Amakuru amatangazo Ibyigisho Menya nibi

MENYA NIBI (igice cya mbere) : Yari umutunzi, ashaka kugerayo ariko ntiyari azi inzira!

0Shares

Mu myaka yashije nigeze gutekereza ku bantu ba batunzi (abakire), muri icyo gihe rero nibwiragako abatunzi batajya bagira icyo bakena cyangwa ngo bagire icyo bifuza cyane ko nabonaga babayeho mu buzima bwiza. Hashize igihe naje kwegera umubyeyi ukuze, mubaza iby’icyo kibazo nibazaga. Yansubije agira ati” Mwana wanjye, abo ubona ko bamerewe neza burya siko bose baba bafite amahoro mu mitima yabo”

 

 Yari umutunzi

Na Nikodemu wa wundi wigeze kumusanga n’ijoro cyagihe, araza azanye ishangi ivanze n’umusaga,kuremera kwayo kwari nk’ibiro miringo itanu. (Yohana 19:39) ibyo nikodemu yazanye kumva ya Yesu byari bifite agaciro kenshi, bigaragazako yari umutunzi, cyane ko yari umutware wa Bayuda.hariho umuntu wo mu Bafarisayo witwaga Nikodemu, umutware wo mu Bayuda. Yohana 3:1), yari afite icyubahiro muri rubanda kdi byinshi mubyo yashakaga gukora byaramuhiraga kuko yari afite ubwo bushobozi.Dushobora kuvugako ntacyo yarabuze muri ubu buzima bwacu bwa none ariko ibyo byose ntabwo byari bimuhagije yari akeneye kimwe gusa kugirango abe yuzuye Umunezero.

 Yashakaga kugerayo

Mu buzima bwacu bwa buri munsi, abantu twese twifuza ibyiza kabone nubwo tutaba tubifitiye ubushobozi. Ariko se ndibaza nti“umuntu iyo agize ibitekererezo byiza hanyuma bikaguma mu gambo gusa hari umusaruro bishobora gutanga? Gutekereza ku bintu byakugirira umumaro mu kwegera Imana ni intambwe yambere ikugeza kucyo Kristo yagufatiye. (abafilipi 3:12), Nikodemu yikuye muri bagenzi be babanaga ashaka kumenya inzira igeza k’ubugingo buhoraho. Ese wowe hari igihe wikura muri bagenzi bawe Ukajya gushaka amakuru ava ku Mana nkuko kristo yagenzaga? (matayo 14:23) Iteka ryose iyo umuntu afite ishyaka ryiza Imana iramushyigikira. (1Petero 3:13).

 Ntabwo yarazi inzira

Dore hari abantu benshi bazimiye genda ubamenyeshe inkuru nziza ya gakiza ka Yesu kristo (indirimbo 22 agakiza), Yesu ajya kujya mu ijuru yasize avuze ngo“nuku mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa.… (Matayo 28:19-20).Nubwo yarafite icyubahiro ndetse n’ubutunzi, ariko nikodemu nyuma yo kumva no kureba ibyo Yesu yakoraga byamuhishuriye ko bidahagije kubaho utazi inzira y’agakiza, bimutera gusanga Yesu n’ijoro amubaza iby’inzira yo kujya mu bwami bw’Imana.Kwizera kubanzirinzwa iteka no kumva ijambo ry’Imana (abaroma 10:14) nicyo gituma dushishikaruzwa kumva no gusoma ijambo ry’Imana kuko byongera kwizera kwacu.Yesu yamusubije agira ati “Ni ukuri ni ukuri ndakubwira yuko umutu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana.” Mu yandi magambo Yesu yashakaga kuvuga ko umuntu adashobora kubona ubwami bw’Imana atizeye umwana w’Imana (1yohana 5:1) Uko niko kubyarwa ubwa kabiri.

Tugana kumusozo, Yesu akeneyeko umenya kandi ukamenyesha abantu inzira yagakiza kugirango babyarwe ubwa kabiri.Bibiliya itwereka neza iyi nzira iyo ariyo. kandi nkuko mose yamanitse inzoka mu butayu, niko umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa, kugirango Umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho. (yohana 3:14-15).  Yesu aramubwira ati“ni njye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho, kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose.

Mbese ibyo urabyizeye? (yohana 11:25-26).

Shalom.

Yanditswe na TURATSINZE Rodrigue

 1,138 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

  1. Imana iguhe umugisha Louange, kubgarwa ubwa kabiri niyo ticket izatujyana mu ijuru kandi kubarizwa mu idini runaka sicyo kimenyetso cyabyo ahubwo icyimenyetso nuko nyuma yo kwizera ubuzima buhinduka bukagenda bujya gusa nubwa kristo igihe yariri hano ku isi, shalom.

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: