Ibyigisho

Tureke kubera Imana igihombo,mureke tubere Imana inyungu.”Maombi Theogene”

0Shares

Umwigisha Maombi Theogene waturutse ku mudugudu w’ I Nyarugenge, niwe wigishije kuri iki cyumweru tariki 4/08/2019 muri CEP UR HUYE yatangiye asomye ijambo ry’Imana riboneka mu rwanditso Paulo yandikiye itorero ryo mu efeso igice cya kabiri. Yatangiye abwira abakristo ko ari Imari ngo tureke guhombera Imana kuko twahenze ijuru yavuze ko abagenzi bajya mu ijuru ko uko iminsi igenda ishira niko bagenda bagwiza imbaraga ariko ngo tureke kugushwa n’utuntu Imana igenda iduha mu rugendo.

Yavuze ko Imana yadukuye mu byaha rero tureke kurumbira Imana nkuko Paulo yabwiye abefeso ngo nkuko turi abo Imana yaremye ituremeye Imirimo mwiza bivuze iki? Bivuze turi ko abo Imana yaremeye muri kristo ngo dukore Imana imirimo mwiza nkuko rero ibyo dukora n’imisaruro yibyatubayeho tukimara kuremerwa muri Kristo.Nuko rero kristo niwe rembo kandi amenya Inama ze kuko yabivuze  ikindi  niwe wenyine upfira Inama ze kuko akenshi nabo twita abashumba bose baba bashaka ikiva mu nama ariko Yesu we ashaka Inama ntabwo ashaka ikizivamo.Yesu azi neza Inama ze kandi Inama zimenya nyirazo rero umuntu utazi Yesu ntabwo azamenya iyi nzira ijya mu ijuru ikindi umuntu utumva ijuru ari mu isi ntabwo n’ubundi azabona ijuru.

Ibi bintu Paulo yibutsaga abefeso ni ibintu twanyazwe byahoze muri Edeni kuko abari bahari bumvaga Imana bidasabye duterana nuko rero Yesu ajya tumva kandi nabamwizera baramwumva Kandi iyi Edeni Imana yayishyizemo umugezi kugira ngo itazuma rero nabari muri Yesu kristo bafite imigezi ituma batoha ntabwo buma yaba ibintu byabaye bibi yaba inzara ihari cyangwa bari mu bindi bibazo kuko bafite Umwami Yesu muri bo. Paulo yabwiye abakolosayi kuko byose ariho byaremewe bivuze ngo muri Yesu niho twakiriye ibintu byose. Paulo aravuga ati jya mbasabira ngo Imana ngo ibereke ibyo mwiringizwa n’Imana ibahampagara,kandi mumenye ubutunzi bw’ ubwiza byabyo  kandi mumenye ubwishyi bwibyo twakiriye muri Kristo Yesu rero Iyo wakiye Yesu ugomba kubanza kumenya neza ibyo wakiriye.kuko iyo umaze guhishurirwa Yesu nibwo ubona ubushobozi bwo ku muhamya ariko dufite abantu bivuga ibigwi, nibavuge Imana  yabahamagaye, umuntu umeze gutyo mujye mumenya ko ataramenya Yesu 2 abakorinto 5:12 Yesu twakiriye araducura tugahinduka umwigisha yavuze ko iyo ugenda wegera Yesu ubona ubwiza bwe ukamutinya,ariko iyo ujya kure ye ugenda ujya mu byaha ukivuga kuko uba wumva ari wowe ukomeye.

Yesu iyo yaguhinduye ibyo uvuga bisa neza nibyo ukora  ariko dufite abakristo baririmba ibi bintu bitabarimo,ugasanga baririmba ko bajya mu Ijuru kandi ntibaharanire ibisabwa ngo bagereye mbese baririmba sibyo bakora.

Yesu iyo wamwakiriye ni kimwe ariko kugumana nawe neza bisaba kugeza nkuko ashaka. Imana yabwiye Nowa ngo ubuka ingunge ariko yamuhaye ibipimo byayo rero iyo uri muri kristo neza Yesu aguha ibipimo by’agakiza ntabwo ari twe tumuha ibipimo ngo twambare gutya niwe utubwira uko twambara kandi yaramubwiye ngo uyisige imbere n’inyuma bivuze agakiza tugomba kugira kagomba kuba kari imbere n’inyuma ariko usanga hari abavuga ngo Imana Irebe mu mutima ikindi ushyiremo ibyumba bitatu rero usanga abantu baba mu cyumba cyo hasi kandi muri iki cyumba niho Nowa yashyize inyamaswa rero ababayo  babana n’inyamaswa ni yo mpamvu usanga umuntu asambana akihana  ako ngera ariko icyumba cya gatatu niho abantu banesha isi mbese abo isi idategeka kandi aha niho haba akadirishya gatuma wumva Imana rero udahari uba ukore ibintu bitandukanye nibyo uvuga.

Mwenedata niba warabereye Imana igihombo garuka Umwami Yesu akubabarire ugaruke mu nzira.

 6,156 total views,  16 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: