Ibyigisho

” Mwitinya Imana yacu izavuna ukuboko kwa kabiri kwa farawo nako gusigaye” Ayinkamiye Esperance

0Shares

Kuri iki cyumweru tariki ya 22/09/2019 mu materaniro ya CEP-UR HUYE, umwigisha yari Ayinkamiye Esperance yatangiye ashima Imana ko yamuhaye kurama kandi ikaba yaramuhaye umuryango ikamwubakira urugo  kandi  urugo rwiza yatanze ubuhamya bwo ukuntu umukozi ukora muri kaminuza yaje kumuhanurira akamubwira ngo asengere iby’urugo rwe Imana yari igiye kuzamwubakira muri icyo gihe  abanyeshuri bakoranaga umuriro  muri CEP bavugaga ko “ntawamutinyuka kuko Imana imurimo yazakumerera nabi umujyanye  ariko nyuma yaje kubona uwo Imana yari yaramusezeranyije ariko binyuze mu nzira ikomeye  kandi yakomeje ashima Imana ko yamuhaye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kuko yararukoreye inshuro enye yatararubona  ariko yaje kurubona igihe k’Imana kigeze kandi yanashimye Imana ko yamuhaye urubyaro imuha abahungu babiri.

 Yakomeje asoma ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli  30:20-26 hagira hati”

20
Nuko mu mwaka wa cumi n’umwe, mu kwezi kwa mbere ku munsi wa karindwi w’uko kwezi,
ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 21“Mwana w’umuntu, navunnye ukuboko kwa Farawo umwami wa
Egiputa, kandi dore ntabwo kwapfutswe ngo gushyirweho umuti, ntikwashyizweho igitambaro
kugira ngo kubone imbaraga zo gukomeza inkota. 22Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Dore
nibasiye Farawo umwami wa Egiputa, nzamuvuna amaboko yombi, uko nabanje kuvuna mvune
n’ugusigaye kugikomeye, kandi inkota iri mu kuboko kwe nzayigusha hasi. 23Abanyegiputa
nzabatataniriza mu mahanga, mbateragane mu bihugu. 24Amaboko y’umwami w’i Babuloni
nzayakomeza inkota yanjye nyishyire mu kuboko kwe, ariko Farawo we nzamuvuna amaboko,
azanihira imbere ye ameze nk’uwakomeretse uruguma rwica. 25Kandi amaboko y’umwami w’i
Babuloni nzayakomeza, na yo amaboko ya Farawo azatentebuka maze bazamenye yuko ndi Uwiteka,
igihe nzashyira inkota yanjye mu kuboko k’umwami w’i Babuloni akayuhira igihugu cya Egiputa.
26
Kandi Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga, mbateragane mu bihugu maze bazamenye yuko
ndi Uwiteka.’ ”  

 Niho hanavuye intego y’icyigisho igira iti” Imana izavuna ukuboko kwa kabiri  kwa Farawo gusigaye”. Yavuze ko Imana izadukiza ibintu biturwanya ,yatanze ubuhamya bw’ ukuntu  akimara gukizwa aho yabaga baramwirukanye kuko yakijijwe kandi yanavuze ukuntu yabenzwe n’umusore bakundanaga saa tatu kuri Adepr Remera  Iteraniro rigiye gutangira  kandi byabaye bari  bafite ubukwe muri iyo minsi  ariko arashima Imana ko yamuhaye umugabo mbese yavunnye ukuboko kwa kabiri kwa Farawo kandi ngo anakiga muri kaminuza mu mwaka wa kabiri buruse ye bayikuyeho maze akajya arya nabi icyayi n’irindazi kandi muri icyo gihe yarari mu byo bukene haje umusore amuha amafaranga ibihumbi maganabiri (200,000 rwf) kandi yari  yaramuhakaniye umubano yanga kuyarya ngo atazatukisha izina ry’Imana.

Yabwiye abakristu ko kuba Imana yaradufunguriye imiryango yo kwiga muri kaminuza iki ni ikimenyetso kigaragaza ko yavunnye ukuboko kwa farawo kandi Imana ko ikomeje kubarindiramo kuko hari abayivamo batayirangiza,abasaba ko isengesho bazajya basenga bajye babwira Imana ikomeze kubavurira amaboko ya farawo.

Yakomeje gutanga ubuhamya bw’ukuntu yatashye agiye muri kiruhuko mbese mbere  yuko agera mu rugo Imana imubwira umuntu waturanye  ko ari buze kumuha umutobe kandi uroze koko ahageze ashaka kumwakiriza uwo mutobe yibuka ibyo Imana yamubwiye maze aramubwira ngo muri ino minsi ntabwo ndi kunywa,arashimira Imana ko yamukijije uwo mugambi mubi.

Yakomeje avuga ukuntu Umubyeyi yamubajije ngo” mbese ko wirirwa ujya kuvuga ubutumwa wiruka, gushaka kwawe ubivugaho iki? Arangije abura icyo amusubiza ariko ahita ajya gusenga Imana imubwira amagambo akomeye ngo agende abwire mama we ati” ikibanza kiri ruguru y’urugo ko atangomba kuhahinga kuko ariho amatenti bazakiriramo abashyitsi mu birori by’ubukwe ko ari  azaba ari, Imana yaje kubikora nyuma y amezi make abibwiye umubyeyi we.

Yabwiye abakristu ko nubwo waba uri mu bibazo Imana izavuna ukundi kuboko kwa farawo kandi izagutabara mu byago waba urimo byose ariko byose bisaba gusenga Imana.     

 1,274 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: