Amakuru

ni uwuhe mugambi Imana ifite ku muntu?/ese umugambi w’Imana kuri wowe urawuzi?/ujya wibaza ngo njye nakorera Imana iki? menya byinshi muri iyi nkuru

0Shares

Theophile HABIYAREMYE atubwiye umugambi w’Imana kumuntu Umugambi w’Imana kuri wowe ni uwuhe? tekereza impamvu Imana yagushyize aho uri (position), Urupfu haribyo rutinya rutinya umugambi w’Imana ku muntu niyo mpamvu uhamagarirwa gukorera Imana kugirango usohoze  uwo mugambi.

Nyina wa mose akibyara Mose, yabonye ko ari mwiza, ariko nanone atekereza ukuntu ari guhigwa n’itegeko rya Farawo ryo kwica abana b’abahungu, maze amuhisha amezi atatu ariko arananirwa, ariko yararokotse kuko Imana yari imufiteho umugambi. Nawe impamvu ukiriho, nuko uri mu mugambi w’Imana.

nyina kuba yarananiwe yabonye ntakundi yagira kuko ntakindi yarafite cyo gukora, maze aboha agatebo amujyana mu rufunzo,  niyo mpamvu nawe kuba utarabonye ibyo wari witeze kubantu/ababyeyi, ukaba utarabibonye s’uko bari babifite ahubwo babuze uko bagira nkuriya mugore, ahubwo iga kubabarira.

Mose yarokowe n’icyo Imana yashakaga ko azakora, kuko Imana yari imufiteho umugambi ko izamutuma muri Egiputa (Egypt) kuvanayo ubwoko bwayo. (Kuva 3:10)  Menya amateka ufitanye n’Imana niyo waba mu Bantu benshi umenye ko ari wowe wenyine n’Imana gusa.

Ubusanzwe, i Bwami haba amapisine meza afite amazi meza cyane rwose kandi asukuye ariko se wakwibaza impamvu umukobwa wa Farawo yahisemo kujya koga amazi y’umugezi asize izo pisine? aha, ni Imana yakoresheje umukobwa wa Farawo ajya koga mu mazi y’umugezi, kwari ukugira ngo atabare Mose.

 Uwiteka ajya anyuranya amaboko kugira ngo atabare mose/wowe. Mose yakiriye mu maboko y’abamuhigaga, kubona Mose kw’uyu mukobwa wumwami byari urupfu kuri Mose ariko birangira Imana imushyizemo umutima w’impuhwe ahubwo amwita umwana we. Umu nyarwanda yaravuze ngo “inkware y’inyamugisha yatoreye/yariri mu itongo ry’uwayihigaga)

Nawe ufite aho wavuye ariko aho uzagera hose ntuzavuge ngo niwowe, cyangwa imbaraga zawe ahubwo ni Imana izaba ikumenyekanishije aho hantu bizatume unababwira ubwere bw’Imana

Hari ibyatumeye Imana ukuzana aho uri ubu, ariko se uri kwerekana ubwere bw’Imana? Hari abandi bakurutaga bakurusha n’ubwenge ariko Imana yarabasize irakuzana ariko se uri gusohoza umugambi wayo? Ariko naho  utayikorera ngo werekane ubwere bw’Imana ntakizatuma  imana itazana abandi ngo bagaragaze ubwere bwayo (Esiteri 4:14-15 )

Icyaumye Imana isiga Tito i Kereti kwari ukugirango atunganye ibyari bidatunganye, (Tito 1:5)  none se uzi impavu  uri aho uri?  Nukugirango utunganye ibitagenda neza Kuba wiga kaminuza cg uri mu mwanya (positions) abandi badafite zirikana ko hari iyahakugejeje, ntiwavutse ubizi ko wagera aho, ariko zirikana iyahakugeje, s’uko abandi Imana ibanga ahubwo menya impa yaguhisemo.

Tuvuge kuri Samusoni yavutse ari igikomerezwa yavutse Malayika w’Imana yavuze, yaravuganye n’umugore wa Manowa se wa Samusoni,  ariko nawe yararangaye agira intege nke ara deviya aca ukubiri n’ibyo Imana yamubujije, atangira kuzirura ibyo yaziririzaga, no kumena ibanga ry’ahoakura imbaraga (Abacamanza 16)

 Ahari nawe waba waribagiwe urugendo wagendanye n’Imana ukaba utakerekana ubwere bw’Imana garuka wongere umenye icyo Imana yaguhamagariye (umugambi w’Imana kuri wowe)  

umubwiriza butumwa Theophile HABIYAREMYE muri CEP UR HUYE CAMPUS

umubwiriza butumwa Theophile HABIYAREMYE muri CEP UR HUYE CAMPUS

umubwiriza butumwa Theophile HABIYAREMYE muri CEP UR HUYE CAMPUS

umubwiriza butumwa Theophile HABIYAREMYE muri CEP UR HUYE CAMPUS

 2,132 total views,  4 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: