Ese hari igihe wigeze guhabwa cyangwa kugira inshingano runaka? Icyo gihe hari uburyo wiyumvise kandi wumva uhinduye uburyo bwo kubaho. (ndatekerezako ariko byagenze).
Hari igihe umuntu atekererezako ntanshingano runaka afite igihe ntaho bamutoreye guhagararira abandi cyangwa atahawe amabwiriza n’umukoresha we. Ariko se niko biri?
Mu kiganiro nagiranye n’umubyeyi ukuze yarambwiye ati” imyaka ntabwo itinda, gukura birihuta. Arambwira ati, ushobora kuba uri gutekereza uburyo uzagira imyaka nk’iyange ukumva ni kera, Ariko rwose siko biri nawe uzabona ushaje vuba cyangwa se niyo myaka nkubwira ntinageremo niko isi iteye. Yasoje angiriye inama igira iti” ntuzatinde gukora ibyo ugomba gukora ngo utegereze ejo kuko si ahawe.
Uhora yitegereza umuyaga ntabiba, kandi uhora areba ibicu ntasarura. (umubwiriza 11:4)
Yesu yenda gusubira mu Ijuru yatanze inshingano ku bantu bose( abigishwa) aravugango, mugende mu mahanga yose mu bwirize abantu ubutumwa bwiza, mubabatize kandi mubigishe kwitondera ibyo navuze (matayo 28:19).
Ibyo Yesu yavuze tugomba kwitondera nibihe?
hari bimwe natekereje.
- Yesu aramusubiza ati”ni kuri, ni ukuri, dakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana. ( yohana 3:3)
- Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nkuko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko nmawe mutabibasha nimutaguma muri njye. (yohana15:4)
- Ufite uwo mwana niwe ufite ubugingo, naho udafite umwana w’Imana nta bugingo afite. ( 1 yohana 5:12) bisaba kwizera Kristo Yesu nk’Umwami n’Umukiza.
Mvuze bike mubyo yavuze ariko nibi bikwiye kwitonderwa.
Abantu benshi tujya dutekerezako nta nshingano runaka dufite kandi zirahari.
Hari nundi umenyako afite izo nshingano ariko akibwira mu mutima we ati” ndacyafite igihe nzaba mbikora nejo. Ariko ukwiye kugirira Imana n’abantu umumaro bikitwa uyumunsi (abaheburayo 3:13a)
Hashize ibinyejana byinshi abahanga mu bya siyansi (sciences) bavumbuye ibintu byinshi kandi bikagenda bihindura ubuzima bw’abantu benshi, ariko muribyo binyejana byose birenga myakumyabiri, nta muhanga numwe wigeze uvumbura igihe, umunsi cg itariki umuntu ashobora gupfiraho. Ibyo bizwi n’Imana yonyine (gutegeka kwa kabiri 29:28). Iyi niyo mpamvu dukwiye gukora ibyiza tugifite uburyo (umubwiriza 12:1).
Intumwa ni umuntu wese ushobora kwemera gutumwa. Ufite ubutumwa wahawe na Yesu Kristo bwo kubwira abantu inkuru nziza y’agakiza, kugirango yagure Ubwami bw’Imana kuko abantu bahinduriye abandi kukuba abizera bazarabagirana nk’inyenyeri iteka ryose mu Ijuru. (Daniel 12:3).
Hariho intumwa 12 zatowe na Yesu kristo, ndetse nabandi bantu batumwa kubandi mu buryo bumwe cyangwa ubundi. (nawe urimo usoma ibi, uri intumwa muri ubwo buryo)
Intumwa itegetswe gukunda abo itumweho. ese ujya ugirira imbabazi abarimbuka?
Umwanditsi w’ibitabo wamenyekanye cyane witwa rick warren, yaravuzengo umuntu ubona umunyabyaha ntamubwirize ubutumwa bwiza ngo yihane, ni umwicanyi kuko ameze nk’umuntu ubonye mugenzi we arimo asamba yenda gupfa kandi afite umuti wa mukiza ariko agapfa amureba ntagire icyo amufasha. (Purpose driven life book)
Ibibazo ukwiye kwibaza mu kwisuzuma.
- Ese narakijijwe byukuri kandi ndi intumwa ya Kristo Yesu? Cyangwa nkeneye gukizwa neza?
- Ese ko nemeye gukunda Yesu no ku mwizera, nkora neza inshingano yampaye cyangwa naherutse mbyemera gusa sinakora ibyo yantumye? ( matayo 21:30)
- Ese ngira urukundo? Nkunda bande? Urebe niba udakunda bene wanyu cyangwa inshuti zawe gusa.
Nyanyagiza imbuto( Ijambo ry’Imana) bikitwa uyu munsi, kuko uzabona umusaruro wabyo nyuma (umubwiriza 11:1).
Muri inshuti zanjye nimukora ibyo mbategeka ( yohana15:14)
Yesu aragukunda!
Imana Ibahe umugisha
Nongeye kwibuka ibyo Yesu yasize avuze tugomba kwitondera.
Amen Ubwo ariwe Wabyivugiye Ndushijeho Gufashwa Ari” Muri inshuti zanjye nimukora ibyo mbategeka yohana15:14 Imana Ihore Itubashisha Gukora Ibyo Ishaka
Be blessed in All brother Rodriguez Umuhati wanyu si uwubusa ku Mana Murakoze kutwibutsa Icyo Kristo yaduhaye cyokwitabwaho