Ibyigisho

sobanukirwa “umutima w’ubwiko” Rev. Past. Ephrem KARURANGA

0Shares

Igiterane cy’isana mitima n’ubumwe n’ubwiyunge I NYABIHU

intego ” GHUNDIKA, GUKIRA IBIKOMERE, INKINGI Y’URWANDA TWIFUZA” Abefeso 2:14

Intego y’ijambo” umutima w’ubwiko”

Iki gihe abantu benshi ushobora kubabona bakora ibintu bitandukanye ariko bafite umutima ufite ubwiko. Kandi umuntu ashobora kugira umutima urimo ubwiko, umugabo wawe, ntabimenye, umwana ntabimenye, ariko Yesu arabimenya. Hari undi mugabo wari ufite umutima w’ubwiko, Yesu arawumenya imugirira neza. Uwo ni barutimayo.

Mariko 10:1” 6Nuko bagera i Yeriko. Akivana i Yeriko n’abigishwa be n’abantu benshi, asanga umwana wa Timayo witwaga Barutimayo, umusēzi w’impumyi yicaye iruhande rw’inzira. 47Yumvise ko Yesu w’i Nazareti ari we uje, aherako arataka cyane ati “Yesu mwene Dawidi, mbabarira.”48Abantu benshi baramucyaha ngo ahore, ariko arushaho gutaka ati “Mwene Dawidi, mbabarira.” 49Yesu arahagarara arababwira ati “Nimumuhamagare.” Bahamagara impumyi barayibwira bati “Humura, haguruka araguhamagara.”50Na yo ita umwenda wayo, irabaduka yegera Yesu. 51Yesu arayibaza ati “Urashaka ko nkugirira nte?”Iyo mpumyi iramusubiza iti “Mwigisha, ndashaka guhumuka.” 52Yesu arayibwira ati “Igendere, kwizera kwawe kuragukijije.” Uwo mwanya arahumuka amukurikira mu nzira.”

Yohana1:43” Bukeye bwaho Yesu ashaka kujya i Galilaya. Abona Filipo aramubwira ati “Nkurikira.” 44Filipo uwo yari uw’i Betsayida, umudugudu w’iwabo wa Andereya na Petero. 45Filipo abona Natanayeli aramubwira ati “Uwo Mose yanditse mu mategeko, n’abahanuzi bakamwandika twamubonye. Ni Yesu mwene Yosefu w’i Nazareti.”

46Natanayeli aramubaza ati “Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka?” Filipo aramusubiza ati
“Ngwino urebe.”47Yesu abona Natanayeli aza aho ari amuvugaho ati “Dore Umwisirayeli nyakuri, udafite uburiganya.”48Natanayeli aramubaza ati “Wamenyeye he?” Yesu aramusubiza ati “Filipo ataraguhamagara, ubwo wari munsi y’umutini nakubonye.”49Natanayeli aramusubiza ati “Rabi, uri Umwana w’Imana koko. Ni wowe Mwami w’Abisirayeli.”50Yesu aramusubiza ati “Mbese wijejwe n’uko nkubwiye yuko nakubonye uri munsi y’umutini? Uzabona ibiruta ibyo.” 51 Kandi arongera aramubwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko muzabona ijuru rikingutse, abamarayika b’Imana bazamuka bavuye ku Mwana w’umuntu, bakamumanukiraho.”Ubuzima bwose ubayemo yesu arabuzi, kandi uko uri kose Yesu arabizi. Yesu aza guhita impumyi imwumva Barutomayo, arataka cyane ati” yesu nkiza abantu baramucyaha, ngo yesu ntakuzi, ntanubwo yakwitaho, atiko Yesu aramwumva aaramuhamagara ati urashaka ko nkugirira nte,aramubwira ati Nkiza. Yesu ni mwiza abasha kumva, kandi agakiza. Yesu nimwiza ababrira ibyaha,abambere baramubwiye bati have Yesu ntiyakumva, ariko Yesu umutumaho. Abakabiri baje bamubwira bati”humura, aragushaka kandi agufitiye imbabazi” amugeze imbere aramubaza ati” urashaka ko nkugirira nte?aramusubiza ati” Ndashaka guhumuka”.

Mu ijambo ryakabiri, twasomye, rigaragaza, ukuntu Yesu azi byose. Uko ninako azi ibi yo umuntu aba ari kwibwira, mu bwiko bw’umutima wawe. Nuko Filipo arajyenda atumira mugenzi we ati” uwo mose nabahanuzi bavuzeho ari hano ngwino ujye ku mureba, Natanayeli arasubiza ati” I Nazareti hari icyiza cyahaturuka, uko ninako abantu ababa bazi ko murugo rwawe, cg wowe ntakiza cyahaturuka. Ariko natanayeli ageze imbere ya Yesu, amuramubwira ati mbonye umwisilayeli utaryarya. Abonamo natanayeli umumaro nubwo, yari afite amagambo mabi ariko Yesu yamubonyemo umumaro. Uku ninako nawe nubwo waba uri mubi ariko Yesu ari kukubonamo, umumaro. Yesu yabwiye natanayeli ati uzabona ijuru rikinguka, kandi uzabona ibiruta ibyo. Nawe Yesu aragukunda kandi numwemerera uzabona ibiruta ibyo. Yesu aragushaka kandi araguhumuriza kandi numwemera uzabona ibiruta ibyo.

Nkuko Imana yabwiye natanayeli ati nakubonye kare, nawe niko Imana yakubonye mu rwango rwawe, mu gahinda kawe, no mubyaha byawe ariko aragushaka ngo akuguranire. Yesu yabwiye natanayeli ati”ugiye kubona ijuru rikinguka, ubone ibisubizo biva mu ijuru. Ibisubizo byose wabona, bidaturutse mu ijuru ntacyo byakumarira, nubwo wakaraba ntiwaberwa, nubwo wagira amafaranga aruta iyi si ntiwanyurwa, ariko wemereye Yesu yakuguranira ugatunga. Yesu arabizi ko unywa inzoga ntuhage, ko ufite agahinda ka kurenze, ko ufite ubusambanyi bwa kubase ariko, Yesu aragushaka ngo akuguranire akugirire neza. Yesu arashaka kuguha ibiruta ibyo, ibiruta gusambana, ibiruta agahinda ufite, ibiruta ubusinzi bwawe ibi ni ibyawe kuko uyu munsi icyatuzanye ari kukubwira inkuru nziza.

Rev.Past. Ephrem KARURANGA umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda mu giterane

Umwanditsi: Abel NDIRIYIMANA

 2,204 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: