Amakuru

Uburyo twagira ubuzima bunesha icyaha umunsi wa gatandatu w’igiterane cy’ivugabutumwa cyateguwe na CEP-UR HUYE kuwa 11 Nzeli 2021

0Shares

Pastor KARAYENGA Jean Jacques ari nawe mwigisha wo kuri uyu mugoroba wa gatandatu, yatuganirije ijambo ry’Imana  ryiza ryakose ku mutima waburi umwe wese, Ese nawe witeguye kugira byinshi ukura muri irijambo?

yatangiye atuganiriza ijambo ry’Imana mu Ibyahishuwe3:5
Unesha ni we uzambikwa imyenda yera, kandi sinzahanagura izina
rye na hato mu gitabo cy’ubugingo, ahubwo nzaturira izina rye imbere ya Data
n’imbere y’abamarayika be”

Akomereza  mu Abaroma 12:1-2 “Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi
z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana,
ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. 2 Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe,
ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo
Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose”.

yakomeje agira ati “Tubanze twibaze ngo Ese icyaha niki? Hari benshi bibwira ko badakora icyaha,
icyaha kirenze imbaraga zibikorwa kandi gishobora kuba icyaha kikiri mu
marangamutima gusa, icyaha ni ikintu cyose wakora, watekereza, wavuga n’ibindi
bisa bityo bitandukanye n’ubushake bw’Imana.”

Kunesha icyaha birashoboka, ubwo Imana yabivuze birashoboka kuko atajya
abeshya mubyo avuga, kunesha icyaha ntiwabikomora mu miryango, mu nshuti zawe,
keretse mu butumwa bwiza, ubwo butumwa bwiza bwaje muri Yesu ubwo yanesheje isi
akadupfira ku musaraba akanazuka maze akanesha umubiri ndetse na satani.

Twakoze ibyaha ntitwashyikira ubwiza bw’Imana niyo mpamvu Imana yateguye
umushinga wo kugirango aducungure aduha Yesu, kunesha ntibyashoboka
kubw’ibitekerezo byacu, cyangwa imbaraga zacu ahubwo tunesherezwa na kristo.

Mu kudutsindirisha harimo kutubabarira ndetse no kutugira abera, iyo tumaze
gutsindishirizwa no kwizera hakurikiraho intambara yo kunesha icyaha kandi
Imana yaduhaye Umwuka Wera udufashaka kunesha. Dutsinda intambara y’icyaha iyo
tuzirikanye imbabazi Imana yatugiriye (umuririmbyi wa 91 mu gushimisha). Rero
kubw’ibyo dutange imibiri yacu ibe ibitambo byera bishimwa n’Imana.

Kugira ngo tuneshe ibyaha dukunde Yesu cyane, muri ikigihe tuvuga ko
dukunda Yesu ariko hari bimwe twisigariza. Ese koko dukunda Imana? Benedata
tumenye kandi dusobanukirwe imbabazi z’Imana.

Icyerekana ko tunesha icyaha ni imbuto nziza twera, abagalatiya5:22, gutanga imibiri yacu ho ibitambo byera kandi bishimwa n’Imana (abaroma12:1).Ubuntu buherekezwa n’amasomo butwigisha kureka kutumvira Imana,
bukatwigisha kubaha Imana aho turi hose naho batatuzi, no kureka kugira irari
ry’iby’isi tukamenya ko agaciro dufite tugahambwa na Kristo.

Benedata tumenye imbaraga z’umusaraba wa Yesu kuko ariho dukirira ibyaha.
dusoza ibaze, ese uzi agaciro k’umusaraba wa yesu? Kuba yesu yarapfuye akazuka
nibyo, ariko ntibizabuza abantu kurimbuka, ese nawe wakwemera kurimbuka?
ikingenzi bwira yesu intege nke zawe, maze nawe akubabarire kandi umubwire uti
iyi ni kamere imbamo ngwino uyimbaturemo. Shalom!!

 

 

 

 

Pastor KARAYENGA Jean Jacques

 

 

 

 

 

 

 1,926 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: