information coming soon
Iyi ni komoisiyo ikorera muri CEP ifite inshingano y’ingenzi yo gutaka no gutegura ahabereye amateraniro yera ya CEP n’ibirori. Duharanira isuku nahantu hasobanutse ho guteranira.
I KOMISIYO MPUZA MAKORARI
Komisiyo mpuza makorarini komisiyo ishinzwe amakorari yose akorera mu muryango wa abanyeshuri b’abapantecote ukorera muri kaminuza y’Urwanda ishami rya huye. Ayo makorari ni: Elayo, Vumilia,Alliance, Enihakole na worship team (itsinda ryo kuramya no guhimbaza).
Ikaba yarashinzwe mu 2002 hashingiwe ku makorare yose yakoreraga muri CEP kaminuza y’Urwand ishami ry’ahuye yahoze ari CEP kaminuza nkuru y’Urwanda, ifite intego yo guhuriza hamwe no gushyira kumurongo ayo makorari yose akorera muri CEP kaminuza y’Urwanda ishami rya Huye yahoze ari CEP kaminuza nkuru y’Urwanda kugirango akorere mu itsinda rimwe nka komisiyo y’impuza makorari.
Mubusanzwe hariho ibibazo hagati y’amakorari bijyanye n’ibyuma by’umuziki,kuberako buri korari yashakaga kugira ibyayo byuma .hari igitekerezo cyavugaga ko amakorari yose yahuriza hamwe byuma kandi buri chorari ikajya itanga umusanzu mukubigura. Hari n’ikindi kibazo cy’uko guhereza umurongo ngenderwaho amakorari akorera muri CEP kaminuza y’Urwanda ishami rya Huye yahoze ari CEPkaminuza nkuru y’Urwanda, no ku itorero kubera ko byakorwaga na komite nyobozi ya CEP kaminuza y’Urwaanda ishami rya Huye yahoze ari CEP kaminuza nkuru y’Urwanda kandi byari bibakomereye. Iyo niyo mapamvu komisiyo mpuza makorare yagiyeho ikaba ihuza ihuriro ry’abantu benshi. Intego yayo makorare ni ukubwiriza ubutumwa bwiza aho ariho ahose babasha kugera hategurwa ibiterane na za kampanye z’ivuga butumwa nkuko twa bitegetse n”umwami wacu Yesu kristo (Matayo 28:18-20)
1,334 total views, 2 views today