Ibyigisho

Yesu aba afite ubundi buryo! CYIZA Nike

0Shares

Amateraniro ya CEP ku cyumweru ku wa 1 nzeri 2019

Umwigisha: Cyiza Nike

Intego y’ijambo:” Nubwo bimeze bityo ariko Yesu twizeye aracyafite ubundi buryo”

Nubwo ubona ntaburyo ariko yesu we aba agifite ubundi buryo bwo gukoramo ibintu.

Yohana 6:1”Hanyuma y’ibyo Yesu ajya hakurya y’Inyanja y’i Galilaya, ari yo yitwa Tiberiya. 2Iteraniro ry’abantu benshi riramukurikira, kuko babonye ibimenyetso yakoreye abarwayi. 3Yesu azamuka umusozi yicaranayo n’abigishwa be. 4Ubwo Pasika, iminsi mikuru y’Abayuda, yendaga gusohora. 5Yesu yubura amaso, abonye abantu benshi baza aho ari abaza Filipo ati “Turagura hehe ibyokurya ngo aba babone ibyo barya?” 6Icyatumye amubaza atyo yagira ngo amugerageze, ubwe yari azi icyo ari bukore. 7Filipo aramusubiza ati “Imitsima yagurwa idenariyo magana abiri ntiyabakwira, nubwo umuntu yaryaho gato.” 8Umwe mu bigishwa be, ari we Andereya mwene se wa Simoni Petero aramubwira ati 9“Hano hari umuhungu ufite imitsima itanu y’ingano, n’ifi ebyiri. Ariko ibyo byamarira iki abantu bangana batya?

Luka 5: 1” Yesu yari ahagaze mu kibaya cy’inyanja ya Genesareti, nuko abantu benshi bamubyiganaho ngo bumve ijambo ry’Imana. 2Abona amato abiri atsītse ku nkombe y’inyanja, ariko abarobyi bari bayavuyemo bamesa inshundura zabo. 3Yikira mu bwato bumwe bwari ubwa Simoni, amusaba kubutsuraho hato ngo buve ku nkombe, aricara yigisha abantu ari mu bwato. 4Arangije kuvuga abwira Simoni ati “Igira imuhengeri, mujugunye inshundura murobe.”
5 Simoni aramusubiza ati “Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye.” 6 Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika. 7Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo baze babatabare, baraza buzuza amato yombi bituma yenda kurengerwa. 8Simoni Petero ngo abibone atyo yikubita imbere ya Yesu ati “Va aho ndi Databuja, kuko ndi umunyabyaha!

Ibyakozwe nintumwa 1:6”Nuko bamaze guterana baramubaza bati “Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?” 7Arabasubiza ati “Si ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Data yagennye, ni ubutware bwe wenyine. 8 Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi.”

Dusomye ijambo ry’Imana mu butumwa bwiza uko bwa nditswe na Yohana. Bibiliya itubwiye Yesu arimo kujyendajyenda, hejuru kugice cya gatanu niho itubwira Yesu akiza umurwayi wari umaze imyaka mirongo 38, ku kidendezi. Bukeye bahuriye mu rusengero, aramumenya aramubwira ati: ntuzongere gukora icyaha utazongera guhura nishyano riruta iryambere. Wa muntu yari yarakijije yibuka ko abafarisayo bamubajije uwamukijije akamuyoberwa, niko kubwira abafarisayo ati “wamuntu wankijije nguyu,” Abafarisayo bamugisha impaka bamubwira ko yakoze ibitangaza ku isabato. Ariko arababaza ati” mbese igikomeye ni ugukora imirimo? Nuko arababwira ati” data arampamya kandi nanjye imirimo nkora irampamya. Mbese Yohana ntabwo yampamije? Gusa sinishingikiriza kubuhamya bw’abantu ahubwo nishingikiriza ku bwa Data.”

 Rero kuri kino gice niho tubona kubera ya mirimimo nibitangaza yakoze yatumye abantu bamukurikira. Nuko amenya ko bari bushonje, abaza abigishwa be niba hari icyo kubagaburira bafite. Nuko Filipo aramusubiza ati” aha hantu turi nta ho twabasha gukura ibyo kubagaburira, aravuga ati mu ruhago dufite mo amadenariyo magana abiri, ariko imitsima yagurwa nayo ntabwo yahaza abab bantu nubwo umuntu yaryaho gato. Ariko Yesu kumubaza ibyo yari azi icyo ari bukore. Nuko Andereya abonye Yesu akomeje kubabaza, arongera aravuga ati” muri iri teraniro ntakindi kintu kirimo keretse umwana w’umuhungu ufuite imigati itanu namafi abiri, ntakindi kirimo.” Ariko urebeye ku ruhande rw’abantu, ibi abagabo bavugaga byari ukuri. Ntabwo ari ukuvangirwa ku ruhande rw’abantu nabwo byashobokaga ariko Yesu we yari abishoboye. Nuko arababwira ati” nimubwire uwo mwana azane iyo migati nayo mafi.abwira abigishwa be ngo bicaze abantu. Arangije arabisengera bararya barahaga, birasaguka, arababwira ati” nimwegeranye ibyo bisigaye, babiteranyije byuzura indengo 12.

Twasomye nirindi jambo muri Luka. Aho abantu bakurikiye Yesu iruhande rw’inyanja, nuko abona ubwato bwari ubwa Petero. Amusaba kubutsuraho hato, maze yigisha yicaye mu bwato. Nuko arangije kubigisha, abwira Petero ati jugunya ishundura zawe urobe. Petero mu kumusubiza aramubwira ati” mwigisha twaraye turoba dukesha ijoro ntakintu twafashe. Kandi Petero yari yarakuriye ku Nyanja yari umurobyi na mbere yuko ahamagarwa, kuko baroba nijoro iyo bashaka kuroba amafi. Aramubwira ati” none, mwigisha ntayo twafashe ariko arangiije kubwira Yesu gutyo  aravuga ati mwigisha ubwo ari wowe ubivuze, reka mbikore” ariko akijugunya inshundura, afata amafi meshi cyane ubwato bwenda  kurengerwa bahamagara nabari hafi kugirango babatabare. sinzi ni  niba Petero yarabikoze kubera ko yizeye cayangwa yari yubashye Yesu kugirango atagirango yamusuzuguye.  Aha ikibizo cyigaragara ni uko abantu twizera Imana tuyizereye muri purensipe (principals) zisi, bigatuma tuvuga duti yesu yaduha amafi ar’uko twarobye nijoro, ariko saa sita z’amanywa ntibishoboke. Ntabwo dukwiye kwizera muri ubwo buryo ahubwo dukwiye kwizera Yesu neza kuko we aba agifite ubundi buryo bwo gukora.

Turi hano 2011 niho hadutse ikintu cyambere ngo bakureho buruse. Baravuga ngo nibatoranye mo abantu babakene, nuko baratangira gutoranya, nuko ndi mu riusengero nti” nubwo bafata umuntu umwe, azaba arinjye, nshingiye kuko ntabushobozi nari mfite, kandi nari umukozi w’Imana. Ariko nubwo wibwira ibyo, hari igihe inzira uba utekereza ko ariho Imana izaca igutabara ataba ariho, ariko nubwo itahaca Yesu we aba afite ubundi buryo aba azakoresha. Nuko urutonde rusohnotse ndeba ku I risite nsanga sindiho, mbwira abantu twari kumwe nti muziyuko batamfashe! Baranyihorera. Nuko ndajyenda nandikira umupastori twabanaga mu materaniro, ndibwira nti ahari abakiristu bazanteranyiriza nige umwaka wanyuma nari nsigaje. Nuko Pastori arampamagara aransubiza ati”siwowe wavugiye mu iteraniro ko Imana izagutabara, nanjye nti nibyo arangije arambwira ati” jyenda utegereze Imana izagutabare nuko ndajyenda.  Nuko ntashye mpura n’umugore twari duturanye nuko arangije arambwira ati” Nike, wowe wa kanaka, ujya ku ishuri wabuze nitike, ati wowe niwiga, uvuka hano, umva ko ntemera. Nubona wize ukarangiza nzamenya ko iyo Mana yawe ikora. Nanjye ndamusubiza, ati kwiga ahari sinari buzige ariko kuva umvuze, ukarenga ukageza kuri Data wambyaye, ukarangiza, ukagera no ku Mana yanjye, nkubwije ukuri ko nziga nkayarangiza. Nuko ndangije ndataha ngeze ku buriri ndavuga nti Mana dore umugore wambaye ingutiya aragusuzuguye none rero Mana intambara ntabwo ikiri iyange, ni iyawe wirwanirire. Nuko ntiya nsubiza. Ariko bukeye umuntu umwe mu Gatenga agiye gusenga mu gitondondo, Imana iramubaza iti ko uri hano? Arasubiza ati naje gusenga. Irongera iramubaza iti” konte yawe Imeze gute, undi arasubiza ati none mana, amafaranga mfite ko nayakoreye kandi nkaba narayatanzemo icyacumi n’amaturo bimeze gute, ariko irangije iramubwira ati” sicyo nayaguhereye, none igatsibo mfite yo umwna wanjye bateze ngo bazemera ko nkora ari uko yize, none ihute ujyende umuhe amafaranga ajye ku ishuri. Nuko arampamagara, ati uzajya ku ishuri, ndamusubiza nti sinzi niba nzajyayo simbizi. Ariko arangije ambaza ko mfite konte ndikiriza,arangije ampa amafaranga nza ku ishuri.njyeze ku ishuri ndavuga nti aya amafaranga ngomba kuyacunga neza akazandangiriza umwaka ariko Imana irambwira iti”ntabwo ayo mafaranga ari ayo kubika kuko ntiwaruzi niba uzayabona. None uyasangire n’abandi badafite na mba.  Nuko ndangije nyashyira hasi turayasangira. Ayo mafaranga nyuma y’amezi ane yari amaze gushira, nsubira gusenga mbwira Imana nti nonese wa mugabo ko atomgera ku mpamagara, ariko ntiyongeye biba bibi ariko hashize amezi make President wa repubulika ,aravuga ati”mbese iyo nduru numva ahantu hose ibyo byiciro mwabisubiyemo mukareba abarenganye mukabarenganura. Arangije aravuga ati abo musanga bararenganye, nkuko abandi mumaze igihe muyabaha, nabo mubahere aho abandi batangiriye mugeze aho bageze. Nuko babisubiyemo natwe twisanga ku rutonde hamwe nabo twakoranaga umurimo, ayo mafaranga barayaduha uko yakabaye. Nuko nubwo twabona ntanzira Yesu aracyafite ubundi buryo, bw’uko yakugenzereza kandi akakugenza.

Ijambo ryanyuma twasomye muri Luka, abigishwa bavugana na Yesu ingoma ya Abaromani yari yarabarembeje, nuko babaza Yesu bati” mbese iki nicyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisilayeri? Kuko babonaga yarapfuye akongera akazuka, kandi bari bamaze kumenya imbaraga yari afite. Nuko Yesu agiye kubasubiza, arababwira ati “si ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe, nigihe Data yenda kugaruriramo ubwami, ariko muzahabwa imbaraga mwuka wera nabamanukira.  Nuko rero nubwo atari ibyacu kumenya ibyiyo minsi, tuzakomera nubwo ubwami cyangwa ibibazo byaba bikitugose, Yesu aracyafite ubundi buryo, kandi azaba agikora. Nuko tugiye gusenga ariko icyifuzo tugiye gusengeramo ni nk’icyo abigishwa bigeze babwira Yesu bati twongerere kwizera. Aduhe kwizera kudashingiye kuri purensipe zisi, kuko nubwo tawaba tubona nta epfo na ruguru, ariko Yesu we afite ubundi buryo bwinshi bwo gukoreramo. Tumugirire icyizere. Amen

 1,244 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: