Amakuru

reba igiterane gikomeye cyiswe “garuka ushime” cyateguwe na Cep Ur Huye/cyahembuye imitima ya benshi!!

0Shares

Kuri iki cyumweru kuwa 30.10.2022 CEP UR HUYE ikoze igiterane gikomeye yise garuka ushime kikaba cyaratumiwemo abaposte bose (abanyeshyuri bose barangije basengeraga muri uyu murya ngo) ndetse n’abandi bo mu yandi matorero (UR huye gospels associations) akorera umurimo w’Imana muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye, ndetse n’abandi banyeshuri batandukanye.

kuki ukwiriye kongera gushima Imana?

Iki giterane gifite intego nyamukuru yo gushimira Imana ibyo yakoze, ndetse no gukusanya amafaranga (fundraising) y’umushinga wo kugura ibyuma (musical instruments) muri CEP UR HUYE. Saa mbiri El-Elyon worship team batangije iteraniro bashima Imana mundiri mbo bati: “kuko imigambi y’Imana kuri njye ari myiza nzakomeza nkwizere kuko itayobya”.

Niyokwizerwa obed umuyobozi wa gahunda muri iri teraniro ry’uyu munsi atangije indirimbo ya 90 mu ndirimbo z’agakiza, iti “Ai Mana y’ukuri komenza kunyobora, kandi uranshishe mu nzira yo gukora ibyo ushaka, kuko kubaho ntagufite bintera ubwoba n’amaganya.”

Korali zikorera umurimo w’Imana muri uyu muryango nabo bashimye Imana. Korali Enihakore ishimye Imana mundirimbo nziza bagira bati: “who am I to deserve the love you’ve given me, always been by my side and watching over me, I am grateful so grateful kept me strong when I was weak, oh Lord, you are worthy to be praised”

Korali Elayo bashimye Imana bati: “uwiteka Mana nyir’ingabo amahema yawe nay’igikundiro kandi mubikari byawe Mana niho njya mbonera ihumure, kubibamo umunsi umwe gusa biruta kuba ahandi imyaka igihumbi, niyo mpamvu ntahandi tuzibera Mana atari munzu yawe. Impamvu nuko abagaragaraga nk’inzererezi bahaboye ubuturo, indushyi n’abapfakazi bahabona ubuzima, indushyi n’abanyamibabaro bahabonera inkomezi, munzu yawe Mana niheza, niho huzuye umutuzo n’amahoro atabonerwa mu isi.”

Umuyobozi wa cep Eric Ukundwaniwabo yakiriye ndetse aha ikaze abanyamuryango (abacepiens) bose n’abashyitsi bose muri rsange.

Ahaye ikaze umushumba w’ururembo rwa Huye Taricise NDAYISHIMIYE nawe yakira abandi bashyitsi, yakiriye umuhanzi NIYOMUGABO J. de DIEU kuva muhanga, umwigisha w’ijambo ry’Imana ndetse n’aba poste bose.

 

Korali vumiliya bati “iti ntimwihebe ibyanyu bimenywe n’Imana muyizere ni data itwitaho, bakomeje bagira bati yesu ashaka kujya i Garilaya abona filipo aramubwira ati nkurikira, filipo nawe abona natanayeli aramubwira ati uwo mose yanditse mu mategeko abahanuzi bakamuguga ni Yesu w’inazareti, bati aho waba uri hose uwo mwami arakuzi kandi ukwiye kumenyako uwo mwami akwitaho.”

korali ALiance mu ndirimbo yumvikanye mu rurimi rw’icyongereza nabo bashimye Imana bagira bati: “they stand amazed in the presence of Jesus the nazarene and wonder how he could love me a sinner condemned, unclean, so, how marvelous how wonderful and my song will ever be, how marveleous, how wonderful is my savior’s love for me?”

Umwanya wo gushima Imana umukuru w’Abaposte cepiens jouvenal Hategekimana ashimye Imana, ko yabanye nabo kuko we  yatangiye kwiga muri univeriste 1996 ahiga imyaka umunani, atangiza korali vumiliya basengeraga muri GBU ariko yatangiye ari iyabantu benshi cyane, hanyuma aza kuba general cecretary wambere wa CEP. kuko yaramaze kutangiza vumiliya yoherejwe gutangiza korali Elayo, bafata abana ba level 1 babita Elayo, aza no kuba mubatangije Alliance. Avuze kuri Enihakore avuga ko yari korali yabanyamasengesho muri nibature (morning devotion) avuze muri make uko Imana yakoze umurimo ukomeye kugirango uyu munsi ivugabutumwa ribe rikorwa neza.

akanguriye abanyeshuri  kumenya uko dukoresha iki kirombe cy’ubwenge turimo, kuko gitanga 20% kubijyanye n’ubuzima bwo hanze bw’igihe tugezemo, Ese 80% byo birihe/bivahe? , igikenewe ni uguhindura imitekerereze,(changing our minds), akanguriye abanyeshuri kwirinda aya  makosa mu buzima, gufata ibyemezo ntakuka kukibazo kigihe gito, (don’t makes permanent decisions to the seasonal solution).

Kaminuza niyo nyanja umuntu ahindukiramo, turi umusaruro (products) z’Imana, ubwami bwayo yabuzanye mu isi harimo n’umuntu kugirango atware ibintu byose, (dominions) buri wese agire intego ko nyuma ya graduation azagira icyo akorera Imana n’abandi.

Umuhanzi NIYOMUGABO J. de DIEU aaramije Imana imitima yabeshi irahembuka, ati numva ngambiriye gukora njya mbere nubwo ibicantege ari byinshi mu nzira, ariko ntampamvu nimwe ikwiriye kuntera guhinyuka bitinde bitebuke Imana izansubiza kuko nyuma yibi hari icyo Imana imbikiye, nubwo abantu beshi bananirwa inzira ariko nge nzakomeza guca mu nzira ifunganye.

 962 total views,  2 views today

0Shares

2 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: