Amakuru

Yesu yigisha abigishwa be gusenga, ati “musenge ubudasiba” kuki yababwiye aya magambo?/niki cyari kibyihishe inyuma?

0Shares

Yesu yajyaga aganira n’abigishwa be abahugura, abigisha gusenga ati: “musenge mutajya mu moshya, musengeshe umwuka iteka muburyose bwose bwo gusenga kandi ngo musenge ubudasiba“. Imana yaremye umuntu imukunze kugirango basabane kugirango imubere isoko avoma mo ubuzima bwe bwose. (Abaroma 12:12).

Ubwo abigishwa bari bakiri kumwe n’umukwe (Yesu) yajyaga abigisha gusenga kuko yari abiziko umunsi azabavanwamo bazahura n’amakuba n’ibigeragezo,no kwangwa,gukubitwa no kurenganywa niyompamvu yajyaga abigisha akanabacira imigani ibigisha gusenga, arangije ababwira ko bagomba kwihanganira ibyo byose bazacamo.

Ibaze kuki bababwiye ngo bazihanganire ibyo? kwihangana niki?

Ubusanwe, ijambo kwihangana risobanura ibirenze kwirengagiza ikibazo umuntu ahanganye na cyo. Umuntu ufite uwo muco, ukomoka ku Mana akomeza gutegereza afite ikizere. Ntiyitekerezaho, ahubwo atekereza uwamuhemukiye uko yiyumva.

Ni yo mpamvu iyo umuntu uzi kwihangana akosherejwe cyangwa ashotowe adatakaza ikizere, ahubwo yumva ko icyo kibazo kizakemuka akongera kubana amahoro n’uwo bafitanye ikibazo. umuco wo ‘kwihangana’ uza mu mwanya wa mbere kuko Ari kimwe mubiranga urukundo (1 AbaKorinto 13:4).

Ijambo ry’Imana rinagaragaza ko “kwihangana” ari imwe mu ‘mbuto z’umwuka’ (Abagalatiya 5:22, 23). urugero rw’umugani yabaciriye ubigisha gusenga ubudasiba ni umugani wumupfakazi w’umukene n’umucamaza. (Luka 18:1-8)

havugwamo umugabo w’umucamanza, Uwo mucamanza ntiyitaga kubantu kandi ntiyubahaga Imana, Uwo mucamanza ntiyitaga ku kuri, kandi ntiyagiriraga abababaye ibambe (imbazi). Ibihe byinshi yirukanye uwo mupfakazi imbere y’intebe y’imanza.

 Uwo mucamanza yari azi ko uwo mupfakazi arengana, ariko agashimishwa no gutuma ahora asiragira aho mu rukiko nta gisubizo abona, ahubwo atakambira utamwumva. Nujya ugera mubintu ukumva birenze urugero, ihangane kuko harigihe Waba urimo urageragezwa.

Binygishije iki? Kuba udasubizwa siko hari ibyaha ufite cyangwa udafite ukuri, ahubwo hejuru twabonye kwihangana icyo aricyo (yakobo1:12) nawe urarenga, nkuko uyu mupfakazi yahoraga imbere y’umucamanza kndi arengana,  bigashimisha umucamanza, ninako bishimisha Imana iyo ibonye uhora imbere yayo uri gusenga uyisaba.

Ariko ntibivuzeko ishimishwa no kubona ubabaye, niyo mpamvu Yesu yerekanye itandukaniro rikomeye riri hagati y’uwo mucamanza n’ Imana. Umucamanza ntiyigeze agirira imbabazi uwo mupfakazi; akababaro ke nta cyo kari kamubwiye.  Aho hari itandukaniro rikomeye ugereranije n’uburyo Imana yishimira kwakira abayishaka. nayo iravuga ngo: mbese sinzarengera intore zange zintakira kumanywa na nijoro?

Icyakora yakomeje gutakamba, maze kugira ngo uwo mucamanza atitesha icyubahiro cye, yiyemeza kumurengera kuko yabonaga akabije kwihangana, (kwihangana gukabije) Nawe kabya kwihangana pee ubundi urebe ko itazakurenganura vuba. Gusaba k’umupfakazi ngo Ndengera ku mwanzi wanjye, kwerekana isengesho ry’abana b’ Imana bayitabaza.

Satani ni we murezi (kurega) wabo ukomeye (Ibyahishuwe 12:10) Ahora arega, abeshya, kandi arimbura abantu b’ Imana. Niyo mpamvu Kristo yigishije abigishwa be gusenga kugira ngo batajya mu moshya, kandi bashobore gutsinda Satani n’ingabo ze.

Imana ikunda abyisenga kandi nabayitakira ntitinda kubatabara niyo mpamvu yatumye malayika kugera i Yerusalemu agezeyo ahura na zekariya aramubwira ati: “kuko uwiteka nyiringabo avuze ngo yantumye kumuhesha icyubahiro mu mahanga yabanyagaga, kuko ubakoraho aba akoze mu mboni zijisho rye”. (zekariya 2:12) Mube amahoro!

 3,439 total views,  4 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: