Amakuru

TUMENYE BIBILIYA IGICE CYA GATANDATU: Umwami n’ abantu be: Inkoni ya Aroni irabya II

0Shares

Inkoni ipfuye

Arabasubiza ati nimugende mubwire Yohana ibyo mubonye n’ ibyo mwumvise. Impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza, kandi hahirwa uwo ibyange bitazagusha.” Luka:7:22-23.

Iki gisubizo Yesu yagihaye umuhanuzi wamubanjirije, kugira ngo ategure imitima y’ Abisirayeli kumwakira. Uyu muhanuzi yari yoherejwe n’ Imana kubwira Abisirayeli ko bakwiriye gukaraba ibyaha byabo kugira ngo bitegure kwakira Umucunguzi wabo (Mesiya) Luka: 3:7-8. Kubera kuvugisha ukuri yari afunzwe, ariko Kristo yamubwiye ko umurimo ukomeje wo gukiza abantu (ko inkoni zipfuye ziri kuzana uburabyo,) ndetse ko na we akwiriye gukomeza kumwizera, n’ ubwo ari mu nzu y’ imbohe azira kuvugisha ukuri (Matayo:14:3-3): kwizera kwacu kudashingiye ku byo abantu bita ubuzima bwiza no kubaho neza, ahubwo gushingiye mu kubaho ubuzima Kristo yishimira n’ aho umuntu yaba afunze.

Yohana Umubatiza yakuriye mu butayu, arya ubuki bw’ ubuhura n’ inzige(udusimba tumeze nk’ ibihore/ isenani) Mariko:1:6. Ubu buzima ntibwarimo umunezero mwinshi w’ umubiri, ariko bwari bwuzuye kunezererwa Imana kuko yari yarujujwe umwuka wera akiva mu nda ya nyina (Luka:1:15). Kunezezwa n’ Imana, byatumye agira ibihe byatumye agwiza imbaraga z’ Umutima (Kubana n’ Imana asenga, kwiga ibitekerezo by’ Imana biri mu Ijambo ryayo, no kubishyira mu buzima bw’ umuntu umaze kubisoma). Kugeza igihe Imana yashimye ko akwiriye kugararagara ayikorera mu Bisirayeli. (Luka:1:80)

Uyu Mubatiza yabatirizaga abantu mu mazi menshi yo muri Ayinoni (Yohana 3:23), Umubatizo wo kwihana ibyaha. Umubatizo Yohana yabatizaga wari uwo gutegura Abisirayeli kwakira umucunguzi, ntiyababatizaga mu izina rya Yesu, kuko Kristo yari atarahabwa ubwiza bwe ( Luka 3:3).

Yesu Kristo amaze kuzuka yatanze itegeko ko umuntu wese wizera akwiriye kubatizwa mu izina rya DATA, UMWANA, N’ UMWUKA WERA, kandi akigishwa kwitondera ibyo Yesu yasize avuze byose (Matayo 28: 19-20). (aha harimo itandukaniro n’ umubatizo wa Yohana, kuko Pawulo yasanze abantu bari barabatijwe uyu mubatizo wa Yohana, maze arongera ababatiza mu izina rya Yesu. (Ibyakozwe n’ intumwa:19:2-5).

Uyu mubatizo ntabwo ari ikimenyetso nk’ uko bamwe babyibwira (bumva ko umuntu yawukora uko ashaka, cyangwa akawureka). Ahubwo ni isezerano umuntu akorana n’ IMANA ko apfuye ku byaha (iyo yinitswe/ yibijwe mu mazi): guhambanwa na Kristo, kandi ko azutse: ( iyo yinuwe/ yubuwe mu mazi,) ahindutse icyaremwe gishya gisa na KRISTO ku bwo kwizera (Abakolosayi:2:12). Ni isezerano ko ubuzima bwe bwa kera bwo kugira umutima umucira urubanza rw’ ibyaha burangiye, bityo akaba agiye kubaho ubuzima bwo kwezwa muri Kristo  ( 1 Petero:3:21).

Twese twakoze ibyaha bitubuza kugera aho Imana iri, kuko yera cyane! (Abaroma:3:23). Twese igihembo cyacu kwari ugucibwa ku Mana no gupfa nk’ uko inkoni itari ku giti iba iciwe kandi idafite ubuzima (Abaroma:6:23). Ibanga ryo gukizwa ni ukumenya ko tudafite Kristo turi abapfu. Ni ukwizera Yesu kristo, tugahambanwa kandi tukazukana na we mu mubatizo.

Umubatizo wacu rero, ni ubuzima bwa buri munsi, bwo gukomeza gupfa ku cyaha umubiri wacu w’ ibyaha ukavaho, tukava mu bubata bw’ icyaha (guhora dusubiramo icyaha).

“Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w’ ibyaha ukurweho twe kugumya kuba imbata z’ ibyaha, kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha.”

(Abaroma:6:6-7).

Ikibazo cyihutirwa:

Ese musomyi, wemeye gupfa maze uhinduka icyaremwe gishya?

 1,170 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: