Ibyigisho

Ntawakwicuza ko yakijijwe akiri muto. Theogene RIZINDE

0Shares

Amateraniro ya CEP ku wa 27ukuboza 2019

Umwigisha: Theogene RIZINDE

Intego y’ijambo ry’Imana: “Kugira umwete”.

Abaheburayo12:14Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana”.

Hari ibintu abantu dukwiriye gushima Imana, tudakwiriye kureba ngo tuvuge ni ibisanzwe. Kuba waryama ukabona urabyutse, ntabwo ari ibisanzwe. Kuba wizeyeko ufite amahirwe yo kubyuka ijana ku ijana ntabwo ari ibisanzwe. Kuko mubuzima hari ibyiza tubona tukabifata nk’ibisanzwe nyamara burya hari Imana ibikora. Hasigaye iminsi mike kugirango umwaka urangire, ariko twakabaye kuba twicaye turi gushima Imana. Tukayishima atar’ ukugirango twiyerekane, ahubwo ari ukugirango ushime Imana. Kuko twebwe iyo tukurebye tubona aho bigereye ariko wowe ubasha kumenye aho byatangiriye. Subira inyuma urebe bene wanyu, ku musozi w’iwanyu, urebe abavandimwe kuko aho ntawundi wabikumenyera usibye wowe. Subirayo kugirango biguheshe gushima Imana. Wakabaye warapfuye kuko Satani ahora aguhiga kugirango akwice ariko kubera umugambi w’Imana igufiteho, ntacyo uzaba kuko ntakibasha kurogoya umugambi w’Imana

Ubwiza bw’abasore n’imbaraga zabo. N’ubwiza bw’abasaza ni uruyenzi rw’imvi zabo. Ntabwo tuzicuza kuba twarakijijwe tukiri abasore. Mukwiriyiza harimo imbaraga ntimugacore gusenga. Kuko Bizana imbaraga z’umwuka. Mugire ingeso nziza hagati y’abatizera n’ubwo babaseka nkabakora nabi ariko nibabona ingeso nziza bahereko bahimbaze so wo mu ijuru. Abapagani bajya batumenya kuturusha n’abandi. Kandi bazi ibintu bidukwiriye n’ibitadukwiriye. Nubwo badutuka ariko iyo bageze hirya baravuga bati “tuhakuye isomo”. Iyo wifatanije nabo uba uhemukiye Imana cyane. Kuko twebwe iwacu ni mu ijuru niho dutegereje ko umukiza azava. Ntiducike intege. Iyo wegeye imbere nibwo uhura n’ibibazo biruta ibya mbere. Ubutumwa bwiza tuvuga bugomba kuba ari ubukora ku mibereho y’abantu. Kuko kwitoza ku mubiri kugira umumaro kuri bike, ariko kwitoza kubaha Imana kugira umumaro kuri byose kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza nabwo. Ntukavuge ngo ubu nindangiza kwiga nibwo nzakorera Imana, cg nindangiza ibi nibi nibwo nzayikorera ahubwo iki nicyo gihe mwene data.

Abakirisitu badafite viziyo batuma igihugu kiba umwirare. Ntukavuge ngo nurangiza kwiga wend nibwo uzakorera Imana kuko n’abanyeshuri barapfa, ahantu hose urupfu rwagutungura, imigambi ikaba imfabusa. Ahubwo ibyo dukora byose dukwiriye kubikora twubaha Imana. Kubaho mu buzima budasambana uri umusore ni byiza, kubaho mu buzima budasinda uri umusore ni ubuzima buri bwiza cyane. Kubaho udatekinika ngo baguhe akazi utatsinze ibizamini ni byiza cyane.

Mugire umwete wo kwezwa, mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro. Hanyuma ibintu byo kubanan’abntu bose amahoro ntabwo ari ibintu ukwiriye gukora uko wishakiye, sibintu byo gukora uko wiboneye , ni itegeko, kuko Yesu yadusigiye amahoro niyo mpamvu natwe dukwiriye kubana n’abantu bose amahoro, ikindi ni ukugira umwete wo kwezwa. Bayaba byiza winjiye muri 2020 wejejwe. Ushobora kuba urangije umwaka ariko utejejwe. Wiba nubowa bantu baab batabibona ariko wowe urabizi, ushobora kuba uri umusambanyi wo mu buryo bwose n’ubwo abandi baba batabizi ariko Imana irakwinginga kugira ngo wezwe. Kuko nubwo twabonye hejuru ko abantu batekinika ariko kujya mnu ijuru ho ntayindi nzira ihari, birasobanutse ni uko ugomba kuba wejejwe. Ntawundi mugisha dufite utari Yesu. Bamwe bo biringiye amagare n’amafarashi abadi bakiringira abakomeye ariko twebweho twiringiye Imana ikomeye.

Dukwiriye gukizwa tukiri bato, kuko nibwo tuba tugifite uburyo. Iyo umaze gukomera ntabwo uba ugifite uburyo bwo kugerwaho n’ubutumwa bwiza kandi uragenda ukazambya ibintu.

None urashaka kwinjira muri 2020 ukijijwe? Atura kandi wemerere Yesu aguhindurire ubuzima akweze mu maraso ye. Niyo nzira Wabasha gukirizwamo yonyine.

CEPIEN mu materaniro
Theogene RIZINDE

 1,462 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: