Amakuru

Reba uko Korali Enihakore yahembuye imitima y’abakristo bo ku itorero rya Kizi mu ndirimbo

0Shares

Iterniro ritangiye riyobowe n’umuyobozi w’itorero rya kizi Nshutiraguma Emile atangije indirimbo yo gushimisha Imana, ndtse natwe ubwacu, ati nibyiza kureba ab’Imana bateranye  bakundanye mwuka wera ubakunda abazengurutse umucyo (327).

Iri torero rifite amakorali atandukanye ahakorera umurimo w’Imana, korali urumuri igaragarako ari iyabana bato bafite urugendo rwo kujya mu ijuru, barabaza mundirimbo bati “ese Imana n’abantu bazakwibukira kuki? Kora neza kugira ngo nawe uzagororerwe.

Korali Enihakore ihagurukiye mu ikorasi ishima Imana bati: nimuri yesu kristo mu mibabaro ye no murupfu niho, Imana yiyungiyemo natwe ntiyabaye ikitubaraho gukiranirwa kwacu, utarigeze kumenya icyaha, Imana yamuhinduye icyaha kubwacu imutanga mumaboko y’abanyabyaha baramubamba asohoza ibyanditswe kuriwe, hashimwe Yesu watwunze n’Imana”

Bashimye Imana bati “kubw’iteka dutewe no kuba tugeze imbere yawe twemerere tugutoneho niba tukugiriyeho umugisha, tugendane nawe muri ibi bihe bigoye kuko twamenye ko ugufite atazigera akorwa n’isoni” Turashima ineza, imbabazi n’ubuntu by’ukiza Yesu watwitangiye, yaduhaye agakiza aradutsindishiriza tuvuka ubwa kabiri tuba ibyaremwe bishya.

 Babwiye abantu bo ku itorero rya KIZI  ko umwami yabatumye kuvura imitima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, (yesaya 61:1-3) yesu kristo yazanywe no gushaka abazimiye yaje kugirango aduhe ubugingo budashira, baravuga bati unesha azicarana na Data kuntebe y’ubwami bw’iteka.

Mugice cya kabiri korali Enihakore yongeye guhembura imitima ya benshi aho barimbye indirimbo zabo nziza cyane bati “kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahbwe ubugingo buhoraho”

Bahamiriza abantu ko iyo babyibutse bibarenga bikabatera gutekereza icyo bakorera Imana n’icyo bayitura bagasanga bakwiriye kuvuga bati ishimwe niry’Imana. Bahumurije abakristo ko burya imigunzu y’intare ibasha gukena no gusoza ariko abiringiye uwiteka ntakiza bazakena kuko barindwa kandi bahazwa n’amaboko yee ababere byo nibahumure, bati nkuko imisozi igose iyerusaremu niko uwiteka agose abantu be.

Nyuma y’uko korali Enihakore isoza igiterane i Kizi, bamwe mubagize iyi korali bari batumwe kuvuga ubumwa muyindi midugudu igize iyo paruwasi, byagaragaye ko Imana yabakoresheje umurimo ukomeye cyane aho babwirije ubutumwa bwiza bwa Yesu abagera ku ijana na makumyabiri bagakizwa (bakakira yesu nk’umwami n’umukiza) abari barasubiye inyuma bongeye kwihana nabo nibenshi cyane, Korali Enihakore bashimiye Imana ko ibyo yababwiye yabikoze.

 1,380 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: