Intego y’ijambo ry’Imana: Umurage w’abana b’Imana
Nkuko umuntu agendera ku ikarita ikamuyobora, Kuko yerekana aho umuntu ageze, ibinogo biri mu nzira arimo, ahari amazi ndetse n’imisozi, Uku niko ijambo ry’Imana riyobora umuntu.
Abaheburayo 9:16-17 “Iyo isezerano ryo kuraga ribonetse, hakwiriye kuboneka ibihamya ko uwarisezeranije yapfuye. Isezerano ryo kuraga risohozwa n’urupfu rwa nyiraryo rwonyine, kuko ritagira icyo rimara rwose uwarisezeranije akiriho”
Umurage ijuru ridufitiye, ni umurage isi, igihugu bitaguha, ntawawunyaga kandi ntamuntu uwukuburanyaho. Kandi umuntu wese wizera Kirisitu Imana yamusezeranyije ubugingo. Imana yadutekerejeho cyera, ibisiza n’imisozi bitari byatangira kuremwa, Imana yari idufite mu bitekerezo byayo. Iyo nyiri ku kuraga akiriho ntabwo uba ufite umurage ahubwo uba ufite inteko. Yesu iyo aza mu isi ntapfe ntacyo byari kutumarira. Iyo aza gupfa kandi ntazuke ntacyo byari butumarire. Uko niko yabigenenje kugirango umurage wacu ugire agaciro.
Abigishwa bakomeje gukurira umwami Yesu kandi bakabona ntabutunzi afite, nibwo Petero yateruye amagambo arabaza ati “mwami abasize ibyabo bakagukurikira uzabahemba iki?” Yesu aramusubiza ati mukiri mu isi muzakubirwa ishuro ijana no kurenganwa. Umurage yesu yaduhaye uri mu byiciro:
- Imbabazi
Uyu wari umugambi wo gucungura abantu, kuko uhereye mu itangiriro abantu bacumuye kandi bakaba bari barakomeje kuba babi, kandi byasabaga ibitambo kugirango umuntu ababarirwe. Nicyo cyatumye Imana yohereza Kirisitu mu isi kugirango akore ibyo amategeko yananiwe. Kugirango acungure umuntu, yambara umubiri w’umuntu, yemera kubabazwa kugirango yikorere ibyaha byacu natwe tubone ubugingo. Ariwo murage w’imbabazi. Imana ibwira abisiraye mu gutegeka kwa kabiri, iti “nabakuye mu Egiputa mbatura imitwaro yabahetamishaga” muri uyu murage tuwoboneramo n’ibindi.
Ubuvugizi
Yesu yaduhaye umurage w’ubuntu utari uw’ubusa. Atubera umuvugizi. Bibiliya itubwira ko umuntu wabaga yarakoze icyaha akinjira ahera, Imana yaramburaga akaboko ikamutsinda aho ndetse n’umutambyi ntiyabaga yemerewe kuhagera atejejwe. Kuko ijambo ryavugaga riti “mukorere Uwiteka mutiny kandi muhinda umushyitsi”. Hagati y’umuntu n’Imana ntamuntu wari hagati. Ariko ubu Kirisitu ari hagati y’Imana n’umuntu bituma iyo ugiye imbere y’Imana utejejwe Kirisitu aritambika, akabwiraa Imana ati “umurebere mu maraso yange kuko yakwihana agahinduka”. Iyo arangije araza akatwigisha ati “nikoko Ubuntu buzanira agakiza abantu bwarabonetse ariko butwigisha kureka kutumvira Imana, no kureka irari ry’iyi si”.Kirisitu Atari muri twebwe ntagaciro tuba dufite.
Umucamanza
Ibi byose abikora kugirango iminsi igende yisunika. Nkuko ijambo ry’Imana mu batesalonike 4 rivuga ko hari igihe Yesu azahagarara ku bicu akavuza impanda. Rero icyo gihe nagaruka azaca urubanza. Azaca urubanza ashingiye ku mitekerereze. Azaca urubanza ashingiye ku byo dukora. Hari abishushanya bagakora neza imirimo myiza ariko bagera ahihishe bagakora nabi. Ikindi azaca urubanza ashingiye ku magambo tuvuga. Azongera ace urubanza ashingiye ku nshingano zose utajya wuzuza. Iyo wishe ishingano uba ukoze icyaha, rero Imana izahana abantu ibibahora. Kuko umurimo w’Imana ntabwo ari kuza mu rusengero, no ku bwiriza ahubwo aho turi hagomba kugaragarira umurimo w’Imana. Uku niko Daniel yabikoraga ubwo yari akuriye ibihugu 128 i Babuloni, yakoraga inshingano ze kandi agasenga.
Imana igira inzika, zaburi ya 50, ibivuga neza ko nubwo ubikora ikakwihorera hari igihe izaguhana byose ibishyize ku mu garagaro uko bikurikirana.
- Yaduhaye ubugingo
Kuko ubugingo bwacu bwahishanywe na Kirisitu mu Mana. Abagezeyo baragwiriye. Ntabwo ari Eliya na Enoki gusa ahubwo abizeye nabo bari mu ijuru mu buryo bw’umwuka. Umuririmbyi wa 48 mu gakiza yaririmbye ko yadukuye mu ishyamba “ibyaha” adushyira mu murima we “agakiza”. Ubu bugingo ntabwo ari uruhererekane rw’amaraso ahubwo ni abizeye kuko bahawe ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Ubu bugingo nibwo buduhesha agaciro, Kirisitu uri muri twe niwe utuma tugira agaciro iyo ntawe, turagatakaza.
- Ubwami
Petero 2:9 “Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza” dukwiriye kwitwara nk’abana b’ubwami. Kuko turi abatambyi kandi ntamutambyi warugakwiriye kwitwara uko abonye. Ibyiringiro by’uko turi abana b’ubwami tubihabwa nuko Yesu yavuze ko agiye kudutegurira aho tuzaba. Yohana14
- Umurimo
Iyo umuntu arazwe umurima aba agomba kuwuhingira, agakuramo amabuye kugirango azabashe guhinga yeze hanyuma akawuzitira kuko umwanditsi w’Abaheburayo 2:1 “Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa tukabivamo”. Uyu murimo kandi tugomba kuwukora twera, uhereye imbere ukageza inyuma tugakiranuka. Kuko ijambo ry’Imana risobanura uburyo dukwiriye gukora umurimo kandi n’ingeri z’ibikoresho biba munzu y’inyumba. 2Timoteyo 2: 19 “Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo “Uwiteka azi abe”, kandi ngo “Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye.”Mu nzu y’inyumba ntihabamo ibintu by’izahabu n’iby’ifeza gusa, ahubwo habamo n’iby’ibiti n’iby’ibumba, kandi bimwe babikoresha iby’icyubahiro, naho ibindi bakabikoresha ibiteye isoni Nuko rero umuntu niyiyeza akitandukanya n’ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby’icyubahiro cyejejwe, kigirira nyiracyo umumaro kandi cyatunganirijwe imirimo myiza yose” dukwiriye gukora umurimo twera.
Ikindi ntabwo Imana yahamgariye abantu kuba abafana munzu y’Imana. Kuko iyo amaboko Atari gukorera Imana satani ayahereza ibyo gukora. Umuntu agaterana ariko ntabure gutha ngo akore ibyaha.Ase ibi bice bine byose by’uyu murage uracyabifite? Ase uracyabirinze? Ntiwabinyazwe se? gira ikifuzo usabe Imana kugirango yongere ikugarukeho, hagati aho utazanyagwa umurage Imana yaguhaye, ubone uko usingira icyo K