September 17, 2024

Chorale

Chorale ya nibature yaje nyuma guhindukamo Chorale, yakoreraga umurimo w’Imana mu kuririmba muri nibature.  Nyuma yo guhinduka Chorale Enihakore yatangiye kujya iririmba mu materaniro yagutse ya CEP kaminuza y’Urwanda ishami rya Huye yari CEP kaminuza nkuru y’Urwanda. Bamwe muri abo baririmbyi bari abaririmbyi muri korare Vumilia na korare Elayo bari abarihuje bakora groupe yaririmbaga muri nibature ya CEP kaminuza y’Urwanda ishami rya Huye yari CEP kaminuza nkuru y’Urwanda. Umubare wakomeje kugenda uyigabanukamo kubera ko nta bandi baririmbyi bigeze binjiramo kugezaho hatasigaye n’umwe ubwo abayitangiyemo bagiye basoza amasomo yabo. Mumpera za 2006, hari hasigaye umuririmbyi umwe wigaga mumwaka wa mbere, nyuma haza kwinjiramo abandi banyeshuri ba biri mu mwaka wa 2007. Korare yakomeje kubamo abahungu batatu bonyine bari barahimbwe “INTARE Z’UMWAMI” byari bishatse gusobanura gurupe igizwe n’abahungu biyemeje gusenga mu gitondo cyakare mu cyari ari kaminuza nkuru y’Urwanda.

Gurupe yakomeje kugenda ikura imenyekana ku izina rya “KORARI YA NIBATURE” kurugero rw’uko muri 2009 yari igizwe n’abaririmbyi 20 nabayobozi babo biyemeje kujya baboneka muri nibature kadi banumvisha aba kristu ba CEP kwitabira nibature. Ubuyobozi bwa CEP bwa sobanuriye abakristo ko nibature atari umuhamagaro ahubwo ari amateraniro nk’ayandi. Kubwibyo rero nta kwinangira kubyuka kare mu gitondo. Ibi byongereye umubare w’abitabiraga nibaturekurujyero rwo hejuru byatumye n’abandi baza kwinjira muri korare ya nibature.

Muri 2010, nibwo yiswe korare ENIHAKORE hashingiwe ku murongo uri muri biiliya (Abacamanza15:19),kubw’ abaririmbyi bayo, hashyizweho itegeko rikumira undi muririmbyi wese wasahaka kuyinjira ari muyindi korare, ko ahubwo bagira abayo baririmbyi bahoraho. Ubu ngubu iyi korare igizwe n’abaririmbyi 48 twongeyeho nabandi bagiye mu yandi mashami yakaminuza atandukanye, kubera ivugura rya kaminuza y’Urwanda.

Kugeza uyu munsi abasaga abaririmbyi 100 bagiye barangiza amasomo yabo bakoreraga umurimo w’Imana muri korare Enihakore, kandi nkuko ibihe bikomeza kugenda bihita umubare uziyongera.

Ibyagezweho

Kuva mu itangira rya Enihakore kugeza na nuyu munsi, twabashije gukora ibikorwa by’ivuga butumwa bwiza mu buryo butandukanye muri kaminuza no hanze yayo. Urugero:

  • Taba
  • Cyarwa-Sumo
  • Nanza
  • Umudugudu wa Matyazo
  • Mbazi-Karama
  • Runyinya-Sheke
  • Carwa-Sumo muri ADEPR Cyarwa

Dufite kandi n’umuzingo w’indirimbo z’amajwi (zitagaragara)twashyize hanze muri 2016.

Loading