Amakuru Ibyigisho

Uzi gukunda cyangwa ukunda uburyo biryoha gusa ? dore aho urukundo wakunzwe ruherereye

0Shares

Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvisse kuri Data byose mbibamenyesheje. Ni cyo gituma mpfukamira Data wa twese uwo imiryango yose yo mu ijuru n’iyo mu isi yitirirwa, ngo abane nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwe buri gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw’Umwuka we, kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo mukaba mushikamye.

Muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n’abera bose ubugari n’uburebure bw’umuramararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, mumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw’Imana. Nuko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n,ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo, icyubahiro kibe icyayo mu Itorero no muri Kristo Yesu, kugeza ieka ryose ry’ibihe bidashira (Abefeso 3: 14-21).

Umwigisha Byiringiro Bienvenue Louange agira ati “Bibiliya itugaragariza urukundo rwa Kristo ariko abantu benshi bagize urukundo rwa Kristo nk’indirimbo ariko bataruzi cyangwa batarubamo barishushanya cyane berekana ko buzuye urukundo nyamara ari uburyaryarya gusa gusa, ibyo bigaragara iyo habayeho kutumvikana kubintu cyangwa umuntu agukoreye ikintu kitari kiza , umuntu ahita ahinduka ariko nyamara Yesu yarakubiswe, yambikwa ubusa, yambara ikamba ry’amahwa ndeste aranabambwa kubera urukundo, adukunda iyo ataba urukundo, Yesu yadukunze nukuri ntiyarikwemera y’uko ibyo byose bimubaho kuko yarafite ubushobozi bwo kuba atafatwa n’abana b’abantu “.

Urukundo rwa Yesu ni ikigereranyo cyuzuye cy’urukundo. Impamvu nuko urukundo rwa Yesu rurahebuje, ni urukundo rutarobanura kubutoni, ni urukundo rwuzuye.Kubera urukundo rwa Kristo Yesu yatumenyesheje ibyo yumvise ku Mana kubera ko tutari abagaragu twahawe ubushobozi bwokumenya ibyo Databuja akora ibi byabayeho kuko twemeye kuba incuti ya Yesu. Hari ikigaragaza ko wakiye urukundo rwa Yesu, 1Petero 1: 5-8mwebwe abarindwa n’imbaraga z’Imana ku bwo kwizera, murindirwa agakiza kiteguwe kuzahishurwa mu gihe cy’imperuka.

Nicyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumara igihe gito mubabazwa n’ibibagerageza byinshi, kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu nubwo ishira igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk’ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n’ubwiza n’icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa. Ubwo mumukunda mutaramubona, kandi nubwo none mutamureba muramwizera, ni cyo gituma mwishima ibyishimo byiza bitavugwa”.

kwizera Imana byerekana ko wabaye inshuti nayo, gukora ibyo Kristo adutegeka byose byerekana ko twakiriye urukundo rwa kristo, ukunda mugenzi we nkuko Kristo yadukunze byerekana ko yakiriye urukundo rwa Kristo, Ese wakiriye urukundo rwa Kristo? ese waba ubayeho ubuzima bwuzuye urukundo rwe? Emerera Yesu umuhe ikaze mu mutima wawe kuko Yesu agukunda urukundo ruhebuje. Shalom!!

 1,624 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

  1. Imana ishimwe cyane kubw’urukundo rwayo rwinshi rwatumye itanga no gutanga umwana wayo umwe wikinege ngo adupfire twebwe abanyabyaha.

    Twafashijwe cyane rwose

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: