Amakuru

Umukristo si umurinzi ni ingabo : Gashugi Yves

1Shares

Amasengesho y’umwihariko yo kuri uyu wa gatanu tariki 8 Gashyantare yakozwe n’abanyeshuri b’abanyamuryango ba CEP UR HUYE ni amasengesho cyangwa se nibature yatangiye saa kumi za mugitondo aho yarifite intego yo gusengera igihugu,gusengera itorero ry’ ADEPR ari naryo CEP UR ibarizwamo ndetse no gusengera ibizami  abanyeshuri  bari kwitegura.

Ni ubwa mbere muri uyu mwaka, bene ayamasengesho yatangijwe saakumi z’igitondo akorwa kandi afite imbaraga. Kugera kuri sitade (stade) ya Kaminuza ya Huye ayo masaha  wagira ngo hitabiriwe amateraniro asanzwe mu yindi minsi.

Nkuko bisanzwe mu muco w’abakirisito iyobasenga ko ntacyo basiga badasengeye, aya masengesho y’uyumuryango uzwinka CEP (Communautes des etudiants Pentecoste) batakambiye igihugu, itorero n`imibereho y’amuntu muri rusange ariko bibutswa ko kumvwa kwayo bizava mu kwezwa kw’abayasenze.

Gashugi Yves Umwigisha w’ijambo akaba n’umuyobozi CEP yakomoje cyane ku kintu cyo kutaba abarinzi, abazamungo kuko bo bakumira icyabasanze nyamara umusirikare cyangwa ingabo yo ikwiye kurwanya umwanzi akiri kure.

Ati “Wakwirinda imyambi icumi ariko uwacumi narimweri ukagukomeretsa kuko utibitseho intwaro n’ubwirinzi kandi umukirisito ari urwana akanesha.”

Yifashishije ibyanditswe byera biboneka murwandiko Pawulo yndikiye itorero rya efeso(Abefeso) 6.13 yibukije abakirisito ko bakwiye kwambara intwaro zose z’Imana zirimo n’Ijambo ryayo rigereranywa n’inkota kuko Satani Atari uwo gutegerezwa ngo adutere ubundi tumwirinde cyangwa ngo tumukumire kandi yadusumiye, ahubwo ni uwo kurwanywa akiturikure kuko azaduhunga.

Gashugi yashimangiye ijambo agira ati “Twe abakirisito tugira ingabo idukingira igituza, bivuzeko turwana tujyambere ahubwo Satani we akagenda asubira inyuma niyo mpamvu hatabahoingabo ikingira umugongo.” Yabivugiye ngo batinyuke kandi bumve ko urugamba ari urujya imbere muri byose.

Abitabiriye aya masengesho  bibukijweko abambaye iz’intwaro kandi bazikoresha uko bikwiye bari hafi yo kubona umugaba w’ingabo (Yesu Kristo) ujeguhemba abanesheje urugamba kandi ngo ntawutazamubona ndetse no mu bamucumise kuri wa munsi wo kubambwa kwe: Ibi yabikomoye mu gitabo k’Ibyahishuwe 1.7.

 1,094 total views,  2 views today

1Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: