Amakuru

Part three: Menya byinshi ku ihema ry’ibonaniro(Ahera cyane).

0Shares

Iyo dusomye muri bibiliya Matayo 27:51 hagira hati”Umwenda ukingiriza Ahera cyane h’urusengero utabukamo kabiri,utangirira hejuru ugeza hasi,isi iratigita,ibitare birameneka”.Yesu amaze kutanga Umwenda  wari ukingirije Ahera cyane watabutsemo kabiri ,muri iyi nkuru turagaruka aha hari hakingirijwe n’umwenda hari hameze hate?

Mu nkuru zatambutse twagarutse ku bice bibiri byabanzaga mu  ihema ry’ibonaniro aribyo mu rugo hamwe n’Ahera.Ubaye utarasomye igice cya kabiri  cy’iyi nkuru wakanda hano.Muri iyi nkuru turagaruka ku gice cya gatatu aricyo cya nyuma mu ihema ry’ibonaniro aricyo Ahera cyane.

Buri gice cyari kiri mu ihema ry’ibonaniro cyari gifite ibikoresho byari birimo kandi bifite icyo bisobanuro mu isezerano rishya,no mu gice cya gatatu cy’ahera cyane hari ibyari birimo kandi bifite icyo bitwereka mu isezerano rishya,nibyo tugiye kugarukaho.

Nyuma yo kuva mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro ukagera ahera wahitaga winjira ahera cyane(Most Holy Place),Ahera cyane hakaba harashushanyaga kanani kuba isirayeli ndetse n’umwuka kubizera b’isezerano rishya,aha hakaba harajyagamo umutambyi rimwe mu mwaka agiye gutambira abisirayeli(kuva 30:10),Ahera cyane hari harimo isanduku y’isezerano yari iteretse y’intebe y’imbabazi(Mercy seat).

Kandi ikaba yari itwikiriwe n’amababa y’abakelubi. Muri iyo sanduku y’isezerano hari harimo urwabya rwa manu,ibisate bibiri by’amategeko,ndetse n’inkoni ya Aroni yarabije.Mbese ibi bintu byari biri ahera cyane bisobanura iki?

Ahera cyane yari ahantu bubahaga cyane nkuko izina rivuga,Umuntu wese winjiragamo atari Umutambyi mukuru yarapfaga. Abanditsi bamwe bavuga yuko ariho hiherereye Imana yabaga(Particular place of God dwelling) kuva 35:15.

Intebe y’imbabazi(Mercy seat), niho isanduku y’isezerano yabaga iteretse ikaba yarashushanyaga imbabazi z’Imana(Abaheburayo 9:5).

Manu yari umutsima abisirayeli bariye mu butayu imyaka mirongo ine ikaba yari imeze uvuganywe n’ubuki(kuva 16:35),ikaba yarashushanyaga ijambo ry’Imana (yuko abera bagomba gutungwa n’ijambo ry’Imana) kandi Yesu niwe Jambo ry’Imana ariwo mutsima wamanutse uvuye mu ijuru (Yohana 6:31-35).

Ibisate bibiri by’amategeko yari amategeko Imana yahaye Mose ku musozi wa sinayi (kuva 20),byasobanuraga ubuyobozi bw’Imana yuko yari ariyo yagombaga kubayobora mu nzira ijya muri kanani ku bisirayeli mu ijuru kubizera b’isezerano rishya.

Inkoni ya Aroni yarabije igihe abisirayeli batameraga yuko yahamagawe n’Imana bituma Imana iza kubategeka ko bashyira inkoni zabo aho irarabya akaba ariwe wahamagawe(kubara 17:23),inkoni yumye  isobanura ubuzima budafite Yesu ariko inkoni yarabije yasobanuraga ubuzima bufite kwizera (bufite Yesu).

Nkuko ihema ry’ibonaniro ryari rifite ibice bitatu Mu rugo,Ahera ndetse n’Ahera cyane kuba isirayeli byashushanyaga kuva muri Egiputa,banyura mu butayu bakagera kanani ariko kubizera b’isezerano rishya byashushanyaga Umubiri,Ubugingo n’Umwuka. Imana yatuye hagati y’abasirayeli kugirango ibeze(imanura ihema ryayo mu bantu),ninako Yesu yamanutse mu isi ahazana ihema rye ngo aturane n’abantu kugirango abeze nibi kubisanga muri Yohana 1:1,3:16-17 n’abafilipi 2:6:7

Ubaye hari inyuganizi ushaka kuduha wakandikira kuri E-mail yacu ariyo idchuye@gmail.com

Murakoze,Imana ikomeze kubaha imbaraga zo gukiranuka,Shalom.

 2,832 total views,  4 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: