Amakuru

menya neza ubuzima nyakuri, mu giterane cya CEP UR Huye campus.

0Shares

Twongeye twahembutse!

Umuryango w’abayeshuri b’abapantekote bo muri Kaminuza y’Urwanda ishami rya Huye (CEP) wongeye kubategurira igiterane ngaruka mwaka kizwi nka “CEP UR Huye Campus Evangelical Campaign”. Iki kikaba ari igikorwa gihembura imitima y’abakirisitu kandi kigafasha abizera bashya kwakira Yesu nk’umwami nk’umukiza w’ubugingo bwabo. Uyu mwaka wo bikaba ari umwihariko.

CEP UR Huye Campus Evangelical Campaign ni igiterane ngaruka mwaka. Kikaba kiba kigamije kongera guhembura ubuzima bw’abakirisitu no kubwiriza ubutumwa bwiza kubatarakizwa. Kikaba gitegurwa rimwe mu mwaka aho hatumirwa abavuga butumwa batandukanye barimo umwuka w’Imana kandi basizwe amavuta.

Iki giterane k’ivuga butumwa kikaba giteganijwe kuri uyu wa 18 kugeza 26 mutarama 2020. Uyu mwaka kikaba gifite intego igira iti “Icyaremwe Gishya, Ubuzima Nyakuri”. Ikaba iboneka mu rwandiko rwakabiri Pawulo yandikiye Abakorinto 5: 17. Kikaba kitezwemo abavuga butumwa bazwi cyane nka Théogene NIYONSHUTI uzwi kwizina ry’inzahuke, Rev. Past Jean Jacques KARAYENGA, Ev. Jean Paul NZARAMBA, Ev. Dr. BYIRINGIRO Samuel n’abandi benshi tutarondoye. Kikaba giteganyijwe ko kizamara icyumweru cyonse n’umunsi umwe. Kikazatangira kuri uyu wa gatandatu taliki ya 18 z’ukwezi kwa mbere saa munani zuzuye kuri sitade ya kaminuza y’urwanda ishami rya Huye.

Hateganijwe mo kandi amakorari azakoramo ivugabutumwa. Umwaka ushize hari hatumiwe korari Siloamu ADEPR Kumukenke na korari Isezerano ADEPR Sumba. Uyu mwaka hakaba hateganijwe korari Gosheni ADEPR Muhoza na korari Yerusalemu ADEPR Muhondo. Hakaba kandi nkuko bisanzwe amakorari yo muri CEP nayo akigiramo uruhare. Ayo niyo korari Vumiliya, Elayo, Alliance na Enihakole.

Iki giterane kiba cyateguriwe abanyeshuri bari muri kaminuza by’ummwihariko ariko nanone nabandi bavuye mungeri zose zikikije kaminuza baba bahawe ikaze. Kiba giteguwe mu buryo bwihariye aho baterana mu materaniro ya mu gitondo (nibature) saa sita na nimugoroba mu minsi isanzwe naho mu mpera z’icyumweru (weekend) hakaba amateraniro yagutse. Kikaba kizanyura kuri Channel ya YouTube ya CEPURHUYETV ya CEP UR Huye campus no kuri paji yabo ya FaceBook CEP UR HUYE CAMPUS.

 1,050 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: