru cyambere cy´umwaka w´amashuri 2021-2022 Ev. MBARUBUKEYE J. Claude atubwiye amagambo akomeye n´impamvu buri wese yakoresha kugirango abone Imana. turaburirwa ngo “Nimushake uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi” (yesaya 55:6) nkunda abankunda kandi abanshakana umwete bazambona.

hari uburyo butatu wakoresha  bwagufasha kubona Imana: inzira ijya aho Imana iri, oho iba, n´ibyo wakoresha kugirango uyibone.

  1. Inzira ijya aho Imana iri: Iyi nzira ntayindi ni uguca kuri yesu yarivugiye ati “Ni jye nzira n´ukuri n´ubugingo, ntawujya kwa Data ntamujyanye” (yohana 14:6) abacunguwe nibo bazayicamo kandi niyo bamera bate ntizayiyoba.

 

  1. Aho Imana iba: nyuma yo guca kuri yesu akujyana aho Imana iba, inshuti za yobu zarebaga uko ameze zikamubwira ziti  “ariko iri jye ubu mba nshatse Imana, kandi Imana nkaba ariyo negurira ibyanjye” (yobu 5:8) ariko uko iminsi yagiye ihita yobu akomeza kugira imisonga, ariko yobu akomeza ashaka Imana, kuko nta handi Imana iba uretse mu kuboko kw´iburyo. 

 

  1. Uburyo wakoresha ushaka Imana: Paulo yandikiye ab´i Korinto ati umuntu wese iyo ari muri kristo aba ari icyaremwe gishya, ibyakera biba bishize byose biba bihindutse bishya” kujya muri kristo yesu ni ukwihana ibyaha bagatandukana na zakamere ndetse n´ingeso mbi zose, n´ibindi… ikindi bahabwa amahoro aruta ibibazo ufite.

Nk´uko iyo umuntu agiye gushaka akazi atagenda gusa ntabyangobwa yitwaje ahubwo akajyana ibayangombwa (diprome) ninako iyo ugiye gushaka Imana utagenda imbokoboko gusa ahubwo haribyo witwaza kugirango uyibone, wakwibaza ibyo aribyo, bimwe muribyo nibi :

1. Kurwanira Imana ishyaka: nurwanira Imana ishyaka nayo izakurwanira, ariko utukisha izina ry´Imana nawe azabona ishyano, urugero Feniyasi arwanira Imana ishyaka yica zimuri n´umumowabukzi bari basuzuguye Imana n´abisirayeli. Dawidi yarwanye ishyaka yica Goliyati kuko yatukaga Imana y´abisirayeli.

2. Guhindura ubuzi ukaba mu buzima busenga kuko buzana Imana: gusenga kwa Pawulo na Ancilla byamanuye Imana ubwo bari bafunze maze ihere kumu Roma wari urinze gereza iramusinziriza, hanyuma inzugi ziramwumva ziribwiriza zirakinguka, iminyururu nayo iribwiriza irafunguka.

bakomeza gutambira Imana kuko babaga mu buzima busenga hanyuma Imana yongera kubyutsa uwo mucunga gereza asanga harangaye kandi nabo bagihari, agiye kwiyica baramubuza maze abajyana iwe arihana.

3. Guca bugufi: Imana ivugana na Manowa se wa Samuson uko bazitwara umugore we nasama, amaze no kubyara nuko arabyumvira, nuko babyara samuson amaze kuvuka arakura.

Arangije agira imbaraga nyinshi ntiyagira guca bugufi muriwe ngo yumvire, imyitwarire ye yatumye abafirisitiya bamenya aho intege nke ze ziri, bamutega abagore ngo bamenye aho akura imbaraga birangira amennye ibanga avuga aho akura imbaraga ze, ko ari ku musatsi we, baramwogosha maze Imana imuvaho.

Aabafilisitiya bamukuramo amaso ariko samusoni abwira Imana ati Mana iyaba wari wongeye ukampa imbaraga zawe maze nkahorera amaso yange, nuko Imana iramvumvira yongera kubona imbaraga maze yica abantu beshi kurusha abambere.

Harigihe  umwanzi agutata/akakuneka akamenya aho intege nke zawe ziri, ukamena ibanga ugatangira kugira ibyo uzirura kandi kuri wowe byaziraga maze ukanakurwamo amaso, samusoni yamenye ko yaguye muntege nke asaba Imana ngo imugarukeho ahorere amaso ye, ese wowe ujya umenya ko waguye mu ntege nke?  saba Imana ikugarukeho wongere ugarure ibihe byawe nk´ibyambere. yesu ahuhe umugisha..

 2,254 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: