Amakuru

Uruhare rw’itorero mu gihe isi yugarijwe n’icyorezo ni uruhe?

0Shares

Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya koronavirusi, ni virusi yandura mu buryo bworoshye,bikaba byatumye igihugu cyacu cy’U Rwanda gifata imyanzuro itandukanye kugira ngo hagabanywe ikwirakwiza ryayo. Inkomoko yayo nyakuri usangwa ishidikanywaho, aho usanga abantu benshi bavuga ko iyi virusi yaba yarageze mu bushinwa ijyanyweyo n’Abasirikare b’amanyamerika,abandi bakavuga ko yaba yarakozwe n’umuntu ikamucika ikajya hanze,abandi bati”Imana irimo irahana isi kubera ibyaha”

Isi yugarijwe n’icyorezo cya koronavirusi itera indwara yitwa COVID-19

Muri iyi nkuru turagaruka ku ruhare rw’itoreromu gihe isi yugarijwe na coronavirus,tukaba twarifashishije abakozi b’Imana batandukanye mu gihe twakoraga iyi nkuru. Muri rusange itorero rifitiye umumaro ukomeye isi mu nzego zitandukanye nko mu bukungu,mu buvuzi ndetse n’iterambere muri rusange. Ariko nubwo abantu bamwe batabiha agaciro, iyo usomye muri bibiliya ibivuga neza iti”dusa n’abababara ariko twishima iteka,dusa n’abakene nyamara dutungishije benshi,dusa n’abatagira icyo dufite nyamara dufite byose”(2 abakorinto 6:10).

Muri Bibiliya,igitabo kirimo ijambo ry’Imana mu butumwa bwiza uko bwanditse na Luka ibice cumi na kimwe,umurongo wamakumyabiri n’umunani hagira hati”Nawe aramusubiza ati”Ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakaryitondera”.

Iyo usomye Bibiliya uhasanga amagambo agira ati” Nindamuka nkinze ijuru imvura ntigwe,cyangwa nintegeka inzige ngo zone igihugu,cyangwa ninohereza mugiga mu bantu banjye,maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga,bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi,nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo,mbakirize igihugu”( 2 Ingoma 7:13-14).

Tugendeye kuri iri jambo, imwe mu mimaro y’Itorero dusanga muri aya magambo ni iyi:

1.Gusengera isi kugira ngo Imana idukize iki cyorezo nkuko ijambo ry’Imana ribidusaba mu gihe isi cyangwa iguhugu gihuye n’indwara.

2.Twihane ibicumuro byacu

3.kwicisha bugufi imbere y’Imana

4.Umumaro wa kane ni gukomeza kwizera Imana mu gihe nkiki,tunakomeza kuzirikana ko Imana ijya ikiza indwara zananiranye.

5. Nanone kandi itorero rikwiye gutanga ihumure kuko nkuko twabivuze haruguru, no mugihe gisa nk’icyumubabaro twishima iteka. Itorero rikwiye gukomera rigakomeza abandi.

Icyongeye kuribi kuko amatorero afite  umugisha w’uko abayoboke  babo babumvira cyane,agomba gufasha  Leta mu gukangurira abayoboke babo zimwe mu ngamba zo kwirinda gukwirakwiza aka gakoko ka koronavirusi.

Benedata,Dukomeze kuzirukana ko Imana ariyo buhungiro bwacu mu byago no mu makuba kandi ushaka Imana agomba kuba yejejwe. Aha twakibaza ikibazo mbese wowe urejejwe,icyakabiri  muri iyi minsi wizeye Imana? Amahoro y’Imana abane namwe kandi ubuntu bwa Kristo bubakomeze muriyi minsi

 1,038 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: