Amakuru Menya nibi

Menya nibi igice cya Gatanu: YAMUHAYE UMUNOTA UMWE W’IKIGANIRO, YISANGA YAMBAYE UBUSA !

0Shares

Birashoboka ko hari mu masaha ya mugitondo, igihe yagiranaga ikiganiro n’uwamushutse. Biragaragarako kandi uwashutswe yari azi neza kandi afite amakuru ahagije yari kumutera kugumana umwambaro atarinze kwambara ubusa.

Mu gihe maze mu isi nitegereje neza uburyo abantu cg itsinda ryabo bitegura bihagije iyo bakekako hari umwanzi ubagenda runono. Ntabwo ushobora gutsinda umwanzi wawe utaramenya neza imirwanire ye ndetse n’intwaro akoresha iyo arwana.

YAMUHAYE UMUNOTA UMWE W’IKIGANIRO

Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti” ni ukuri koko Imana yaravuze iti” ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngombyi”? (Itangiriro 3:1)

Imana ituburira kutagirana ikiganiro niyo byaba agahe gato na satani (Abefeso 4:27) ahubwo Itubwira kumurwanya (Yakobo 4:7) kuko ni umurimbuzi, umwicanyi ndetse ni umurimbuzi ( Yohana 10:10a). ni ikosa rikomeye guha satani umwanya muto ngo muganire, abantu benshi bibwirako bataganira na satani, ariko aganira n’abantu cyane binyuze mu ntekerezo. Niyo mpamvu Bibiliya ituburira kurinda intekerezo zacu kurusha ibindi byose birindwa kuko aho ariho iby’ubugingo bikomoka (Imigani 4:23).

Kugira amatsiko kubintu bitari byiza no kubitangaho ibitekerezo burya sibyiza kuko bigusha mu mutego (Imigani 17:8). Akenshi iyo umuntu aguye mu gishuko cyangwa mu mutego wa satani yihumuriza avugako ari umuntu kandi koko nibyo, ariko uko wigira umunyantegenke niko umwanzi wawe akubonamo urwaho.

Si wowe wambere ugeragejwe n’amoshya ariko ushobora kuba muri bamwe batsinzwe nayo. Ibyo umwanzi agushakaho byose siko abigeraho, ariko kandi biroroshye cyane ko iyo umuhaye uburyo bwiza ukibagirwako ari umwanzi muhanganye arakwica.

Ntukibagirwe kurinda uburyo umutima wawe utekereza kuko niho habera iyo ntambara kandi ni wowe ukwiriye gutegeka ibyinjira n’ibitinjira mu mutima wawe (Itangiriro 4:7). Uko urushaho gutekereza kukintu runaka uba wishyira mu mutego wacyo ( cyaba kiza cyangwa kibi). Niwumva amajwi akubwira gukora ibibi, ntugatindane nayo ujye uhita ushaka uburyo utekereza kubintu byiza kurushaho (ex: urukundo rw’Imana, imirimo Imana yakoze n’ibindi)

 

NYUMA Y’IKIGANIRO GITO YISANZE YAMBAYE UBUSA

Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi by’imitini, biremeramo ibicocero. (Itangiriro 3:7).

Ntukishuke uvuge ngo ntacyo ndibube nuzuye imbaraga, satani kumuha umwanya muto bingana no gutsindwa. Nubwo aza afite ijwi risa naho ari ryiza, ariko riba ririmo ubumara bwica cyane. Ntukajye impaka na satani kuko amaze imyaka irenga ibihumbi bibiri na makumyabiri ari umubeshyi.

Ntakindi kiba iyo uganiriye na satani mu gihe gito wibona wambaye ubusa, ubwiza bw’Imana buhita bukuvaho nawe ubwawe ubireba kandi bitera benshi guhita bava munzira nzima bakayoba kuko batangira kwihisha Imana n’abantu bakijijwe by’ukuri. Ariko niba dushutswe tugakora icyaha, Imana niyo murengenzi wacu, idufitiye imbabazi nyinshi. (1 Yohana 2:1)

Biragoye ko wanesha ibishuko mu mutima (mind) hatarimo ijambo ry’Imana, soma bibiliya kandi ugire umwete wo gufata mu mutwe ijambo ry’Imana.

Ntukisobanure kuri satani uwo uriwe cyangwa ibyo ushoboye kuko nawe arabizi cyane, jya ukoresha ijambo ry’Imana kuko ryo riramutsinda kandi nawe arabizi. Igihe yageragezaga Yesu ngo ahindure ibuye umugati, ntabwo Yesu yisobanuye ko ari Umwana w’Imana cyangwa se ngo amubwireko ashonje nubwo byaribyo, ahubwo yasubirishije satani ijambo ry’Imana yafashe mu mutwe. ( Matayo 4:4)

 

Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ariho iby’ubugingo bikomokaho (Imagani 4:23)

 

Yesu aragukunda!

 

Umwanditsi: Rodrigue TURATSINZE

 1,760 total views,  2 views today

0Shares

2 COMMENTS

  1. Nukuri Imana idushoboze kuba maso kd amatsiko no kurambirwa gutegereza byishe benshi kuko bananiwe kwihanganira kutarya ibitukura nyamara by’akanya gato ahubwo bakemera kureka ubutware bwabo kubwiryo funguro ahubwo bakazarira menshi nyamara bitagishobotse bagaheraho ngo Imana yarababeshye kd aribo bishe isezerano bagafata kubyashinganwe. Imana idutabare🤝

  2. Nibyo koko dukwiye kudaha satani umwanya w’ikiganiro, uko waba ungana kose, aho twaba turi hose, kuko we nta kindi kimugenza uretse kwiba, kwica ndetse no kurimbura.

    Imana ibidufashemo!

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: