Amakuru amatangazo Ibyigisho Ubuhamya

Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero Igice cya mbere: Nyuma yibyo wakoze n’ingeso zawe zizavugwa.

0Shares

Ariko twakwisuzuma ntitwagibwaho n’urubanza (1Abakorinto11:31). Mubuzima bwa buri munsi hari ishusho umukirisito aba afite mubo abana nabo, ndetse muhuye bwa mbere hari ingeso umuntu yabonekwaho akaba yacirwa urubanza n’abandi ko yaba akijijwe by’ukuri. Akenshi iyo twisuzumye neza, Umwuka wera akaturondora,ntiducurirwa urubanza n’abandi ko dufite umugayo. Hari ubwo abizera bakora imirimo ndetse myiza nkuko bahamagawe, ariko ari abanyangeso mbi. Ingeso ni ukugira igikorwa runaka umuco. Iyo twakiriye Yesu atera imbuto y’Umwuka wera muri twe, natwe tukarerwa, tukigishwa ingeso nziza, imwe mu mbuto z’Umwuka wera (Abalatiya5:22b).

(Nyuma yibyo wakoze n’ingeso zawe zizavugwa).

“Ariko indi mirimo ya Yotamu, n’intambara ze zose n’ingeso ze, byanditswe mu gitabo cy’Abami b’Abisirayeli nab’Ababayuda. Nuko Yotamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Ahazi yima ingoma ye “(2 Ngoma 27:7, 9).

Abami babaga baratoranijwe n’Uwiteka cyangwa barimitswe kubera imiryango baturukagamo (Monarchy), kandi bimikirwaga  gukora imirimo myinshi.

Tugarutse ku mwami Yotamu, Bibiliya imutangira ubuhamya yuko yari Umwami wakoraga ibishimwa n’Uwiteka ariko mu iherezo rye bavuga ko imirimo yakoze haraho yanditswe ndetse n’ingeso ze zaranditswe. Nubwo umwanditsi atatubwiye ingeso izo arizo, ariko ab’itorero dukwiye kuzirikana yuko, nyuma y’imirimo dukora mu Isi, ingeso zacu nziza cyangwa mbi haraho zizandikwa, mumpapuro cyangwa kumitima y’Abantu. Ese ni izihe ngeso urikwandikisha zizasigara zivugwa? (Fata akanya ubitekerezeho).

Nkuko byari byarahanuwe n’umuhanuzi Pawulo yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya kuko abantu bazaba bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako (2 Timoteyo3:5a). “Igihe kizaza ubwo Abashumba bazibwira yuko bari kugaburira Intama ahubwo udututi mumakoraniro yabo tuzaba twuzuye Ihene mw’ishusho y’Intama,” byavuzwe na Karoli Sipagiyoni (Charles Spurgeon). Uyu mwigisha mwiza wabayeho kuva 1834-1892 aramutse ageze muri iki kinyejana cya makumyabiri na rimwe yakibonera neza ibyo yahanuraga. Bityo wirinde yuko haricyo wakorera kwishushanya mumakoraniro kuko ari ingeso zizavugwa.

Pawulo, Esiteri, Yobu, ndetse na Yesu  basize bandikishije ingeso nziza, ariko, harinabandikishije ingeso mbi nka Kayini, Aburahamu (nubwo yarinshuti y’Imana yarabeshye), Dawidi (yasize yandikishije ingeso y’ubusambanyi kandi yarakoze neza mubami babayeho muri Isirayeli).

Bityo Mwenedata wandikiwe ururwandiko kugirango ujye ugendana ingeso nziza nk’ugendera mumucyo (Abaroma13:13), kandi uzirikane ko imbuto z’umucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka n’ukuri (Abefeso5:9). Nuko rero zirikana yuko Ingeso imwe ishobora gutuma imirimo yose myiza wakoze itabera isomo n’umugisha kubandi.

Tugana ku musozo w’inkuru, “Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira.”(Abafilipi4:8) Mana utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge (Zabuli 90:12).

 2,258 total views,  2 views today

0Shares

2 COMMENTS

  1. Imana idufashe cyane! Dukwiye kubaho tugaragaza kwera kw’Imana mu isi kandi Mwuka wera atwibutse ko turi abashyitsi n’abimukira inaha tuhandikishe ibizagirira abazatumenya umumaro. Imana ibahe umugisha

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: