Amakuru amatangazo Ibyigisho Menya nibi Ubuhamya

Urwandiko rwandikiwe ab’itorero igice cya cumi: benshi barabisomye(ma) ariko ntibabitekerezaho, burya nta ntwaro yakoresheje ahubwo yakoresheje amagambo (Goliyati).

0Shares

Hari abantu bavuga nabi ukagirango nibyo baremewe gukora kandi bitwa ko bakijijwe (aya magambo nayakuye kurukuta nkoranya mbaga rwa watsapu rw’umushumba wahamagariwe gutoza no kwigisha ku muryango “Pasitoro Desire Habyalimana). Abahanga mubijyanye n’imitekerereze (Psychologist) bavuga yuko kuvuga nabi bikomoka kukuba ubikora nawe yarabwiwe/yararezwe abwirwa nabi cyangwa ku marangamutima akomeretse “ibikomere” bigatuma nawe avuga nabi. Twibukiranye ko umutima ukomeretse byoroha gukomeretsa abandi kandi ntawutanga icyo adafite bityo uwahawe kubwirwa nabi nawe asohora kuvuga nabi, kuko dusohora ibyo twinjije (Dogoteri Mayirizi Munore).

Biragoranye ko wakora urugendo rw’ibirometero icumi (10 km) utarumva umuntu uvuga nabi, ubara inkuru yuko yabwiwe nabi, cyangwa avuga iby’undi wabwiwe nabi. Ibi byatumye kuvuga nabi bibata abantu kugeza kurwego babifata nk’ibisanzwe nyamara ntabwo twakirengagiza yuko kubwirwa nabi bikomeretsa cyane uwumva kuruta uvuga cyane ko uvuga. Kubwibyo rero ujye uzibukira amagambo adakwiriye kandi atagira umumaro (1 Timoteyo 6:20) kuko ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza (Imigani 18:21).

Benshi barabisoma ariko ntibabitekerezaho.

Umufirisitiya arongera aravuga ati:”Nsuzuguye ingabo za Isirayeli uyu munsi, nimumpe umugabo turwane twembi, Sawuli n’Abisirayeli bose bumvise ayo magambo y’umufirisitiya bariheba baratinya cyane, bashya ubwoba, baramuhunga (1 Samweli 17:10-11,24B).

Abantu mungeri zitandukanye bagiye ndetse nanubu baracyasoma inkuru z’umugabo witwa Goliyati kandi ndahamya ko iyo umuntu yumvise izina Goliyati mubitekerezo bye hahita haza uwitwa Dawidi. Benshi basoma ino nkuru bashobora gutwarwa n’amarangamutima ndetse mubitekerezo byabo bakumva ko Goliyati yakoresheje intwaro akanga Abisirayeli (Benshi ntibabitekerezaho)ariko siko biri ahubwo yakoresheje intwaro yitwa amagambo. Ntekereza ko noneho ubu twahita twumvira hamwe ukuntu amagambo cyangwa ijambo ribi rifite imbaraga zikomeye zirenze gukomeretsa umutima ahubwo zituma nabatojwe iby’ingabo bahinda umushyitsi, bagashya ubwoba bakihisha.

Muri iyi nkuru rero Goliyati ni urugero rubi mu byanditswe byera nkuwakoresheje ijambo agatuma imitima yaba Isirayeli ishya ubwoba/ikomereka (anxiety) ndetse bagahunga nagereranya nk’ihungabana (trauma). None aho nawe ntiwaba ukoresha amagambo mabi atuma abantu badashaka kukumva (anxiety) ndetse n’imitima yabo igakomereka (traumatizing)?

 

Ubuhamya bwanjye

1.Bambwiye ko mvuga nabi nanga kubyemera bimbera inzitizi zo kubireka

Ubwo nari umunyeshuli mucyiciro cya kabiri cya Kaminuza mubijyanye no kumenya imyitwarire n’imitekerereze ya muntu ndetse n’ubuvuzi bubyerekeye (Bachelor’s degree of Clinical Psychology) negerewe n’abantu batandukanye bakambwira ko nkora neza ariko mvuga nabi (sinatukanaga ariko sinavuganaga ubugwaneza), yewe hari nuwavuze ko amagambo yanjye aryana cyane ndetse akomeretsa cyane kugeza aho nta nuwakifuza kunyumva. Nyamara ibyo bambwiraga byose numvaga ko bandenganya kuko numvaga nkora inshingano zanjye neza ngaterera agati muryinyo nkabyirengagiza. Kwanga kwemera ibyo bavugaga byatumye nkomeza kuvuga nabi kuko numvaga ndengana. Yewe ndahamya ko ibyanditswe byera byari binsohoyeho ko uwanga guhanwa ntiyita ku bugingo bwe, Ariko uwemera gucyahwa yunguka ubwenge (Imigani 15:32).

