Menya nibi

MENYA NIBI IGICE CYA 2: KUNESHA BISABA KURWANA

0Shares

Umwe mu bigeze kuba umusirikare yaravuze ati: “ntibishoboka ko uba umusirikare mwiza mu gihe udafite kwihangana”. Iri jambo “kwihangana kugeza ku butsinzi”, naryumvise neza igihe narimfite ikizamini cy’ishuri muri kaminuza kandi kinsaba kugitsinda byanga byakunda. Kuko numvaga ko gutsindwa iryo somo bishobora kuzagira ingaruka ku buzima bwanjye bwose, niriwe niga, ndara niga mbese byansabye gusa n’uwiyanze kuko nirengagije kuryama n’izindi nyungu nari nsanzwe mbonera muri uwo mwanya.

Urebye bisa nkaho nta tandukaniro rihari kubyerekeye kuba umukritso w’ukuri, kuko ijambo ry’Imana niryo rivugako nta muntu numwe mu isi waba umukristo nyakuri mu gihe ataragira Ibyo areka bishimisha kamere ye ariko bitanezeza Imana! (2Timoteyo2:4)

Bizagusaba gukora (kurwana) nkuko bitegetswe kugirango utsinde

Umugabo witwa Rick Warren (usome Riki Wareni) mu gitabo cye yanditse kitwa “Ubuzima bufite intego” yavuzeko umuntu akwiriye kuringaniza intego z’ubuzima bwe. Mubeho ubuzima bwanyu nk’abantu bashYira mugaciro mwe kubaho nk’abatazi agaciro ku ubuzima ahubwo mubeho nk’abazi icyo ubuzima aricyo (Abefeso 5:15). Kugirango wumve neza impamvu yo kurwana, nuko umurezi w’abana b’Imana ariwe satani ahora azerera nk’intare ashaka uwo yaconcomera (1Petero5:8).

Ese ujya wibaza icyo urwana nacyo? Kuki aringobwa kurwana? Ese niki nkwiriye kurwanisha ngo ntsinde?

Mu by’ukuri ntabwo umuntu uwo ari wese yashobora kugera ku kintu runaka niba atarabipanze neza ngo atekerezeko ashobora guhura n’imbogamizi zamusubiza inyuma nazo ngo azishakire uburyo zizakemuka. Yesu yaravuzengo umuntu ugiye kubaka akwiye  kubanza gutegura ibizajya ku nzu byose kugirango naba agejeje hagati itamunanira hanyuma agasekwa kandi yari yaratangiye kuyubaka ugasanga yaruhiye ubusa. (Luka 14:28-30)

Hari ibintu buri mu kristo wese akwiye kwibaza kugirango arangize urugendo rwe amahoro. ese uwo turwana ninde? afite izihe mbaraga? arwana ate? arwanisha iki? ….. nibindi byinshi wakwibaza byagufasha gutsinda umwanzi (satani).

Turwana nande? “kuko ibyo turwana nabyo atari abantu, ahubwo ni ibinyabutware n’ibinyabushobozi, ni ibihangange bitegeka iyi si y;umwijima, ari byo za ngabo zigira nabi ziba ahantu ho mu ijuru [mu kirere] (Abefeso 6:12). Aya magambo uwayasesengura yatwara igihe, gusa kimwe cyo ukwiriye kumenya nuko turwana na satani (umwuka mubi) ndetse n’ingabo ze (abadayimoni). Iyi myuka mibi ifite imbaraga n’ubushobozi nicyo gituma umuntu wese utari muri Kristo Yesu atashobora kunesha iyi myuka mibi yose, ningombwa ko usaba Kristo Yesu akaguha imbaraga zinesha.

Kuki aringombwa kurwana? Bwambere dukeneye kurwana kuko abo turwana nabo si abantu, turwana na satani ndetse n’ingabo ze ( abadayimoni) kandi  satani n’abadayimoni  bafite ubutware ndetse bafite ubushobozi kandi bo ntibahwema kuturwanya mu gihe cyose mu mwanya uwo ari wose! Iyi ntambara yo muburyo bw’umwuka irakomeye cyane nicyo gituma dukwiye kwemera kubabara (kurwana mu buryo bw’umwuka) kuko hariho bamwe yanesheje akoresheje uburiganya bwe, tube maso twirinde niba dushaka ishimwe rizava ku Mana nkuko ijambo ry’Imana ribivuga. (Abakolosayi 2:7). Umwami azambwira abari iburyo bwe ati”nimuze mwebwe abo data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw’isi (Matayo25:34). Aya magambo nayo ari mu mpamvu abarwanyi (abakristo), batarambirwa kurwana, ahuwo bakihanganira byose.

Tugana kumusozo ndagirango twongere twibukiranye intwaro buri wese akwiriye kuba afite nk’umusirikare mwiza wa kristo unesha: Agakiza, Gukiranuka, Ukuri, Kwizera, Ijambo ry’Imana, Kuvuga ubutumwa bwiza, Amasengesho y’uburyo bwose kandi asengeshejwe Umwuka, Kuba maso (Abefeso 6:13-18).

Kugirango unesha ukwiye kuba wambaye izi ntwaro zose, kandi zose zirakoreshwa mu gihe gikwiriye.

Unesha azaragwa byose, nanjye nzaba Imana ye nawe abe umwana wanjye. (Ibyahishuwe 21:7)

 

Shalom!

Umwanditsi TURATSINZE Rodrigue.

 1,120 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: