Umwigisha: Manishimwe Joseph
Intego:Twikomeze kuri Yesu kristo,ahandi hose ni umusenyi.
Iyi ntego yayikuye mu indirimbo y’107 mu gushimisha kandi yakomoje cyane kugitero cya Kane cyino ndirimbo asobanura neza ko tugomba gushaka ukuntu Yesu kristo azasanga nta nenge nta busembwa dufite mu buryo bw’Umwuka.
Yasomye Matayo7:24-27 ,yavuze ko ibintu ari bibiri iyo utari umunyabwenge,uba uri umupfapfa yakomeje asobanura uyu murongo yasomye agaruka Ku bantu babiri bashakaga kubaka umwe yubaka kumusenyi undi yubaka Ku rutare,akomeze avuga ko uwubatse Ku umusenyi nubundi hejuru yarahoroheje Kubaka kuri kristo bisaba ko wumva ijambo kabiri ni ukurikomeza.
Yavuze igikomeye Atari kumenya cyangwa kuba warize ijambo ry’Imana,igikomeye ni ugukora icyo iryo jambo rigusaba rero abarokore tubeshwaho n’ijambo ry’Imana kuko niryo ritubeshaho niyo mpamvu tugomba kurimenya kandi tugakora nibyo ridusaba kugira ngo ribe muri twe.
Yavuze ko umuntu avuga Yesu bitewe nuko babanye kandi yaduhampagaye adukuye ahantu hatandukanye kandi akenshi amuvuga bitewe nibyo yamukuyemo.yavuze ko kujya mu ijuru Ku mukristo nta mushinga (plan) B bigira kugira ngo ujyeyo ni umushinga ni umwe ni ugukiranuka bivuze ko ntudakiranuka ntaho uzajya.yavuzeko umuntu ukora ibyo ijambo ry’Imana ridusaba niwe uba wubatse Ku rutare naho utabikora yubatse Ku musenyi yakomeje avuga ko bibiliya Imana yayiduhaye kugira ngo iduhindure Atari kugira ngo umenye amakuru.
Yashoje asaba abakristo guha agaciro Kuba Yesu yarabahampagaye kuko hari ababyifuje babibuze mureke twubake kuri kristo neza.