Amakuru

Reba umuhango wera wo kubatiza abizera bashya ba cep ur huye campus wabereye kuri ADEPR Taba/”kurikira Inama rusange yaguye (General assembly) yo gusobanurira abanyamuryango bashya umuryango CEP uwo ariwo n’uko ukora”

0Shares

Nyuma y’amezi agera kuri arindwi Umuryango w’abanyeshuri b’abapantekote Ukorera umurimo w’Imana muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (CEP) bari bamaze  badakora umuhango wera wo kubatiza abizera bashya kubera icyorezo cya covid 19. uyu muhango waherukaga gukorwa 13 ugushyingo 2021 byongeye gusubukurwa 4 kamene 2022.

Uyu muryango CEP ukaba wabatirishije abizera bashya 8 nundi umwe wakiriwe mu itorero, uyu muhango kandi waruyobowe n’umushumba mukuru w’ururembo rw’intara y’amajyepfo NDAYISHIMIYE Tarisise, umuhango ukaba wahuriwemo n’abandi bizera bashya baturutse ahantu hatandukanye nko muri CEP IPRC HUYE, KABUTARE TVT school, GS. GATAGARA n’abo kuri paruwasi ya Taba, uyumuhango ukaba wabereye kuri paruwasi ya TABA.

Mbere y’uko umubatizo utangira habanje kubaho amateraniro akoreshejwe na paster NDAYISHIMIYE Tarcise avuga ko iyo umuntu yakoze neza cyangwa akagambirira neza byose byiza birashoboka, umushumba yasobanuye ko mbere yo kubatizwa hari ikibanziriza kubatizwa, kubatizwa ntibikuraho ico ry’umubiri, ikibanza ni ukwizwera, kandi kwizera ntikwaza utigishijwe ijambo ry’Imana.

Hariho umu maji, wakoraga iby’ubukonini ariko abantu Baramwumvaga bamwitayeho bose, abakomeye n’aboroheje bati “Uyu muntu ni we Mbaraga y’Imana yitwa ikomeye. Uwo yari umu maji, ariko Filipo ajya kwigisha ubutumwa mu mudugudu, aho uwo mukonikoni yabaga, yumva ubutumwa bwiza arakizwa yakira yesu (ibyakozwe n’intumwa 8:9-12) yabigishije ubutumwa bwiza bwa Yesu ababwira ko ibyaremwe byose byaremwe nawe ababwira ko kuva kera umucyo waje mumwijima ariko umwijima ntiwawumenya. (Yohana 1:5)

Inyuma ya Yesu ntabundi buzima, ufite Yesu aba afite na se udafiye uwo mwana ntabugingo afite. Udafiye Yesu aba Ari umukandida wirupfu rubi. Iyo Yesu Ari muri twe ubugingo bwacu buba buzima maze bukagira icyerekezo, birakwiye ko utarakira Yesu amwakira kandi n’uwamwakiye akagumana nawe bakomatana kuko uwo Yesu afite urukundo rwinshi ashaka kudufasha.

Yesu yabwiye abigishwa ngo mugende mujye guhaha nisigarire ku iriba, yari yamenye ko hari umugore ugiye kuza Kuvoma kandi ananiwe, yaraje nuko yesu asaba uwo musamariyakazi amazi ariko uwo Mugore kuko yari afite amacakubiri mu bwoko bwabo aravuga ngo unsaba amazi ute ko uri umuyuda nkaba umusamariyakazi.

Aramubwira ati iyaba warumenye ugusaba amazi yo kunywa ntitwari kuzongera Kugira inyota ukundi kuko Yesu yari afite amazi y’ubugingo, Abantu benshi baruhijwe n’inyota n’inzara byiyi si ariko ntahandi hashirirwa inyota kereka kuri Yesu. Dukeneye agakiza no kugendana na yesu.

Hari umunyatiyopiya winkone wari uvuye gusenga iyerusaremu, agenda asoma inkuru za yesaya ariko Filipo arihuta aramubaza ati ariko ubundi ibintu usoma urabyumva? Aramusubiza ati ase nabibwirwa Niki ntafite ubinsobanurira?

 Filipo aramubwira ati wihannye ukakira Yesu nk’umwami n’umukiza warangiza ukamwizera ukabatizwa, Mwuka wera yagusobanurira nuko inkone yizezwa n’ibyo aravuga ati none ko amazi Ari hariya wambatije nuko Filipo amusaba guhagarika igare baragenda bajya mu mugezi Filipo aramubatiza hanyuma Filipo ntiyongera kuboneka iyo nkone igenda inezerewe mu mutima. (Ibyakozwe n’intumwa 9:26-39)

Abizera bashya ndetse nababaherekeje

nyuma y’uwo muhango habaye  Inama rusange yaguye (Gneral assembly) yo gusobanurira abanyamuryango bashya ba CEP, uwo muryango uwo ariwo n’uko ukora, basobanurirwa indangagaciro z’uwo muryango. Mission zawo ni uku bwiriza ubutumwa bwiza muri kaminuza y’urwanda mu ishami rya Huye ndetse no hanzeyawo.

CEP (COMMUNAUTE DES ETUDIANTS PANTECOTISTE UNIVERSITE DU RWANDA) ni umuryango w’abanyeshuri b’abapantekote babwiriza/bakorera umurimo w’Imana muri kaminuza, basobanurirwa commission zikorera muri CEP ndetse n’amakorali.

basobanuriwe imikorere yawo n’uko watangiye, iri huriro ry’abanyeshuri b’ababapantecote babwiriza ubutumwa muri kaminuza y’urwanda mu ishami rya Huye, watangiye ibikorwa byawo muri kaminuza ku wa24 werurwe, 2001 nyuma yibiganiro Yosuwa MASUMBUKO wari umushumba mukuru w’ururembo rwa Butare nabandi bashumba batumijeho inama kugirango bakusanirize hamwe abanyeshuri b’abapateconte bo mucyahoze ari kaminuzankuru y’Urwanda.

Nyuma yo gusesengura neza ibyo bibazo, hashyizweho akanama gashinzwe kuzabumbira hamwe abo banyeshuri. Kakoze imirimo yako kugezaho CEP-UR yahoze ari CEP-NUR (kaminuza nkuru y’urwanda) igiyeho. Intumbero nyamukuru yuyu muryango ikubiye muri aya magambo ari mururimi rw’igifaransa” CHRIST POUR TOUS, PAR TOUT ET PAR TOUT LES MOYENS DES MAINTENANT ET A JAMAIS” Bisobanura(yesu ku bantu bose, ahariho hose muburyo bwose guhera uyu mwanya kugeza iteka ryose.

 

 1,116 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: