ITSINDA RYO KURAMYA NO GUHIMBAZA RIKORERA MURI CEP KAMINUZA Y’URWANDA ISHAMI RYA HUYE YAHOZE ARI CEP KAMINUZA NKURU Y’URWANDA
Amwe mu mateka
Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryatangiye muri 2004, rikaba ryari rigizwe n’abakristu bari bafite igitekerezo cyo gufasha abandi muri kampanye za CEP kugirango babayobore mu kuririmba amakorasi mu buryo wo gukururira abantu kuza guterana muri izo kampanye.
Intego y’itsinda ryo kuramya no guhimbaza
Intego y’itsinda ryo kuramya no guhimbaza iboneka muri zaburi150, gukorera Imana, Na roho zacu, n’ubwenge bwacu, n’umwukawacu n’imbaraga zacu.
Intumbero y’itsinda ryo kuramya no guhimbaza
- Kubaka umubano mwiza hagati y’abakristu ba CEP mugihe cyo kuramya no guhimbaza binyuze mu ndirimbo
- Gufasha abakristu kumenya indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kwibuka umusaraba uwo Yesu yadupfiriyeho kubw’ibyaha byacu
Muri 2009 twatangije komisiyo yo gusenga tunashyiraho imiryango (famille) nkuburyo bwo gushyira ku murongo no kubafasha mu bijyanye n’imibereho myiza.