2.Kwemera ko mvuga nabi byambereye ikiraro cy’urugendo rwo kureka no gupfa ku kuvuga nabi.

Nyuma y’igihe kinini mbwirwa ibyo ariko nkumva ko ndengana nahishuriwe ko ucyahwa kenshi agashinga ijosi azavunagurika atunguwe nta kizamukiza (Imigani 29:1). Nyamara kwemera ibyo nabwirwaga byabaye ikiraro kingeza mu rugendo rwo kwigobotora ingeso yo kuvuga nabi, simvuze ko maze kubisingira rwose ahubwo ndacyamaranira gutanguranwa ngo mpabwe intsinzi kuko ndushishwaho kunesha n’uwankunze (Abafilipi 3:14; Abaroma 8:37).

3.Impamvu y’ubuhamya bwanjye n’Umusozo.

Ubuhamya buba mubice bibiri, ubuhamya bwibyo tuvuga, ndetse n’ubuhamya bwibyo dukora, ubuhamya bwibyo tuvuga buheshwa agaciro nibyo dukora, kandi iyo ibyo tuvuga bidahura nibyo dukora bifasha abatatuzi ariko bikagusha abatuzi. Muri iki kinyejana usanga abantu batanga ubuhamya bwuko Imana yabahaye abagore, abagabo, amazu, ibyo kurya ndetse n’ibindi nubwo ibyo aribyiza ariko itorero rya kera ryatangaga ubuhamya bwo gupfa kungeso mbi. Mwene Data ushobora kuba nawe uri kurwana niyi ngeso ndetse ukaba utari kwemera ko uyifite. Kutemera ko uyifite bizakomeza kukubera imbogamizi ariko kwemera ingeso bizatuma wisunga uwayigukiza.

Tugana ku musozo, Imana irakwibutsa ko nubwo ururimi ari urugingo rutoya ariko ari umuriro kandi rwuzuye ubusabwe bwica (Yakobo 3:5-6, 8). Bityo amagambo y’amanjwe Atari ay’Imana uyazibukire (2 Timoteyo 2:160, ariko uko ubonye uburyo ujye uvuga ryiza ryo gukomeza abandi kugirango riheshe abaryumvise umugisha (Abefeso 4:29).

 1,598 total views,  4 views today

0Shares

8 COMMENTS

  1. Thank you Man of God, ibi ntekerezako bikwiye kutwigisha kugendana n’Imana duciye bugufi ( Mika 6:8) kdi tukemera guhanwa nk’abantu bahawe cg bafite ubwenge buva mu ijuru ( yakobo 3:17)

    Every blessings

  2. Amen, ni kenshi tubwirwa intege nke zacu tukagirango ni ukutwanga ariko irivuze ubarenze 2 burya iyo tubigenzuye dusanga ari ukuri.twerere guhanwa kd twumve ibyo tubiba mu bantu uko bibamerera, ibyiza tubikomeze ibibi tubikosore.
    Urakoze cyane

  3. Ururimi ni urugingo ruto nyamara amagambo yarwo akomeye kuruta amabuye👏👏umwuka wera adokomereze mu rugendo rwo gupfa kungeso

  4. Iteka uko tugenda twegera urumuri(Christ) Niko turushahi kwibonaho umwanda biba byiza iyo utabaye inkundamwanda(gushinga ijosi) ukaba inyangamwanda(guca bugufi)

  5. murakozre cyn kubw’ubuhamya bwanyu…. Uwiteka adushoboze gupfa ku ngeso za kamere kd atwomore ibikomere twatewe n’amateka kugira ngo dusingire icyo Kristo yadufatiye

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: