Ibyigisho

Umuvugabutumwabwiza w’umunyamerikakazi Ev.Makeesha Allen ati “Muri Yesu Harimo Gukira Kose”

0Shares

Byari iby’ibyishimo  muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ubwo amasosiyasiyo ahuza amatorero n’amadini muri kaminuza FAE yakoze igitaramo cyahembuye imitima ya benshi.

Ev.Makeesha yatangiye ati “Umuyoboro w’isezerano n’ibyiza byo gukira indwara” kandi ati “Uhereye ku kuremwa ku isi ibyaha n’urupfu ntibyari byaragenwe kuba mu buzima bw’umuntu ariko kubw’amahirwe make umuntu yacumuriye mu busitani bwa Edeni byose biraza.”

Mu ntego iboneka muri Yesaya 53.4-5 yagiraga iti “Imibabaro yacu ni yo yikoreye”, umubwirizabutumwabwiza Ev. Makeesha yavuze ko muri Yesu harimo gukira k’uburyo bwose, umubiri n’ubugingo bimufite ntibigira icyo biba kuko yaje ari umuti w’ibibazo byose.

Ibyaha ubusanzwe ni byo byahinduye isi kuba mbi ariko Yesu yaje ari igisubizo cya byose ndetse n’abamwizeye bahawe ubutware muri byose kuko ni we utwara abatware n’ibikomangoma.

Ev.Makeesha yakomeje agaragaza ko Yesu ahamagarira abantu kumwegera kandi bakamwizera ariko hari benshi batabishyikira ku bwo kwizera gucye bagakomeza guhambirwa n’indwara n’ibyaha (Abaheburayo 10.1-18).
.
Impamvu enye zituma abantu batamenya imbaraga z’Imana zikiza

Ubujiji: Hari igihe usanga n’abizera batamenya inyungu z’agakiza bakiriye kubwo kudashyikira imbaraga z’Imana zikiza. (Zaburi 103.1-14)

Kutabarira: Iyi mpamvu yayitsindagiye agira ati “Umwuka Wera yambwiye ko muri mwe harimo abantu batababarira bituma batabona ibyiza mu buzima bwabo.” (Yakobo 3.16).

Kutita ku mubiri: Abantu benshi ntibita ku mibiri yabo ngo barye neza, bayambike neza, bakore imyitozo banywa n’amazi meza kandi bayiruhure (1 Abakorinto 3.16-17).

Kutizera: Abantu bagumanye ibyaha byabo, indwara n’ibindi byago kuko batizera, benshi bumva ijambo ariko bakinangira bigatuma batanamenya imbaraga z’Imana zikiza. (Abaheburayo 11.1-3, Abaroma 10.17, Mariko 5.21).

Iteraniro ryaranzwemo no kubwira abantu ku mbaraga za Yesu zikiza n’uburyo yatubabarijwe ubwo yari ku musaraba; ryanasengerewemo benshi bari bafite ibibazo by’uburwayi n’ibindi kuko ijambo ryari rimaze kubizeza ko muri Yesu harimo gukira kose.

Iki gitaramo cyahurije hamwe imbaga y’abantu, abateranira muri CEP, AJEMR, AEP, GBU n’andi icumi yose. Itsinda riramya rigahimbaza ryari riyobowe n’ubwirizabutumwa bwiza w’umunyamerikakazi Ev. Allen ryadufashije kumva ineza y’Imana.

Umuhanzikazi Gahongayire Aline ati “Yesu arankunda bitangaje” aho yaririmbye mu magambo arimo aya ngo: Ndazi ko yankijije, amaraso ye arankiza ndabyizeye, Mucunguzi wanjye nimuzima; n’indi igira iti “Ndanyuzwe mu mutima wanjye mu mutima wange… ntarindi jambo nshaka kuvuga” ndetse Mugabo Gakwaya Danny na we yanejeje benshi mu ndirimbo yo mu gitabo ivuga iti “Wogejwe na Yesu”.

Usibye amakorari akorera muri Kaminuza, Korari Iriba ikorera umurimo w’Imana ku Itaba mu Karere ka Huye yafashije benshi mu ndiirmbo zayo zirimo ivuga iti “Ntarobanura ku butoni”

Mwizere kandi umwubahe muri we ni ho tubonera agakiza kandi umufite nta cyiza azakena, nubwo wababara kuko ukiri mu isi ariko nyuma y’ubu buzima abera bazaruhuka ubwo Yesu azaba aje gutwara abamwizeye.

 998 total views,  4 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: