September 14, 2024

Chorale Alliance

Korare Alliance nimwemu makorari ane akorera umurimo w’Imana ishorora byose muri CEPkaminuza y’urwanda ishami rya huye, iKaba nanone imwe mu makorari abiri akorera umurimo w’Imana ku mudugudu w’angrofrancophonewo muri paruwasi ya Taba yo mururembo rw’amajyepfo mu itorero ry’ADEPR. Korare Alliance iririmba kandi ikaramya Imana mu ndimi z’amahanga ku bw’umugambi wabo wo gukwirakwiza ubutumwa bwiza ku isi yose.

Amateka ya korare Alliance

Korare Alliance yatangijwe ku wa 5ukwakira 1997, itangizwa n’abantu umunani bari bayobowe Simeon SEBATUKURA, pastori uyoboye uwo mudugudu ubu. Akaba yari wo mu gifaransa na korare yari yari yemeje guteza imbere kubwiriza butumwa bwiza mundimi mpuzamahanga arizo Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahiri. Aya akaba ariyo mateka yayo avunaguye

Ku wa 10 gicurasi 1997: itangizwa ry’umudugudu w’ angrofrancophone na korare y’Angrofrancophone

2001: korare Angrofrancophone yari igizwe n’abantu 58 ihabwa izina rya “Alliance”ni muriuwo mwakakorare yatangiye gukorera Imana muri CEP kaminuza y’Urwanda ishami rya Huye yahoze ari CEP kaminuza nkuru y’Urwanda byatangiriye mu mwaka umwe. Muri uwo mwaka kandi korare Alliance yatangije umushinga wo kugura ibyuma byo gucurangisha.

2006: hagati mu kwezi kwa 5 ku itariki 27, 2006 no mu kwa 5, 2007: hatangijwe umushinga wo gukora umuzingo wambere w’indirimbo wariufite izina ryitwa “Le ciel n’est pas sourd”

2010-2012: umuzingo w’amajwi n’amashusho (DVD) yashyhizwe ku mugaragaro ku wa 12-13, gicurasi2012 muri kaminuza y’Urwanda ishami rya Huye yari CEP kaminuza nkuru y’Urwanda no kumudugudu mpuzamahanga wa paruwasi ya Nyarugenge.

Ku wa22-23 werurwe 2014: Korare Alliance ishimira Imana ibinyujije mugikorwa cy’urukundo yasaniye umupfakazi inzu utuye mu mudugudu wa Cyarwa, Umurenge wa Tumba wo mu karere ka Huye.

Ku wa 12-14 kamena: korare Alliance yakoze urugendo rw’ivugabutumwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ahitwa Kampala-Mango

Korare Alliance yabashijeje nanone gukora ibiterane byivuga butumwa byishi muri CEP n’ingendo z’ivugabutumwa mu bigo by’amashuri yisumbuye no muyindi midudugudu yaADEPR. Urugero twavuga: ENDPkarubanda, GSOB(indatwa n’inkesha), ES Sumba(nyamagabe), groupe scolaire des Parent(CEFOTEC), Umudugudu wa Kicukiro shell, umudugudu wa Remera, n’umudugudu mpuzamahanga wa Nyarugenge.

Komisiyo za korare Alliance

  1. Komisiyo ishinzwe imibereho myiza
  2. Komisiyo ishinzwe gucunga ibikoresho
  3. Komisiyo ishinzwe kunoza imiririmbire n’imihimbire
  4. Komisiyo ishinzwe guhimbaza no kuramya
  5. Komisiyo ishinzwe amasengesho
  6. Komisiyo ishinzwe gukwirakwiza imizingo ya korare(DVD), kuyigurisha no kuyisesengura mu buryo bwihariye
  7. Komisiyo ishinzwe ikoranabuhanga n’ isakaza makuru
  8. Komisiyo ishinzwe imyitwarire
  9. Komisiyo ishinzwe ububwirizabutumwa/y’ivugabutumwa bwiza

Loading