September 17, 2024

Abo turibo

CEP UR HUYE (UMURYANGO W’ABANYESHURI B’ABAPANTECOTE ISHAMI RY’ HUYE)

INCAMAKE Y’AMATEKA

Umuryango w’abanyeshuri b’itorero rya pantecote mu ishami rya kaminuza ya huye,ni ihuriro ry’abanyeshuri b’ababapantecote babwiriza ubutumwa muri kaminuza y’urwanda mu ishami rya Huye. Uyu muryango watangiye ibikorwa byawo muri kaminuza ku wa24 werurwe, 2001 nyuma yibiganiro Yosuwa MASUMBUKO wari umushumba mukuru w’ururembo rwa Butare nabandi bashumba batumijeho inama kugirango bakusannirize hamwe abanyeshuri b’abapateconte bo mucyahoze ari kaminuzankuru y’Urwanda. Nyuma yo gusesengura neza ibyo bibazo, hashyizweho akanama gashinzwe kuzabumbira hamwe abo banyeshuri. Kakoze imirimo yako kugezaho CEP-UR yahoze ari CEP-NUR (kaminuza nkuru y’urwanda) igiyeho. CEP yatangiranye abanyamuryango 220 baturutse muri ayo magrupe atatu yavuzwe haruguru. Uyu muryango nawo ni umwe mu miryango igengwa n’ ihuriro ry’abanyeshuri bakaminuza y’Urwanda(URSU). Nanone uyu muryango ni umwe mumiryango ibwiriza ubutumwa bwiza bw’umwami muri kaminuza (FEA  or Forum of Evangerical Associations cg ihuriro ryimiryango ibwiriza ubutumwa bwiza). Ugizwe nabanyeshuri baturuka mu itorero ry’ADEPER.

Intumbero nyamukuru yuyu muryango ikubiye muri aya magambo ari mururimi rw’igifaransa” CHRIST POUR TOUS, PAR TOUT ET PAR TOUT LES MOYENS DES MAINTENANT ET A JAMAIS” Bisobanura(yesu ku bantu bose, ahariho hose muburyo bwose guhera uyu mwanya kugeza iteka ryose.                 

Iyi ntumbero yasabaga buri muntu wese ubariuzwa muri uyu muryango gusesa impano yose IMANA yamugabiye imurimo ugirango asohoze umugambi w’ingenziwa Yesu kristo wanditswe muri Matayo 24:18-20. Nkuko ubu butumwa bubigaragaza, uyu muryango ugomba guhirimbanira KUBWIRIZA GUHINDURA/KUZANA IMPINDUKA             

Intego Nyamukuru

IVUGABUTUMWA (kubwiriza ubutumwa bwiza bw’ ubwami bw’Imana muburyo bwose bushoboka).

IBYICIRO BIRIMO

ABANYAMASENGESHO BA CEP

Abanyamasengesho ba CEP ni grupe y’ abakristo bibumbiye hamwe kugirango basengere itorero, igihugu, n’ibindi bibazo bishobora kugaragara muri kaminuza, n’ubuzima bwabo. Iyi grupe ikaba igizwe n’abakristo bo muri ADEPR kandi bakaba ari abanyeshuri muri kaminuza y’urwanda.

I.1 AMATEKA YAYO

Iyi groupe y’abanyamasengesho ba CEP yashinzwe mu 2000. Intego yayo nyamukuru yatumye ishingwa yatangiye mugihe ibibazo hagati y’ abakristo b’abapantecote(ADEPR) byagaraga. Murwego rwo kubishakira umuti no kubirandura burundu, bamwe muri abo bakristo bafashe ikemezo cyo gushing grupe ihoraho yo gusengera ko habaho ubumwe. Hagati aho bari bagabanijemo amahuriro atatu, Nkab’ abakristo bitorero rimwe: GPEP, NEUTERS, n’abandi bari muri GBU nk’irindi huriro ritari irya gi pantecote(ADEPR). Icyongeye kuri ibi,hari ukugaragara mukutumvikana kwaya mahuriro. Muntangiriro, iyi groupe yari igizwe n’abakristo barindwi baturuka muri ADEPER. Nkuko iyi griupe yajyendaga isengera guhuza kwayo mahuriro yari ahanganye/ataravugaga rumwe, Imana yasubije gusenga kwabo, ayo mahuriro yavuzwe yose yibumbira hamwe avamo umurayango umwe ariwo CEP-UR (umuryango w’abanyeshuri ba pantecote bo muri kaminuza y’Urwanda). Nyuma yuko CEP_UR ibonetse,iyi groupe ntiyigeze ihagarara, ahubwo bakomeje gusenga nka groupe y’abanyamasengesho ba CEP.

IMIKORERE YA GROUPE

Nk’ abanyamasengeshno ba CEP, iyi groupe ifite byishi byo gusengeramu buryo butandukanye:

  • Buri gitondo guhera 5:00 za mugitondo kugeza 6:00za mugitondo.
  • Kuba maso musenga by’umwihariko mumpera z’icyumweru.
  • Guhora basenga n’umutima umwe

Muri buno buryo bwose bwo gusenga harimo no kwiyiriza ubusa basenga.

Ishimwe kubwaya masengesho kubwo umusaruro mwiza ugaragara

Loading