Ibyigisho

“mukanguke kandi mube maso” Alex dusabe

3Shares

Amateraniro Ku cyumwerukuwa 17 werurwe 2019

Umwigisha: Alex DUSABE

Intego y’ijambo: “MUKANGUKE KANDI MUBE MASO

Indirimbo”ubuhamya

Icyo duhuriyeho twese ni uko kijambo rya Kristu rigomba kubarigwiriye muri twese. Dore icyita rusangecy’abakristu; icyo waba uri cyose n’icyo waba warize cyose, n’icyo waba ukora cyose,ariko ukaba udahuje n’ukuri k’ubutumwa bwa kristu,uracyari hanze. Kurimbuka ni ukuvaho k’ubuzima bwo muri iyi isi ukajya ahandi hatari yesu Kristu. Rero ababaho badafite ubugingo bwa Kristu bazacirwa ho iteka, kandi isi abo gusakukon’abamwakiriye batagenda nkuko ubutumwa bwiza buvuga nabo bazarimbuka.  rero, nawe niba utaramwakira, umwakire kugira ngo mugende kandi mubeho nkuko ubutumwa bwiza buvuga, mutazarimbuka.  Dore icyo bibiliya ibivugaho.

Abefeso, urwandiko pawulo yandikiye Abaroma12:1. Ibyo dukora bigomba kubabirimo ubutumwa bwiza, amaso yacu tukayarebesha ibitunganye, amaboko yacu agakora ibitunganye, kandi akanwa kacu kakavuga ibitunganye. Abakorosayi 3:36

Dore amadirishya y’inijiriramo ibyaha iyo utabaye amaso:

Amaso:dukwirirye kurebesha amaso yacu ibitunganye, kuko nubwo usinzira, ubwonko bugarura ibyo wabonye

Amatwi:shyira abarinzi benshi ku matwi kuko ibyinjira iyo bidatunganye, birakurimbuza.

Niba ushaka kujya mu ijuru ibuka ibi bintu: jyenda nkuko ubutumwa bwiza buvuga.

Ezwa kuko utejejwe atazareba Imana ye. Abaheburayo 12:14 “mugire umwete wo kubanan’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana”.

Twezwa niki?

Amaraso ya yesu Kristu,

N’ijambo rya kristu. Yohana 1:1-3

Ni murinde  ibyo kwera abera bahawe rimwe,Yuda1. Gusa abikigihe barimo barabirindira, kugira ngo bibaheshe indamu,icyubahiro….ariko mwebwe ho mu mwikomezeho. Yuda1:20.

Matayo 24:1 yesu asohoka mu rusengero, akigenda abigishwa be baramusanga bashaka kumwereka imyubakire y’urusengero, arababwira  ati nimureba ko uru rusengero ruhagaze ,ndababwira ukuri y’uko hatazasigara ibuye narimwe rigeretse kurindi ritajugunywe hasi.Yicaye ku musozi wa Elayono, abagishwa baza aho ari biherereye baramubaza bati”tubwire, ibyo bizaba ryari,n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icyimperuka y’isi ni ikihe?

Turi mu gihe cyo kwimura Imana

2Abatesalonike2:1turabinginga bene data, kubwo kuzaza k’umwami wacu Yesu Kristu no kuzamuteranirizwaho kwacu, kugira ngo mutanamuka vuba mukava mu bwenge cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe n’umwuka cyangwa n’ijambo cyangwa m’urwandiko rukekwa ko uvuye kuri twe, bihamya yuko umunsi w’Umwami wacu umaze gusohora. Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimura Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.7 kuko amayobera ney’ubugome n’ubu atangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretse uya buza ubu akuweho.9 kuza kuwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, dufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma.

Ibyahishuwe 13:16 itera bose aborohejen’abakomeye, n’abatunzin’abakene, n’abumudendezo n’ab’imbata,gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu ruhanga, kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina ryaya nyamaswa, cyangwa umubare w’izina ryayo.

Dore bimwe mu bimenyetso byo kugarukakwa Kristu:

  • Isirayeri. Ibyabaye kuri Isilayeli byose
  • Itorero: niho amabanga ahishwe
  • Isi yose: ibimenyetso no kurangira kw’isi
  • Amadini: hazaza abababwira bati nitwe kristu.amadini atandukanye.
  • 2abatesalonike2:1.., kuko iminsi iri kurangira nimwimike ubutumwa bwiza bwa kristu aho kwimika  imihango y’idini.

Sobanukirwa  ANTI KRISTU UWO ARIWE.Antikristu ni umwuka w’ubuyobe winjira mu muntu wese udafite umwuka wa yesu. Ikindi  ni uko Antikristu ari mu buryo  satani  iyoboye isi yose. Ikaba ikorera mu bice bitatu.

1. ILLUMINATI. Ati uwo mugome ntarahishurwa kuko ikimubuza kigihari.abatesalonike2) ikaba iyoboye isi muri systeme3.

  • Ubukungu( amafaranga yose yo kwisi niyo iyakontorora kandi byarahindutse kukon’abakristu bayishinjikirizaho, kandi Yesu yaravuze ati mwitegereze inyoni ko zitabiba, ntizisarure, ntizinahunik eariko data arabigaburira, yemwe mwabafite kwizera guke mwe. Matayo6:31
  • Imbaraga z’igisirikare cyose cyo kw ‘isi
  • Tekinologi. Ibyahishuwe 13:17

Rero nimwihute mu majyambere ariko mwibuke ko ari impanda ziri kuvuga. Isilayeli ni umuti niwongeye gushibuka, nyuma yahoo Yesu yabihanuye muri 70 umwami w’abaromani TITUS yahasenye, igasibangana ku ikarita,Satani yashakaga gusibanganya amateka y’umwami  wacu Yesu kuko yavukiye muri Isilayeli. Kugira ngo abantu babeho ntagicumb icy’umwami wacu gihari, batamwemera kuko ntabimenyeso.

Turi mu bihe bya nyuma birenze ibyo I sodomu na gomora bakoze aho ubusambany in’ubutinganyi biri hejuru n’ibindi byaha byinshi. 

Dore icyagira icyo kikumarira:

  • Hinduka
  • Akira Yesu nk’umwami n’umukiza w;ubugingo bwawe
  • Shaka Yesu bigishoboka kwo abonwa, umwambaze akiri bugufi kugira ngo uhunge akaga kagiye gutera isi.
  • Nawe wamwakiriye jyenda nk’uko ubutumwa bwa yesu buvuga.

1Abatesalonike1:13Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo umwami wacu  YesuKristu azaza”.

 1,138 total views,  4 views today

3Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: