Amakuru Ibyigisho Menya nibi

TUMENYE BIBILIYA IGICE CYA MBERE: Amateka y’Igitabo cya Yosuwa.

0Shares

Nkuko abahanga mu bya bibiliya(Theologians) babivuga igitabo cya Yosuwa ni kimwe mu bitabo by’amateka biboneka muri bibiliya ,ibyo bitabo nibi uko ari cumi na bibiri:  igitabo cya Yosuwa, igitabo cy’ Abacamanza, igitabo cya Rusi, igitabo cya mbere n’icya kabiri cya Samweli , igitabo cya mbere n’icya kabiri cy’Abami, ibyo mu ngoma , igitabo cya Ezira , igitabo cya Nehemiya hamwe n’icya  Esiteri.

Muri iyi nkuru tugiye kuvuga ku igitabo cya YOSUWA.Ushobora kwibaza uti ese izina Yosuwa risobanuye iki kandi kuki iki gitabo bakimwitiriye? Cyangwa ukibaza uti: iki gitabo cyanditswe nande? Hamwe n’Ibindi. Byinshi urabimenyera muri iyi nkuru.

Izina YOSUWA mu rurimi rw’ikinyarwanda tugenekereje bisobanura ngo “Imana n’umukiza” cyangwa HAKIZIMANA. Muri rusange kuba iki gitabo bakiritiye Yosuwa nuko ari we ugaragaramo cyane mu yandi magambo niwe uvugwa cyane muri iki gitabo ,naho  Muri bibiliya haboneka ba Yosuwa bagera ku icyenda kandi batandukanye cyane  bidufasha kutabitiranya na Yosuwa turikuvugaho bamwe muri abo ni aba:

  1. Yosuwa w’I BETISHEMESHI nyiri umurima ABAFIRISITIYA bagejejeho isanduku ry’UWITEKA (1 Samweli 6:14).
  2. Yosuwa igisonga cy’umurwa YERUSALEMU mu gihe cy’ubwami bwa YOSIYA (2 Abami 23:8).
  3. Yosuwa wo mu muryango wa ARONI yabaye uwa cyenda muri makumyabiri na bane DAWIDI yagabanyije Imirimo.
  4. Yosuwa warushinzwe ibyo mu rusengero mu gihe cy’ubwami bwa HEZEKIYA (2 Ingoma 34:15).
  5. Yosuwa umutambyi mukuru mwene YEHOSADAKI wazanywe na ZERUBABERI bavuye I BABURONI mu bunyange (Ezekiyeli 2:2, Nehemiya 7:7).
  6. Yosuwa wo mu muryango wa PAHATIMOWABU wazanye na ZERUBABERI n’abisirayeli bose bava mu bunyage (Ezira 2:6).
  7. Yosuwa umulewi washashije Ezira asobanurira abantu amategeko ategura ibyo gusenga UWITEKA by’ukuri ( Nehemiya 8:7).
  8. Yosuwa wasimbuye MOSE wo mu muryango wa EFURAYIMU mwene NUNI (Kubara 13:8-16).

Muri iyi nkuru turagaruka cyane kuri YOSUWA wari umufasha wa Mose ( Kuva 24:13) , kuko ariwe uvugwa muri iki gitabo, uyu Yosuwa niwe wayoboye ingabo z’abisirayeli barwana n’abamaleki ,akaba yariri kumwe na Mose ku musozi wa Sinayi (Sinai) ahabwa amategeko (Kuva 24:12), niwe wari ushinzwe kurinda ihema ry’ibonaniro, yari ahagarariye umuryango w’Abefurayimu mu batasi cumi na babiri. Yosuwa uyu niwe Mose yatoye kuzamusimbura akagomeza Umurimo we (Kubara 27:15-23), yasimbuye Mose amaze imyaka mirongo inani n’itanu (85), ayobora abisirayeli igihe cy’Imyaka makumyabiri n’itanu (25), Yosuwa yapfuye amaze imyaka ijana na cumi(110).

Iki gitabo cya Yosuwa, amateka avuga ko cyaba cyaranditswe mu kinyejana cya 14,kikaba cyaranditswe na YOSUWA ubwe kuko iyo usomye muri iki gitabo ibice 24,umurongo wa 26 hagaragaza neza ko iki gitabo cyanditswe n’Umuntu wabyireberaga n’amaso ye, noneho iby’urupfu rwe byongewemo na ELIYEZERI nyuma Fenihasi nawe aza kongeramo iby’urupfu rwa se Eliyezeri.

Abiga Amasomo  kubijyanye na BIBILIYA(Theology),bavuga ko  umurongo mukuru muri iki gitabo uboneka mu gice cya mbere, umurongo wa gatandatu ugira uti”komera ushikame,kuko uzatuma aba bantu bazungura igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza babo”.

Intego y’iki gitabo niyi: intego zacyo mu by’amateka y’Abisirayeli ni ukubwira abazavuka hanyuma,uko ubwoko bw’Imana bwahawe igihugu bwasezeranyijwe,nkuko bakigabanye.Naho intego yacyo mu by’umwuka ni ukugaragaza ugukiranuka kw’Imana, nkuko yasohoje isezerano yagiranye n’Abarahamu.Umukristo usoma iki gitabo abonamo ibanga ryo kunesha mu buryo  bw’Umwuka (Kwizera ,kumvira n’ubutwari )  Imana yacu irakiranuka nubwo yadutabara ku munota wa nyuma( Yosuwa 5:13-15).Ese nk’umukristo uri gusoma iyi nkuru kwizera kwawe guhagaze gute?

Iki gitabo dushobora kukigabanyamo imigabane itanu mikuru ariyo:

1.Intambara yo kurwanya abanyakanani( Yosuwa1:1-9)

2.Binjira I kanani( 1:10;5:12)

3.Intambara  y’I kanani( 5:13)

4.Ibyo kugabana igihugu(13:1-22,24)

5.Iminsi ya nyuma ya YOSUWA(23:1-24)

Dusoza iki gice cya mbere cy’iyi nkuru nk’Umukristo, isomo twakura kuri Yosuwa nirihe? Nubwo Yosuwa ari Umuhanga mu by’intambara kandi akaba yarazi kurwana ku rugamba ntabwo yigeze yizera imbaraga yarafite ahubwo yizeraga Imana ye ko ariyo imushoboza, natwe rero tureke kwiringira ibyo dufite ahubwo twiringire Imana nibwo tuzabaho Amahoro.

Mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru tuzagaruka kubiri mu iki gitabo tuvuga ku gice cya mbere cy’iki gitabo.

Shalom!

 4,146 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: