Ubuzima bugira ubuhamya……..
KOBE BRYANT; wiyise Black Mamba bitewe n’ ubushobozi yiyumvagamo bwo kuba mudahusha mu mikinire ye, nk’ uko iyi nzoka na yo ibigenza; yari afite ubuzima burimo byinshi (nirinze kuvuga byose): yatsindiye imyanya y’ icyubahiro myinshi, ndetse n’ ibihembo mu myaka igera muri makumyabiri yamaze akina uyu mukino w’ intoki.
Yari afite ubuhamya yitangiye muri 2013, ko ashaje nk’ uko vino isaza isharira, (nibwira ko yumvaga agifite ubushobozi bwo gukina), yari umunyamuryango ukomeye w’ idini imwe ya gikristo yo muri Amerika, ndetse yakoraga ibikorwa byo gufasha.
Ariko ubuhamya bw’ Ingenzi ni ubwo Imana igutangira……
Inkuru y’ ibitazabura kuza ni uko; ku myaka 41 yapfuye azize impanuka y’ indege….
Ikibazo kuri iyi nkuru?
Ushobora kumbaza impamvu nsize ubuhamya bw’ umuntu w’ umukinnyi ku rubuga rwa gikristo! ariko uyu mukinnyi yari ari mu idini ya gikristo, kandi hari n’ abantu bari mu madini ya gikristo bamukundaga (n’ ubwo yenda batamusengeraga), bakamukunda mu buryo bweruye cyangwa bw’ ibanga (bitewe n’ ishusho bafite badashaka kwangiza; ko ari abafana!) Byabaye ko abantu bamwe bakunda kwinezeza ariko bakaba mu madini ngo ntacyo bitwaye ….
Rero, iyi nkuru abakristo bazayisoma simbateye amatsiko yo gushakisha kuri murandasi (interineti) cyangwa ahandi; amakuru y’ uyu mukinnyi ahubwo mbateye amatsiko yo kwibaza ngo ibyamubaye bimbaye ho sinaba ntunguwe?
Ese twebwe iyi nkuru ni iyacu?
Hari ibitekerezo…..
Abantu bamwe barababaye cyane ndetse bumva ko uyu mugabo atari akwiriye gupfa, ko yari agifite imbaraga n’ ubuzima byo kubaho!
Abandi nabo bumva ntacyo bibatwaye kuba yari kubaho cyangwa se yapfa! Kuko n’ ubundi batamuzi kandi batamutekerezaga!
Abandi bo bagira amatsiko menshi yo gushakashaka impamvu y’ urupfu rwe; ko ntaho ihuriye n’ imyuka mibi cyangwa ibyaha yakoze!
Ariko mureke turekere aho kureba agatotsi kari mu jisho ry’ utagihari, ahubwo dusabe IMANA Idutokore umugogo uri mu jisho ryacu! (Matayo:7:3)
Ikibazo kiri mu jisho ry’ ukiri muzima
Uyu mugabo ntabwo nari muzi cyane, ariko naramwumvise (kuko niganye n’ umusore wiyitaga iri zina); ayo ni yo mateka dufitanye! Nyamara umuntu utakiriho ntabwo ikibazo abazwa ari iki ngo “Ni abantu bangahe bari bakuzi?” cyangwa se ngo ni “abantu bangahe wowe wari uzi?” ahubwo ikibazo gihinduka ngo “Ese hari umuntu waba ukuzi?” “Ese Yesu yari akuzi?” uyu mugabo kuba akuzi ni byo byonyine bizatuma umuntu atsinda cyangwa atsindwa n’ urubanza.
Yesu nawe aca umugani w’ abakobwa icumi(Matayo:25:1-13), yavuze ko abantu atigeze kumenya batizinjira mu rugo rwe (kubana n’ IMANA mu ijuru)!
Aba bakobwa batanu b’ abapfu birashoboka ko bari bafite abantu benshi babazi kandi babemera, ariko Yesu ntabwo azababwira ngo ku itorero ntibigeze kukumenya, cyangwa se ngo muri group y’ amasengesho ntibigeze kukumenya, ariko imvugo ya Yesu izaba ngo sinigeze kubamenya!
Kandi impamvu YESU hari abantu atazi; ni uko hari benshi bafite imihango y’ idini n’ indi mico myiza (irasa n’ amatabaza): ubarebeye kure wagira ngo bafite umucyo; ari wo bwenge IMANA iha abantu ibigishirije mu ijambo ryayo, kugira ngo batunganywe nayo, ariko nyamara ugasanga nta buzima bafite imbere muri bo!
Nk’ uko nyir’ itabaza ridafite amavuta amera ni ko n’ umuntu witwa ko ari uw’ IMANA ariko adasoma ijambo ryayo ngo rimubere ibitekerezo ngenderwaho; azamera! Azakorwa n’ ISONI, kuko yavuye mu isezerano ry’ IMANA ariko akagumana imihango y’ IMANA! Yarivuyemo kuko atarimenye ariko akomeza kwitwara nk’ ufite amavuta!
Abantu benshi bibutse ubuzima bw’ uyu mugabo ariko ntibatekereje ku buzima bwabo ngo bibaze niba banyura mu nzira ISHIMWA n’ IMANA.
Uyu munsi ufite amahirwe yo kongera kumenya IMANA, niba amaso yawe akibasha gusoma cyangwa amatwi yawe yasomerwa ijambo ry’ IMANA, iki ni cyo cyangombwa Yesu areba mu bitekerezo by’ umuntu akamumenya!
Turekere aho imihango yo gusezera Abatagihari kuri status, ahubwo dutekereze niba iki kibazo turi kugisubiza neza…..
“ESE Yesu arakuzi ko umwubaha muri 2020?”
Ejo nawe watangira ukabumbura Bibiliya yawe nawe Yesu akakumenya….
Simvuze ngo ruhukira mu mahoro, ariko ndavuze nti “urabeho” kuko kuruhuka byo ni IMANA Ibigena; ikabihereza uwarutse umutwaro w’ ibyaha akiri mu isi….
Ese wowe wararuhutse?
Well text with abroad message