Ibyiratwa ni byinshi mu isi y’ibihumeka ariko si ko byose bigira umumaro ukomeye kandi watuma iherezo umuntu atazi rizamubera ryiza, uretse gusa ibyiringiro bibonerwa muri Kristo Yesu kandi bidutera no kwemeza tutashidukanya ko iherezo rizaba ryiza ku bwo kumwizera.
Ibi ntahandi biva uretse umusaraba Kristo yabambweho ukwiye kwiratwa n’uwizera wese kuko ari wo waboneweho agaciro bitewe n’Uwawubambweho watsembye ibyari byaratugize imbata.
Pasiteri (Pasteur) Zigirinshuti Michel ubwo yabwirizaga muri CEP UR-HUYE kuri iki cyumweru tariki ya 05 Gicuransi.2019 yavuze ko umusaraba wiratirwa amaraso y’igiciro wamenetseho ukaba umuti w’ibyri byarananiranye.
Mu ntego yashyizweho na Korari Enihakole iri mu gikorwa cyo kumurika umuzingo wayo w’amashusho iboneka mu Bagalatiya 6.14 ni ho umwigisha Zigirinshuti yifashishije atwumvisha umumaro w’umusaraba.
Uyu musaraba watumye hari byinshi Pawulo atemeranywaho na Petero kuko Petero we yabwiraga Abayuda bagenzi be ibyo gukebwa (dore ko mu gihe cye gukebwa ngo kwateraga n’igikundiro usibye isuku tubiziho) kuko Pawulo we yavugaga ko bene ibyo bitagukira ibyaha.
Hari umusaraba wigeze gushyirwaho inzoka yacuzwe na Mose Abisirayeli bariwe n’inzoka abawurebagaho bagakira ubusabwe washushanyaga uwo Kristo yabambweho abawurebyeho bagakira.
Menya iki, umusaraba si wo ufite imbaraga, ahubwo imbaraga ziri mu wa wubambweho. Tuwirata kuko utandukanye n’indi tuzi ariko cyane Kristo wemeye kuwubambwaho ni cyubahiro yari afite.
Umuntu wirata uyu musaraba hari ibintu abona akabibona nkaho nta mumaro (kandi koko nubwo wabibonekamo ntiwagereranywa n’uw’agakiza) kandi ibimubona na we bikamubona nk’uwapfuye (kuko ntaba abyitayeho).
Hari abajya bavuga bati “Gusuhuza utakwitayeho, ni ugutera imbeho amenyo” iyi mvugo twayifashisha twumvikanisha uburyo mu gihe wumva ubusambanyi, ubusinzi, ubujura…ubyumvira kure ingaruka za byo ntizakubamo kuko n’ubundi byabuze urubibiro (umwanya wo kubibamo, bwa butaka bujya buvugwa = usa n’ubambwe muri byo) bityo nta n’umusaruro bigutezemo (Uwo kurwara Sida n’ibindi, gukubitwa …) .
Erega umukirisito ateye nk’abandi bose: afite umubiri wamutera irari, yakwifuza… ariko impamvu bitabira muri we ni ikinya (amaraso ya Kristo) yakuye ku musaraba.
Urumva se hari ikindi gikwiye kwiratwa? Uramenye niba waramaze gukizwa ntugateshe agaciro umusaraba wa Kristo kandi nawe utarizera uyu ni wo mwanya wawe wo gukirizwamo!!
Dore imirongo yifashishijwe n’umwigisha Pasiteri Zigirinshuti Michel: Abagalatiya 6.11-15, Abagalatiya 4.12, 3.11, 2.19 Abaroma 6, 7.21, Abaheburayo 13.23-25, Yakobo 4.1, Abakolosayi 3.5
Kwizera dufite guturuka kumusaraba kubwa Yesu kristo wawumbweho,kuduhesha gukiranuka kandi bigahesha imirimo yacu agaciro. Imirimo ntago ibanza ngo kwizera kuguherekeze ahubwo kwizera niko guhesha imirimo agaciro. Imana iduhe kwizera guhamye kandi duhore tubereye maso umutungo tubitse muritwe tudasinzira tukazasanga umwanzi yarawusahuye.