Amakuru amatangazo Ibyigisho

Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero Igice cya Karindwi: Nubu baracyabijyaho impaka ibirenge bye bireba imbere ariko amaso ye arareba inyuma (Mukaroti).

0Shares

Mu mutima w’umuntu niho hacurirwa imigambi myiza cyangwa mibi kandi icyihuzuye amaherezo, nicyo kimutera imbaraga zo gusohoza iyo migambi. Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga, Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni (Zaburi 84:6). Kuzuza umutima ibiwuhesha imbaraga ndetse n’ubundi butunzi bwiza bumeza imbuto nziza kandi bikomeza nyirawo nomugihe haje ikimunyeganyeza.

Bamaze kubakuramo, umwe muri bo aravuga ati “Hunga udapfa. Nturebe inyuma kandi ntutinde utararangiza iki kibaya, hungira ku musozi utarimbuka.” Maze uwiteka agusha kuri Sodomu n’I Gomora amazuku n’umuriro, bivuye ku Uwiteka mu ijuru. Atsemba iyo midugudu yose na cya kibaya cyose n’abayituyemo bose, n’ibyameze ku butaka. Ariko muka Loti arakebuka, areba inyuma amukurikiye, ahinduka inkingi y’umunyu (Itangiriro 19:17, 24-26).

Hari umwigisha wigeze kuvuga ko “Imana yashatse Itorero mu Isi iraribura ariko ishatse ibona Isi mu Itorero”. Nanjye nakungamo nifashishije urugendo rw’  ab’Isirayeli, yuko bavuye muri Egiputa ariko egiputa ntiyabavamo. Ibi byabaye kuri Muka Loti yavuye muri Sodomu ariko Sodomu ntiyamuvamo nicyo cyatumye ubwo yavaga muri Sodomu ahunga yahindutse inkingi y’umunyu. Kuko nubwo ibirenge bye byerekezaga aho abandi bahunguye we yerekeje amaso I Sodomu. Icyo kibumbano cyigaragaza ibirenge bya Muka Loti birebe aho ajya ariko Amaso “umutima” ureba aho ava (Nubu baracyabyibazaho).

Urugero rwa Muka Loti rurashushanya ubuzima bw’abizera,aho amagambo yabo agaragaza ko bari kujya mu Ijuru ariko ubuzima babayeho buragaragaza ko bagikunze Sodomu (Isi) nicyo gituma abantu babibazaho niba bizera cyangwa batizera (Bagibwaho impaka). Mwenedata ushobora kwicara ukavuga ko uru rwandiko rugenewe ab’Itorero runaka ariko wandikiwe uru rwandiko kugira ngo wibutswe kandi uburirwe ko nkuko Muka Loti yahindutse inkingi y’umunyu ntiyabonye Sowari ndetse ntiyabona na Sodomu, bityo niko uba mu buzima budahura nibyo avuga azabura Isi n’Ijuru.

Bityo wuzurane n’Umwami, wuzuze umutima wawe Ijambo rigukomereza kwizera umurimo wa Kristo, utoze umutima wawe ubutunzi bwo kumvira no kugandukira ijwi ry’Ihaguhamaye, kuko ni Iyo Kwizerwa. Kandi hari  inkuru nziza “Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana” (Ibyakozwe n’Intumwa 17:30).

Tugana  ku musozo, rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa kuko niho iby’ubugingo bikomoka (Imigani 4:23). Nkuko Muka Loti yavuye muri Sodomu, Sodomu ntiyamuvamo ninako umwizera uvuye mu Isi ariko Isi ntimuvemo niyo agiye mubu Kristo ntabwo bumujyamo, bityo ntitugakeze abami babiri kuko wakunda umwe ukanga undi (Luka 16:13) ahubwo tugire imitima ihindutse kandi imaramaje (Abaroma 12:2).

 1,742 total views,  6 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: