CEP UR HUYE CAMPUS AMATERANIRIRO YO KU CYUMWERU ku wa 16 kamena 2019
Umwigisha. KARANGAYIRE Clement
Intego y’umwigisha.”Nudaha agaciro amabwiriza y’umwuka nk’ijambo, ntaho uzahurira n’umwuka nk’umwuka wera”yohana 6:23
Ikibazo kiriho muri iyi minsi ni uko aba kirisitu bashaka umwuka wera mugihe cya pantekonte, iyindi minsi ugasanga bari mu bindi ariko ubuzima bwa buri munsi bw’umukirisitu bugomba kuba ubw’umwaka. Dore impamvu umukirisitu yagombye guhora muri pantekonte.
1. Imana ni umwuka. Yohana4:23” Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. 24Imana niUmwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”
2.
Yesu krisitu ni umwuka. 2korinto 3:17 Nuko rero
Umwami ni we Mwuka, kandi
aho Umwuka w’Umwami ari ni ho haba umudendezo.”
3.
Umwuka wera nawo ni umwuka. Yohana
14:25-26“Ibyo
mbibabwiye nkiri kumwe namwe, 26ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data
azatuma
mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose”
4.
N’ijambo ry’Imana ubwaryo naryo ni umwuka yohana6:63” Umwuka ni we utanga
ubugingo, umubiri nta cyo umaze. Amagambo mbabwiye niyo bugingo.
yo mwuka, kandi ni yo bugingo
niba ushaka kugendana n’Imana ukayubaha ukwiye kumenyako, hatabanza
umwuka wera ahubwo habanza umwuka nk’ijambo. yohana14:15-17”
Nimunkunda muzitondera amategeko
yanjye. 16Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe
byose, 17ni we Mwuka w’ukuri. Ntibishoboka ko ab’isi bamuhabwa, kuko batamurora
kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe,
kandi azaba muri mwe “. uzuza icyo usabwa kugirango ubone icyo usaba.
Umwuka wera kuwubona ni isezerano, si inshingano zawe kugirango uwuhabwe ahubwo
uzuza ibyo usabwa. Kuko utagenda ngo baguhe digree utarize, ahubwo ubanza kwiga
kugirango uzayibone. Umwuka nk’umwuka wera, Imana ntipfa kuwutanga ahubwo iwuha
umuntu ufite umushinga wo kuyumvira. Ibyakozwe
n’intumwa 2:32-33” Imana yazuye
Yesu uwo, natwe
twese turi abagabo bo guhamya ibyo”. Tandukanya
umuntu ufite umwuka wera n’umuntu umwuka arimo. Iyo ufite itabaza ritagira
amavuta umwuka aba akuriho, ariko atakurimo.
-iyo umwuka w’Imana akuriho atakurimo, impano zirakora ariko ntibyakurinda icyaha. Ariko iyo akurimo impano zirakora kandi akakurinda icyaha
– iyo ufite umwuka nk’ijambo ariryo tabaza , impano zawe zivura icyibazo ariko ntabwo zivura icyaha. Ariko iyo ufite umwuka wera nk’ijambo ariryo tabaza, ukagira n’umwuka wera nk’amavuta, impano zawe zigukiza icyaha mbere y’icyibazo. Satani avura ikibazo, abanje kuguteza icyaha ariko Imana ikuvura ikibazo ubanje kuva mu cyaha.
Umwuka nk’ijambo niryo tabaza ryo kumurikira umugenzi
ujya munzira ijya mu ijuru. Zaburi 119: 105” Ijambo ryawe ni itabaza
ry’ibirenge byanjye,
Ni umucyo umurikira inzira yanjye Yobu
29:3”Icyo
gihe itabaza ryayo ryamurikiraga ku mutwe, Nkagendera
mu mwijima nyobowe n’umucyo wayo,”2petero 2:19” 19 Nyamara
rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza
nimuryitaho, kuko
rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri
yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.
Urusinga rw’umwuka wera nk’ijambo rucomekerwa mu ma sengesho. Ayo masengesho sinkaya yitorero badupangira, aba Atari kumutima. Gusa akamaro kayo twakagereranya nk’umunyeshuri ujya mu ishuri, mwalimu yamwigisha akagira icyo amenya ariko gikomezwa nouko ajya gusubiramo kugiti ke. Ninako umuntu acyeneye guenga kubwe. Mariko 9:29Arabasubiza ati “Bene uwo ntavanwamo n’ikindi, keretse gusenga no kwiyiriza ubusa. Ibi byerekana ko hari amadayimoni, n’imbaraga mbi zikurwaho n’amasengesho umunti asenga, kugiti cye kugirango abone imbaraga, kandi kugirango umwuka wera aganze muri we.
5.
N’imigisha dushaka ku Mana nayo ni umwuka. Abefeso
1:3” Imana
y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo
imigisha
yose y’umwuka yo mu ijuru”
6.
Nabanzi turwana nabo nabo ni ‘imyuka mibi. Abefeso
6:12” 2Kuko tudakīrana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo
dukīrana n’abatware n’abafite ubushobozi
n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu
ho mu ijuru”
*satani n’ibye byose ni imyuka mibi
7. N’intwaro dukoresha turwanya abo banzi ni umwuka. Abefeso 6:13-18” 13Nuko rero mutware intwarozose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.14 Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, 15mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza, 16kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro. 17 Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana”
Nb:N’umuntu
wizera Imana nawe ni umwuka. Yohana
1:12-13” Icyakora
abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba
abana b’Imana. 13Abo
ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake
bw’umugabo, ahubwo
babyawe n’Imana. Nkuko ihene ibyara
ihene, inka nayo ikabyara inka, umuntu nawe akabyara undi, ninako Imana
itabyara icy’itari Imana.
Yohana3:66
Ikibyarwa n’umubiri na cyo ni umubiri, n’ikibyarwa n’Umwuka na cyo ni
umwuka. Niyo mpamvu imana itadutumye kugaragaza ubushake bw’abantu ahubwo yadutumye
kugaragaza ubushake bwayo, kandintiyadutumye kugaragaza imiterere y’abantu,
ahubwo kwerekana imiterere yayo. 2abakorinto10:3-6 Imana ntiyadutumye
kugaragaza imitere y’abantu, ahubwo yadutumye kugaragaza imiterere y’Imana.
Ukwiye gutandukanya umuntu
wemera Imana n’uyizera. Iyo wemera Imana ukurikira Iman kubera ibyo uyishaka
ho, ariko ibyo igushaka ho ntagaciro biba bifie. Ariko iyo wizera Imana inyungu
zawe zita agaciro, Izimana zigahabwa agaciro. Yohana
6:26” Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ibimenyetso
mwabonye atari byo bituma munshaka, ahubwo ni ya mitsima mwariye mugahaga” yohana 6:27, 38” Ntimukorere
ibyokurya bishira, ahubwo
mukorere ibyokurya
bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko
Se ari we Mana
yamushyizeho ikimenyetso cyayo. 38Kuko ntavanywe mu ijuru no gukora ibyo
nishakiye, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka”
Mariko 9:23. Iyo umugore ashaka gusenya afata abana akabita sheri umugabo akamwita sha. Ibi bisa nuko abakristu ba none bahinyura ijambo rya nyir’urugo, ariwe Mana bagaha agaciro abana, aribo abahanuzi n’abandi bantu. Ariko Imana niyo ishobira byose, mbre y’uko twizera abantu yaremye tubanze twizere. Imana. Iyo umuntu atakaje kwizera ku isoko ry’ubuzima arapfa. Nta handi wakura iri somo uretse kumva ijambo ry’Imana.
Umwuka
nk’umwuka wera niyo mavuta yo gucana itabaza Matayo 25:1-5”
1 “Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi bajyanye
amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe. 2Ariko muri abo cumi, abatanu bari
abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge. 3Abapfu bajyanye amatabaza yabo
ntibajyana n’amavuta, 4ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo
hamwe n’amatabaza yabo. 5Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira.
6“Ariko nijoro mu gicuku habaho urusaku ngo ‘Umukwe araje, nimusohoke
mumusanganire!’ 7Maze
ba bakobwa bose barahaguruka baboneza amatabaza yabo. 8Abapfu babwira
abanyabwenge bati
‘Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatabaza yacu azima.’ 9Ariko abanyabwenge
barabahakanira
bati ‘Oya, ntiyadukwira twese, ahubwo nimujye mu bahanjuzi muyigurire.’
10Bagiye kugura, umukwe
araza, abari biteguye binjirana na we mu bukwe, urugi rurakingwa.
11 “Hanyuma ba bakobwa bandi na bo baraza, barahamagara bati ‘Nyakubahwa,
dukingurire.’ 12Na
we arabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ntabazi.’
13“Nuko mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe.”
Ni iki kizakubwira ko ufite itabaza ariko nt’amavuta. Ni uko nuhura nikibazo uzagihungira mu cyaha. Ariko icyizakubwira ko itabaza ryawe ryaka ni uko nuhura n’icyaha uzagiuhungira mu kibazo.
Mbese icyibazo kibuza amahoro? Iyo kiza kuba kiyabuza, Imana ntiba yaranditse ngo ntamahoro y’umunyabyaha ahubwo iba yaranditse ko ntamahoro y’uwatsinzwe, uwapfushije, umukene cg ikindi kibazo. yesaya 48. Amakuru yijuru arakubwira ngo reka, ngukize icyaha, wowe ukazana amakuru ya satani uti”nkiza ikibazo”
Abantu bagiye bafite amatabazaatagira
amavuta. Kubara 14:1-4” 1Iteraniro ryose ritera hejuru, rirataka, abantu iryo joro
bararira. 2Abisirayeli bose bitotombera Mose
na Aroni, iteraniro ryose rirababwira riti “Iyaba twaraguye mu gihugu cya
Egiputa! Cyangwa iyaba
twaraguye muri ubu butayu! 3Uwiteka atujyanira iki muri icyo gihugu, kugira ngo
tuhicirwe n’inkota?
Abagore bacu n’abana bacu bazaba iminyago, ikiruta si uko twasubira muri Egiputa?”
4Baravugana bati “Twishyirireho umugaba dusubire muri Egiputa.”
Abari bafite amatabaza n’amavuta. Kubara 14:6-9” 6Yosuwa mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune bari mu mubare w’abatase icyo gihugu, bashishimura imyenda yabo, 7babwira iteraniro ry’Abisirayeli ryose bati “Igihugu twaciyemo tugitata ni cyiza cyane. 8Niba Uwiteka atwishimira, azatujyana muri icyo gihugu akiduhe kandi ari igihugu cy’amata n’ubuki. 9 Icyakora ntimugomere Uwiteka kandi ntimutinye bene icyo gihugu: tuzabarya nk’imitsima, ntibagifite ikibakingira kandi Uwiteka ari mu ruhande rwacu, ntimubatinye”
Umuntu ufite itabaza ririmo amavuta ntatinya ikibazo. Ahubwo atinya icyaha. Aha urugero ni yosefu mu egiputa, yahungiye icyaha mu kibazo. Daniel ari I baburoni yahungiye ibyaha mu kibazo ajya muu rwobo rw’intare. Sitefano bamutera amabuye, yabasabiye umugisha abamuteraga amabuye.
Umwanzuro, hitamo kwatura ibyaha byawe uwiteka aguhe itabaza rirmo amavuta. Imigani 28:13 Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza,
Ariko ubyatura akabireka azababarirwa”