Amakuru

ubuturo bw’abera banesheje umunsi wa nyuma w’igiterane cy’ivugabutumwa cyateguwe na CEP-UR HUYE kuwa 12 Nzeli 2021

0Shares

Turi kumwe na Pastor KARAYENGA Jean Jacques, twigiye hamwe ijambo rivuga ngo ubuturo bw’abera banesheje. Dusome Ibyahishuwe 21:1-7.

Uko turemwe twifuza kumenya iby’ahazaza hacu, rero tugire n’amatsiko y’ubuzima tuzabamo nyuma y’ubu buzima turimo, iyo twirengagiza gutekereza kubuzima tuzabamo nyuma yubu turimo, Bibiliya ibyita kwirimbuza.

Abantu barirara kuko iteka ry’umurimo mubi ridacirwa vuba ariko nta muntu uzi igihe azavira muri ubu buzima, gusa tumenyeko iherezo ry’ubuzima rihari, twibaze aho tuzajya nyuma yubu buzima. Impamvu duterana dusenga, tubwiriza, twakira ubutumwa bwiza ni impamvu y’ubugingo buhoraho.

Ijuru rirahari niryo rizabamo abera banesheje, nicyo gisubizo cy’abibaza niba ijuru rihari, gusa kubayo bisaba kuba warihannye ukemera Yesu mubuzima bwawe. Ubuzima tubayeho nubwigihe gito, tuzaba mu ijuru rishya aho tuzabana n’Imana ubuzira herezo, mu ijuru nta rupfu ruzabayo.

Inzira ijya mu ijuru nayo yarabonetse. Yesu yaravuze ati “ Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo ntawe ujya kwa Data ntamujyanye (yohana14:6). Amaherezo y’abantu ni abiri: Iryambere kubakoze neza bagakurikira Yesu bazaragwa ubugingo buhoraho, iryakabiri abanze kumvira bazarimbuka.

Ijuru rizabamo abameshe ibishura byabo mumaraso ya Kristo ndetse bakitandukanya nibyo muri iy’isi bagatunga Kristo muri bo.

Indangagaciro zisabwa kugirango uzagere muricyo gihugu harimo, kuba inyangamugayo, kurwana intambara yo kwizera. Ijuru ni igihugu cy’umucyo kuko Imana ari umucyo, ijuru ni igihugu kitabamo ibyago n’ibyaha, ijuru n’umuntu uryitegurira akiri hano mu isi, abazaba bari mu ijuru bazaba barahinduwe bambaye imibiri mishya, mu ijuru haba ibyo amaso atigeze abona, amatwi atigeze yumva ndetse tutigeze gutekereza.

Bene Data ijuru rirenze imyumvire y’umwana w’umuntu, twacunguwe umuntu w’imbere ariko umubiri w’inyuma nturacungurwa. None ibaze ese mu ijuru uzabayo?, none c ubuzima bwo kuba mu isi niburangira uzajyahe? Kwitoza kuba mu ijuru byitorezwa hano mu isi aribyo urukundo ishimwe ndetse n’amahoro. Guhitamo kuzaba mu ijuru ni icyemezo umuntu afata kubushake bwe, rero Yesu ateze amaboka ategereje kukwakira akakweza akakubabarira ibyaha byawe kandi muri we niho dukura imbaraga zinesha icyaha no gukomeza urugendo. Shalom!

 870 total views,  4 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: