Amakuru Menya nibi

Ubutumwa bw’Intumwa igice cya kabiri: abantu babyigishije uko bitari ariko yazize kwiyiringira.

0Shares

Birashoboka ko mbere wigishijwe yuko umuntu avuka ari malayika, umuziranenge imbere y’Imana. ndatekereza kandi yuko wanabwiweko iyo umuntu abatijwe mu mazi menshi cyangwa kugahanga aramutse apfuye akiva mu mazi ko yahita ajya mu ijuru. Hari naho basabira uwapfuye ngo Imana imubabarire ibyo yakoze byose ajye mu ijuru. biranashoboka kandi ko waba warigishijwe yuko, iyo umuntu akoze neza aba azajya mu ijuru. Ariko se ni byo koko cg batwigishije nabi?

Dore uko bibiliya ivuga. Ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, kandi urupfu ruzanwa n’ibyaha. ni uko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose  bakoze ibyaha. ( abaroma 5:12), kuko kutumvira kwa adamu kwateye bose gucirwaho iteka ( abaroma 5:18). Iyo umwana avutse ararira kandi kurira ni ikimenyetso cy’umubabaro n’agahinda.

Dukomeze inkuru yacu.

Bukeye Kayini azana ituro ku mbuto z’ubutaka, ngo aturire Uwiteka. (4) na Abeli azana ku  buriza bw’umukumbi we no kurugimbu rwawo. Uwiteka yita kuri Abeli no ku ituro rye (5) maze ntiyita kuri Kayini n’ituro rye. Kayini ararakara cyane agaragaza umubabaro. (Itangiriro 4:3-5).

Biragaragarako kayini na abeli bari basanzwe bazi ko gutamba aringomba. Nubwo bibiliya itabyerekana neza, bivugwa ko adamu yatambaga ibitambo nyuma yo kuva muri edeni noneho abana yabyaye bakaba ariho babikuye cyangwa Imana ikaba yarabibatgetse (Kayini na Abeli) kubikora mbere.

Abantu babyigishije uko bitari.

Bamwe bati” kayini yatuye ibikomoka mu butaka kandi Imana yarabuvumye” abandi bati” yatuye imbuto mbi muzo yari afite” ariko ibi byose sibyo namba kuko bibiliya ntaho itwereka ko yatuye imbuto mbi hanyuma y’izindi mu byo yari afite. kandi ntanaho itwereka ko impamvu Imana yanze igitambo cye, byaturutse kukuba ubutaka bwari bwaravumwe icyakora bibiliya itwerekako ubutaka bwanyazwe umugisha wo kwera umwero wabwo ahubwo butangira kera ibitovu bitahozemo mbere kubera icyaha cya Adamu ( itangiriro 3:17-18)

Niki mu byukuri cyatumye Imana yanga igitambo cya Kayini ikemera icya Abeli?

Mu byukuri kayini na abeli bose batuye ibyo babonagako aribyiza kurusha ibindi gusa Imana ntiyitaye ku ituro rya kayini ahubwo yita ku ituro rya abeli. Impamvu ititaye kuri Kayini icyambere nuko yakoze ibinyuranye nibyo Imana yashakaga. Biragaragarako kayini yari azi  igitambo Imana yishimira ariko ntayaba aricyo atangaho ituro yiringira umusaruro w’imirimo yamaboko ye Kuko yabwiwe n’Imana ati” mbese nukora ibyiza ntuzemerwa? (Itangiriro 4:7) bivugako ibyo gukora yari abizi.

Igitambo cya Abeli cyari intama ( amaraso) cyashushanyaga kumenwa kwa maraso ya Yesu kristo wendaga kuza gucungura umuntu watakaje umubano yari afitanye n’Imana nyuma yo kuyicumuraho. Kandi bibiliya itwerekako ukurikije amategeko, ibintu hafi ya byose byezwa n’amaraso kandi amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa. (Abaheburayo 9:22) naho Kayini igitambo cye cyashushanyaga kwiringirira imirimo y’umuntu ngo yemerwe n’Imana kandi ntabwo igira uwo ikiza keretse abanje kwizera Kristo Yesu. ( abaroma 3:20) ikindi umuntu akwiye kumenya nuko Imana ireba mu mutima( 1 samuel 16:7) ikareba impamvu iteye umuntu gukora umurimo runaka.

Imana yamujije kwiyiringira.

Ntabwo Imana yashyizeho inzira nyinshi zo gukirizwamo, ngo wenda umuntu ahitemo imworoheye ahubwo Yesu kristo niwe nzira imwe igeza abantu ku mana (yohana 14:6) kandi uhereye kera ibyo gutamba intama cyangwa ihene bakamenya amaraso niwe byashushanyaga. Kandi ntibishobokako utizera ashobora kunezeza Imana. (abaheburayo 11:6) kandi biragaragara ko kayini yabuze kwizera.

Kayini yagombaga gutanga ituro rye afite umutima wizeye Imana atayiringiye ubwe kugirango yemerwe imbere y’Imana (abaheburayo 11:4)

Uko umuntu atizera Imana ngo ayumvire, agashaka kwihumuriza ngo nibi ntacyo bitwaye, birangira Imana imugize ikivume, inzererezi n’igicamuke. (itangiriro 4:11) Dukwiye kwiha Imana nk’abazuke kugirango dukore imirimo yayo yose muri kristo Yesu. (Abaroma 6:13).

Imana ituburira kutagendera mu nzira ya kayini kugirango tutazabona ishyano kuko yasuzuguye akishakira inzira yo kunezeza Imana (yagiye imbere y’Imana atizeye) ahubwo ikatubwira kwirinda. (yuda 1:11)

Umusozo n’umwanzuro

Tutamera nka Kayini wari uw’Umubi, akica murumuna we. Mbese icyatumye amwica niki? Nuko ingeso ze zari mbi naho izamurumuna we zikaba nziza. (1 yohana 3:12)

Kayini yari afite umutima wa kamere kuko Imana yamubajije aho murumuna we ari amusazako atri umurinzi we, ( itangiriro 4:9) bigaragaza umutima yari afite wo kubeshya no kwinangira.

Igihe Yesu yari kumusaraba yabaye incungu y’ibyaha byacu. Kandi amaraso ye ( Yesu) avuga ibyiza kurusha aya Abeli (abaheburayo 12:24)

Umuntu wese umbwira ati” Mwami, Mwami,” si we uzinjira mu bwami bwo mu Ijuru keretse ukora ibyo Data wo mu Ijuru ashaka.

Ese Data wo mu Ijuru ashaka ko dukora iki? Umurimo ashaka ko dukora ni uwuhe?

  • Baramubaza bati” tugire dute ngo dukore imirimo y’Imana? Arabasubiza ati” umurimo w’Imana nguyu: ni uko mwizera uwo yatumye”. (Yohana 6:28-29)
  • Bene data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mwihe Imana, nk’ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ariko gukorera Imana kwanyu gukwiriye. (abaroma 12:1)
  • Ndavunga nti muyoborwe n’umwuka wera kuko aribwo mutazakora ibyo Imana yanyu yanga ( abagalatiya 5:16)
  • mwirinda kwishushanya n’abisi (ab’ikigihe) ahubwo mwemerere Imana ihindure imitekerereze yanyu, kugirango mwumve kandi mumenye ibyo Imana ishaka. ( abaroma 12:2)
  • Itegeko rishya niko tugira urukundo nkuko Kristo yadukunze ( yohana 13:34)
  • Imana ishakako duhagarara dushikamye mu kuri twambaye intwaro zose z’Imana.(abefeso 6:14)

Muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data kuko abubwenge bwa’abantu bahamagawe Atari benshi, n’abakomeye bahamagawe atari benshi n’imfura zahamagawe atari nyinshi. (1 korinto 1:26).

Yesu aragukunda umwizere umugumeho niwe uguhesha ubugingo.

 1,352 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: