Ndibwirako ijambo ubukwe Atari ubwambere urumvise. Uyu muhango w’abagiye kubana uhabwa agaciro cyane kurwego abantu baturuka imihaanda yose baje muri uyu muhango w’ubukwe. Iri jambo ubukwe cyangwa se uyu muhango ntabwo ari mushya muri iki kinyejana cyacu ahubwo watangiye kera dore ko na Yesu Kristo igitangaza cyambere yakoze yagikoreye mu bukwe mu mujyi w’i kana I galilaya (yohana 2:1, 11) igitangaza Yesu yakoreye aha hantu hitwa i, kana, hari urugendo rungana nka kilometelo 15 uvuye i nazareti kandi urebye neza ubonako icyo yakoze cyari kiraje abantu inshinga. Yewe ndamutse mvuzeko mu bintu bikomeye byazinduye abitabiriye ubu bukwe nacyo kirimo sinaba mbeshye, ubwo ndavuga kwiyakira (kurya no kunywa). Impamvu mvuzeko biri mubyari bibaraje ishinga nuko mu birori byose haba hitezwemo ibyishimo, nukuvugako ikintu cyose gishobora kunezeza abaje mu bukwe nyirubukwe aragitegura. Ese Yesu we ubu ukwe yabubonetsemo gute? Biragaragarako kuza mu bukwe kwa yesu bitari impanuka ahubwo yari yatumiwe kandi birumvikanako yari afite urwandiko rumutumira we n’abigishwa be (invitation). usome yohana 2:2 bibiliya ijambo ry’Imana version. Twese turabiziko iyo umuntu agiye mu birori nkibi rimwe na rimwe ahabwa urupapuro akwiye gutanga yerekanako yemerewe gutaha ibyo birori. Mu bihugu bimwe na bimwe cyangwa mu duce tumwe na tumwe iyo udafite urwo rupapuro( invitation) ntabwo ushobora kwinjira aho umukwe n’umugeni bari kabone nubwo waba watwererey, Kuko uwagutumiye ataba ariwe uri ku muryango. Uri ku rugi ntakindi cyamumenyeshako uri mubakwiye kwinjira igihe udafite uru rwandiko rukwemerera kwijira kuko aziha abo yatumiye bakemera ubutumire bwe kugeza ku munsi w’ubukwe. ( luka 12:37) Mu byukuri ntabwo nshaka kuvuga ku bukwe busanzwe ahubwo ndashaka kuvuga ku bundi bukwe buzaba mu ijuru aho umugeni( uwizeye kristo) azaba agiye guhura n’umukwe we( yesu kristo) kugirango babane ubuzira herezo (ibyahishuwe 19:9). Nibyo. ntabwo uwizera azaba mu isi iminsi ye yose ahubwo nkuko umugeni wakowe ataguma murugo i wabo iteka, ninako kristo yemeye gusiga Se n’ubwiza bwe mu ijuru akazakubana n’umugore we (itorero) igihe gito kugirango amuhe urwandiko ngo bazabane akaramata (Abefeso 5:31). nicyo gituma natwe dukwiye gusiga byose kugirango tuzabane n’uwadukoye amaraso ye. Sinzi neza uburyo umugabo wariye ibiryo by’abana aba yumva ameze, ariko mu byukuri ntekerezako aba afite isoni n’ikimwaro cyinshi aterwa no kutihangana. Ndatekerezako n’umuntu watashye ubukwe nta rwandiko afite agira isoni nyinshi n’ikimwaro iyo asubijweyo ntiyemererwe kwinjira agataha amara masa. Uko niko bizamera ku munsi wo gucirwa urubanza ku bantu bose. Bizaba ari amayobera bamwe bazinjira mu ijuru abandi bazasubizwa inyuma bajugunywe mu mumurio w’iteka ( matayo 25:40-41). Ese uru rwandiko ruzatangwa ku muryango ni uruhe? Yesu ajya kuva mu isi yavuzeko azakomeza kubana n’abamwizera kandi ko azohereza umufasha wo kubana natwe ariwo mwuka wera (yohana 14:16-17). ibi yabivuze kugirango amare impungenge ku bazamwizera bose ko icyo aricyo kimenyetso cyuko bamwizeye by’ukuri. Umwuka wera Yesu yamudusingiye nk’ingwate kugirango nitugera ku marembo y’ijuru bakadusaba urwandiko rwo kwinjira tuzerekana iyo ngwate yaduhaye natwe twemererwe kwinjira. ( abefeso 1:13). abandi ntazo bafite kandi baratwerereye Aha ndashaka kuvuga kubitwaza ko bazaba barakoze imirimo y’idini cyangwa se iyo gufasha abandi. Mubyukuri gutwerera sicyo kibanza muyandi magambo ntabwo habanza imrimo ahubwo habanza kumenya no kwizera nyirubukwe. ukwiye kubanza kumenya Yesu no kumwizera mbere yo gukora imirimo. Ntabwo umwuka wera tumuhabwa nuko twakoze neza cyangwa twitwaye neza ku bandi, oya. Ahubwo tumuhabwa gusa iyo twizeye, ibi bivuzeko ntamuntu numwe uzajya mu ijuru adafite uwo mwuka wera. # Ntabwo wamenya cyangwa ngo wizere Yesu Kristo atabihishuriwe mu ijambo ry’Imana ( abaromo 10:17) kandi ntabwo wahabwa umwuka wera utizeye kristo Yesu. Abatazasangwa mu gitabo cy’ubugingo bose bazajugunywa hanze hamwe na satani( ibyahishuwe 20:15). Kwiyandikisha mu gitabo cy’ubugingo ni UKWIZERA YESU KRISTO. Shalom.
2 thoughts on “Ubutumwa bw’intumwa igice cya 7: byabaye amayobera aho binjirira. Bamwe bafite impapuro zibemerera kwinjira abandi ntazo bafite kandi baratwerereye.”
Dusabe Mwuka wera aduhishurire Kugirango tumenye yesu Kristo
I love your holly publications