Amakuru amatangazo Ibyigisho Menya nibi

Ninde ugiye gusimbura GASHUGI YVES ku mwanya wa Prezida wa CEP UR HUYE?

0Shares

Kuri uyu wa Gatandatu hararara hamenyekana Perezida wa CEP UR HUYE,akaba agiye gusimbura Gashugi Yves wari Umaze Igihe cy’Imyaka ibiri ayobora Umuryango w’abanyeshuri b’abapantekote  bakorera umurimo w’Imana mu kaminuza y’U Rwanda,Ishami rya Huye.

CEP UR HUYE igira amatora buri mwaka w’amashuri (academic year) mu byiciro byose by’Uyu muryango yaba mu makorari n’amakomisiyo atandukanye akorera Umurimo w’Imana muri uyu Muryango. Ayo matora abanzirizwa n’aya komite nyobozi igizwe na Perezida, Visi Perezida wa mbere, Visi Perezida wa kabiri, Umwanditsi, Umubitsi, Umujyanama ushinzwe Imyitwarire, Umujyanama ushinzwe ibyiciro muri CEP Kandi hakaba n’umujyanama Ushinzwe ishuri rya CFMN.

Abanyamuryango ba CEP UR HUYE bakurikiye Ijambo ry’Imana.

Ku itariki 18 Nzeli 2021, hateganyijwe amatora azashyiraho komite nyobozi nshya izaba isimbura iyari isanzweho iyobowe na GASHUGI Yves. Aya matora ategerejwe na benshi, dore ko bakomeje kwibaza uzasimbura Gashugi Yves, ariko kuri uyu wa Gatandatu igisubizo kiki kibazo kiraboneka. Ni Amatora azaba kuva ku isaha y’i SAA SABA,akaba azabera kuri Stade ya kaminuza Y’U Rwanda,Ishami rya HUYE. Mwenedata aho waba uri wose ukomeze gusengera aya matora Imana izishyirireho abakozi bayo izakoresha kubaka Ubwami bw’Imana.

Shalom!!!!

 1,661 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: