kwiyahura
Amakuru

Tubigize dute, abagera ikirenge mu cya Yuda Isikarioti bakomeje kwiyongera mu Rwanda

0Shares
kwiyahura bitangiye gufata indi ntera mu Rwanda

Maze Yuda wamugambaniye abonye ko urubanza rutsinze Yesu, aricuza asubiza abatambyi bakuru
n’abakuru bya bice by’ifeza mirongo itatu ati “Nakoze icyaha, kuko nagambaniye amaraso atariho
urubanza.” Ariko bo baramusubiza bati “Biramaze! Ni ibyawe.” Ifeza azijugunya mu rusengero arasohoka, aragenda arimanika (Matayo 27:3-5)

Kwiyahura ni ik?

Ni ukwiyaka ubuzima ubigizemo uruhare rwo kwishakira uburyo bwo kubwiyaka. Iyo hajemo uruhare rw’undi muntu ntibiba bikiri ukwiyahura, ahubwo byitwa ikindi bitewe n’uruhare umuntu wa kabiri yabigizemo.

Buri munsi umubare wabatari bake ku isi biyambura ubuzima. Imibare dukesha umuryango w’abibumbye ushinzwe ubuzima ku isi (WHO), igaragaza ko abajya kwegera 800,000 bapfa buri mwaka biyahuye, naho kwiyahura akaba ari icya gatatu kiyoboye imfu zabari hagati y’imyaka 15-19, naho 79% by’abiyahura ku isi bakaba ari abava mu bihugu bifite iterambere riciriritse. Ubu bikaba bitangiye gufata indi ntera mu Rwanda. Ariko ikibazo gihari kwiyahura biterwa n’iki? Umuntu wese yakubwira impamvu nyinshi izo yize mu mashuri nizo yasomye mu bitabo (agahinda gakabije, ihohoterwa, kunanirwa kwakira ibibazo…) ariko ibyo ntibihagije, kandi ubwo hashyirwaho ingamba zo kubirwanya ntago ziri kubasha kurandura ikibazo. Biterwa n’iki? Ni uko iyo urugingo rurwaye ntube arirwo uvura, birangira ruhitanye nyiri kururwara.

Hari igikomeje kwirengagizwa mu gushaka umuti wiki cyago, “ijambo ry’Imana”. Nkuko igiti kibi kera imbuto mbi, n’igiti kiza kikera inziza, niko icyaha cyibyara urupfu naho gukiranuka kukazanira ubugingo n’amahoro kubantu. Kuko ibyo abantu bikururira bivuye mu irari ryabo bibajyana ku rupfu naho ibituruka ku mana biba ari byiza.

(Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha. 14Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka. 15Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu. 16Ntimukayobe bene Data bakundwa. 17Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka.) Yak1:13-17.

Tugarutse ku mpamvu zikunzwe gutangwa n’abahanga mu buzima bwo mu mutwe. Uzasangsa bakubwira agahinda gakabije, guhohoterwa, guhemukirwa… ariko ibi ni imbuto z’icyaha. (Mbese icyo gihe mweraga mbuto ki zitari ibibakoza isoni ubu, amaherezo yabyo akaba ari urupfu? Ariko noneho ubwo mwabātuwe ku byaha mukaba imbata z’Imana, mwifitiye imbuto zanyu ari zo kwezwa kandi
amaherezo yanyu ni ubugingo buhoraho, kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano
y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu
) Abar 6:21-23.  Rero abantu bari kuvura ibyuririzi aribyo agahinda gakabije, kwigunga, ihohoterwa n’ibindi ariko virusi (icyaha) bakayireka. Ntakabuza kwiyahura bizaba kuko uvura iyi Virusi (icyaha) ni umwe, Yesu Kirisitu. Kuko nta wiyahura kuko yabyaye umuhungu n’umukobwa ahubwo yiyahura kuko uwo bashakanye yamuciye inyuma. Ntawiyahura kuko bamukunze cyane ahubwo yiyahura kuko bamugambaniye mu rukundo. Ntawiyahura kuko yitaweho cyane muri rubanda nyamwinshi ahubwo yiyahura kuko yanzwe kandi agahezwa. Ibi ni mirimo ya kamere nkuko tubisoma muri bibiliya yera.

Abagal. 5:19-21 (Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana).

Ikigaragara nuko hakiri umwenda ukingirije abantu ku maso kugirango batabona impamvu nyakuri. Kuko nta rukundo ruri mu bantu, ntakubaha Imana (Ni koko mwigisha, uvuze ukuri yuko Imana ari imwe, nta yindi keretse yo yonyine. Kandi no kuyikundisha umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, kandi no gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, biruta ibitambo byose
byokeje n’ibitokeje
) Mark12-32. Aho kugirango umuntu aharanire inyungu rusange yirebaho ku giti ke, ibi si ibintu bikemurwa n’ibiganiro cg amasomo ahubwo bisaba amaraso ya Yesu Kirisitu kugirango ahindure umuntu icyaremwe gishya.

Abantu bararuhijwe n’ibyaha, ubusinzi n’ibiyobya bwenge, ubusambanyi bukabije,inzangano, ubwihebe, ubujura guhemuka… ibyo ingaruka zabyo ziba zigoranye kuzakira kuri bamwe n’abamwe, bikabaviramo kwiyahura, kubw’ikimwaro no gutsindwa mu buzima, no kunanirwa kwihangana. Igisubizo gifitwe nande? Bibbiliya yatubwiye ngo “Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu wese ukora ibyaha ari imbata y’ibyaha. Imbata ntiba mu rugo iteka, ahubwo mwene nyirarwo ni we urugumamo iteka. Nuko Umwana nababātūra, muzaba mubātūwe by’ukuri” Yoh8:34-36. Nukuvuga ko igisubizo ugifite ari Yesu nkuko ijambo ribitweretse muri iyi mirongo. Ntawundi wabatura umuntu kungoyi y’icyaha keretse umwana w’Imana.

Ikindi gisubizo bibiliya iduha ni uko ari Yesu wenyine ushobora kwikorera imitwaro y’abantu bose. “muyikoreze amaganya yanyu yose kuko yita kuri mwe” 1petero5:7. Nukuvuga ko Imana yemera kwakira ibibazo by’umuntu, ingorane zose n’agahinda yaba arimo. Kuko niyo ifite ubugingo bw’umuntu mu biganza byayo. Ikindi abantu baragerageza ariko hari aho ubushobozi bwabo bugarukira.

Yesu agufitiye imbabazi, uruhijwe n’ibyaha? Agahinda karakurenze kuko wahemukiwe nabo wiringiraga, ubona nta kerekezo cy’ubuzima, uraremerewe ubona nta wukwitayeho? Umva uko Imana ivugana nawe; Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.  Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye. Mat11:28. Uwiteka azaguha uburuhukiro bwo mu mutima cyangwa mu mutwe kuko niwe ufite ubwo bushobozi.

Ntukwiriye kuba imbata yikuntu cyose keretse Kirisitu kuko ariwe uhindura ibidashoboka. Umuryango w’abibumbye wita ku buzima ku isi WHO, n’isi muri rusange bahangayikishijwe n’iki cyago. Ariko imizi nyakuri yo kurandura ni icyaha cyo nkomoko y’ibibi byose hakaboneka amahoro yo mu mutima atangwa na Yesu. (“Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye”). Yoh 14: 27. Nibigenda gutya abantu bazongera babone ko bafite impamvu irenze imwe yo gukomeza kubaho kandi bakavumbura n’ibanga ryo kubaho neza mu isi y’ingorane. Iryo banga ntarindi ni Yesu Kirisitu.

 2,438 total views,  4 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: