Amakuru Ibyigisho Menya nibi

Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero Igice cya Gatatu : Nubwo bose barize amarira amwe ariko humviswe Umwe.

0Shares

“Ni bwo bazantakambira nkabihorera, bazanshakana umwete ntibazambona kuko banze kumenya, kandi ntibahisemo kubaha Uwiteka.” ( Imigani 1:26-27).“Nuko barataka ariko ntihagira ubasubiza, bitewe n’ubwibone bw’abanyabyaha.”(Yobu35:12). Mu Ijambo ry’Imana dukunze kumva amagambo atwemeza ko nidutaka tuzasubizwa. Ariko burya Imana iyo yitegereza ireba isoko yo gutaka kwacu. Igitera Imana kutwumva, akenshi si ibigaragarira amaso y’abantu yuko twagize agahinda nko kurira cyane n’ibindi. Ahubwo gutaka kurimo guca bugufi no kumvira Imana, kandi bidusunikira kwihana no kwegera Imana, nibyo Imana yumva. Kubera yuko Umwuka w’Imana azi kutunihira imbere y’Imana ninawe utuyobora uko dusaba. Ni byo koko harubwo amarangamutima asobanura uko umutima umerewe, ariko umutima utakishijwe no kugambirira neza, wemeza Imana.( Nubwo mwese mwatakiye hamwe, humviswe bamwe)

“Uwiteka abahe mwembi kubona uburuhukiro mu mazu y’abagabo banyu. arabasoma, batera hejuru bararira. Bakobwa banjye, nimwigendere musubireyo, kuko ndenze urucyuriro. Navuga nti ‘ndabiringiye’, ndetse naho nabona umugabo iri joro, nkazabyara abahungu, ibyo byatuma mubarindira kugeza aho bazakurira? Ibyo byatuma mudashaka abagabo? Bye kuba bityo bakobwa banjye, kuko mbababarira cyane. Erega Uwiteka yabanguriye ukuboko kundwanya!” Barongera batera hejuru bararira, Orupa asoma nyirabukwe, Rusi we amubaho akaramata (Rusi 1:9, 12-14).

Muri icyi kinyejana cya makumyabiri na rimwe, Abakristo bamwe bayobowe n’ubwenge bwabo n’amarangamutima kuruta kumaramaza bagafata umwanzuro waho bakwiye kuba. Nicyo gituma bamwe bategereza gusubizwa bakabibura. Kuberako amarira turira siyo azatuma ibyo dushaka bisubizwa ahubwo umwanzuro dufata nyuma yamarira niwo ngenzi!

Orupa na Rusi bose baririye rimwe mu maso ya nyirabukwe ariko nubwo bose barize amarira amwe, bose siko bahiriwe, ahubwo Rusi wamaramaje mumutima gukurikira Nawomi niwe wahiriwe. Bityo tugomba kuzirikana ko nubwo mwuka wera agira amarangamutima ariko ntabwo yumva amasengesho y’amarangamutima ahubwo yumva kwizera kumaramaje kuri mumarangamutima.

“Icyakora sinashimishijwe n’uko mwagize agahinda, ahubwo ni uko ako gahinda kabateye kwihana, kuko mwagize agahinda ko mu buryo bw’Imana ngo mutagira icyo mubura ku bwacu.” (Abakorinto 7:9) Nicyo gituma mwenedata wandikiwe ururwandiko wibutswa yuko nkuko Sawuli yagambiriye kureka guhiga Dawidi ariko bugacya yongera kuubura icumu, ninako kuganzwa n’amarangamutima atarimo kugambirira guhamye ntagisubizo cyibyo wifuza uzabona.

 1,500 total views,  4 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: